Umusaruro mbumbe w'u Rwanda wiyongereyeho 9,8% - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Mu 2024, umusaruro mbumbe witezweho kwiyongera ku rugero rwa 6,6% bitewe n'umusaruro wa serivisi n'uw'inganda ndetse no kuzahuka k'umusaruro w'ibikomoka ku buhinzi.

Muri rusange mu gihembwe cya kabiri, umusaruro mbumbe wiyongereyeho 9,8% nyuma y'uko wari wiyongereyeho 9,7% mu gihembwe cya mbere cy'umwaka. Mu byiciro by'ubukungu, nk'ubuhinzi bwiyongereyeho 7%, inganda ziyongeraho 15% ndetse na serivisi ziyongeraho 10%.

Mu buhinzi, umusaruro w'ibihingwa ngandurarugo wiyongereyeho 8% bitewe n'umusaruro mwiza w'igihembwe cya mbere cy'ihinga cy'umwaka wa 2024. Umusaruro w'ibihimbwa byoherezwa mu mahanga wagabanutseho 6% ugereranyije n'igihembwe cya kabiri cya 2023.

NISR isobanura ko imwe mu mpamvu yatumye ibyoherezwa mu mahanga bigabanuka mu buhinzi, ni uko umusaruro w'ikawa wagabanutse bitewe n'uko byinshi mu biti by'ikawa bishaje, ubu hakaba hariho gahunda yo gutera ibishya.

Mu nganda, mu izamuka ry'umusaruro uruhare runini rungana na 18% rushingiye ku musaruro w'imirimo y'ubwubatsi ndetse n'izamuka rya 17% ry'umusaruro w'inganda zitunganya ibintu bitandukanye. Gusa umusaruro w'amabuye y'agaciro wagabanutseho 2% ugereranyije n'igihembwe cya kabiri cya 2023.

Mu bijyanye na serivisi, umusaruro w'ubucuruzi budandaza n'uburanguza, wiyongereyeho 10%, uw'ibikorwa by'ubwikorezi wiyongeraho 9% bitewe ahanini n'ubwikorezi bwo mu kirere bwiyongereyeho 25%. Umusaruro w'amahoteli na restaurant wiyongereyeho 20%, umusaruro wa serivisi z'ikoranabuhanga n'itumanaho wiyongeraho 33%, mu gihe uwa serivisi z'ibigo by'ubwishingizi wiyongeyeho 10%.




Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/umusaruro-mbumbe-w-u-rwanda-wiyongereyeho-9-8

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)