Umusaruro w'ubuki wageze kuri toni 7000 - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ni imibare iri hasi ugereranyije na toni 8611 z'ubuki u Rwanda rwari rwariyemeje kugeraho bitarenze muri Nyakanga 2024 nk'uko Gahunda y'Igihugu ya kane yo kuvugurura ubuhinzi (PSTA 4) ibigaragaza.

Ni umusaruro wagombaga kuva kuri toni 5535 rwariho mu 2017.

Kutagera kuri iyo ntego byatewe n'impamvu zitandukanye zose zihuriza ku kuba inzuki zitabona aho ziba, bityo wa musaruro wazo ntugerweho nk'uko byifujwe.

Umuyobozi Mukuru Wungirije Ushinzwe Iterambere ry'Ubworozi mu Kigo gishinzwe Iterambere ry'Ubuhinzi n'Ubworozi, RAB, Dr. Solange Uwituze yabwiye The New Times ko izo mpamvu nk'iterambere ry'imijyi, guhinga ibihingwa bimwe n'ibindi bituma inzuki zitabona aho zihahira hatandukanye.

Yavuze ko kandi uru rwego kandi ruhura n'ibibazo by'imiti iterwa mu bimera, indwara zitandukanye zibasira inzuki, abavumvu badafite ubumenyi buhagije, ibijyanye no gutema amashyamba n'ibindi.

Icyakora uyu muyobozi yavuze ko ku bufatanye n'abafatanyabikorwa n'abari mu ruhererekane rw'ubuhinzi bari kureba uko bakemura ibyo bibazo, bigakorwa hongerwa ubumenyi bw'abavumvu, kurwanya indwara n'ibindi bituma ubuki bwiyongera.

Yakomeje ati 'Twanamaze kunoza no kuvugurura politiki ijyanye n'ubworozi bw'inzuki kugira ngo dukore ibikorwa birambye no kubungabunga aho inzuki zishobora gukura ibyo kurya n'ibindi bizifasha gukora ubuki.'

Ni ingamba zizajyana no kwimakaza ubuhinzi bugezweho bajoreshwa imiti itangiriza, guteza imbere ibikorwamo imitiba bigezweho.

Gahunda y'Igihugu ya gatanu yo kuvugurura ubuhinzi (PISTA5), igaragaza ko u Rwanda rwihaye intego ko izarangira rwinjiza ubuki bungana toni ibihumbi 10.

U Rwanda rwiyemeje kugera ku musaruro w'ubuki wa toni ibihumbi 10



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/umusaruro-w-ubuki-wageze-kuri-toni-7000

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)