Umusanzu witezwe ku ba mbere bagiye gusoza kwiga 'Mécatronique' muri IPRC Tumba - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Mécatronique ni ishami ry'imyigishirize rihuza ubumenyi mu bijyanye na électronique, mécanique, ubumenyi mu bya mudasobwa (informatique) na automatisation ari bwo buryo butuma ibintu byikoresha hifashishijwe ikoranabuhanga.

Uwize iri somo aba afite ubushobozi bwo gukora akazi gasaba ubwo bumenyi bwose icyarimwe bidasabye ko ikigo akorera gitanga akazi ku bantu benshi bagiye bafite ubumenyi kuri buri kimwe.

Muri IPRC Tumba iri shami ryahafunguwe mu 2021 ritewe inkunga na Leta y'u Bufaransa binyuze mu Kigo cyayo gishinzwe Iterambere (AFD). Ryafunguwe nyuma gato y'uruzinduko Perezida Emmanuel Macron w'u Bufaransa yagiriye muri iki kigo muri Gicurasi uwo mwaka akerekwa aho ibikorwa byo kuritangiza byari bigeze.

Umuyobozi Mukuru wungirije ushinzwe Amasomo n'Amahugurwa muri IPRC Tumba, Dr. Muhirwa Alexis, yabwiye IGIHE ko iri ishami rikiri rishyashya ku isoko ry'umurimo mu Rwanda ariko abaryize bakaba bakenewe mu ikoranabuhanga ry'inganda ziri kwiyongera mu Rwanda.

Ati 'Mécatronique ni ishami rishyashya mu Rwanda dufite muri Rwanda Polytechnic byaranatugoye kubona abarimu tugitangira. Mbere twari tutaragira iryo terambere rihindura ibyakoreshwaga intoki n'abakozi mu nganda bigakorwa n'imashini (automatisation). Inganda ubu ziri kwikoresha kandi na twe twakubye gatatu abanyeshuri twafataga ku mwaka tugitangira'.

Yakomeje ati 'Dushaka gushyira ku isoko abanyeshuri benshi bahagije bafite ubwo bumenyi bujyanye n'igihe tugezemo kuko inganda zigenda ziyongera kandi zikoresha ubwo buryo bwo kwikoresha (automatisation)'.

Dr. Muhirwa yongeyeho ko IPRC Tumba izakomeza kongera umubare w'abiga 'Mécatronique' bakagera ku 100 buri mwaka bitewe n'uburyo amikoro azagenda aboneka

ku buryo mu myaka 10 iri imbere izaba ishyize ku isoko ry'umurimo abagera ku 5000 bajya gukora mu nganda.

Iri shami rya 'Mécatronique' ryafunguwe muri IPRC Tumba, ni irya kabiri mu Rwanda nyuma y'iryo muri IPRC Kicukiro ryafunguwe mu 2020.

Abiga muri iri shami muri iri shuri bitezweho umusanzu ukomeye mu nganda zo mu Rwanda



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/umusanzu-witezwe-ku-ba-mbere-bagiye-gusoza-kwiga-mecatronique-muri-iprc-tumba

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)