Umushishozi ati'Wisunga umugabo-mbwa mugakubitirwa hamwe'. #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Uyu mugani ushatse wawucira Perezida Tshisekedi wa Kongo wisunga abajenosideri bo ku ngoma ya Yuvenali Habyarimana batsinzwe, ubu kaba babunza akarago, Tshisekedi wenyine akaba ariwe ukibabonamo abantu bagira icyo bafasha ubutegetsi bwe.

Ku rundi ruhande ariko, uyu mugani wanawucira izo mpehe zo kwa Habyarimana, zibwira ko Tshisekedi yazifasha kongera kwimika ingoma y'abajenosideri mu Rwanda, kandi uwo Tshisekedi nawe akubitwa iz'akabwana ku rugamba ahanganyemo na AFC/M23, ndetse abasesenguzi bakemeza ko ubutegetsi bwe buri ku manga.

Ari Tshisekedi rero ntacyo yafasha izo njijite zo kwa Habyarimana, nazo kandi ntacyo zamumarira mu kumwamururaho ibibazo akangari bimugose. Nguru urugero rwiza rw' igisobanuro cy'umugani ugira uti:' Wisunga umugabo mbwa mugakubitirwa hamwe'.

Kuba ubutegetsi bwa Kongo-Kinshasa bukorana bya hafi n'abajenosideri b'Abanyarwanda, byo nta nkuru ikirimo, kuko na Mobutu akiriho ntacyo atakoze ngo arwanirire ingoma y'abicanyi ya Habyarimana, nubwo bitayibujije guhirima. Igitangaje ahubwo ni ukubona na nyuma y'imyaka isaga 30, ubutegetsi bwa Kongo bukiziritse kuri izo nkorabusa, kandi bigaragara ko ubufatanye muri iyo myaka yose ntacyo bwatanze.

Ikinyamakuru 'Jeune Afrique' giherutse kugaragaza uburyo umujenosideri Fabien Singaye ubu ari 'sombambike' wa Perezida Tshisekedi, ndetse akaba ariwe uri inyuma ya wa mugambi wo kwimurira muri Kongo-Kinshasa ba bajenosideri 6, bamaze imyaka 4 bakerakera muri Niger.

Uyu Fabien Singaye yahoze ari maneko ku ngoma ya Habyarimana, by'umwihariko mu myaka ya za 90, akaba yari afite inshingano zo gutoteza Abatutsi bari impunzi mu mahanga, cyane cyane mu Burayi n'Amerika. Ubugome bwe yabukoreraga i Berne mu Budage, aho yari afite icyicaro.

Uyu munsi rero Fabien Singaye ni umuhuzabikorwa hagati ya Tshisekedi n'abajenosideri, mu rwego rwo gushakira amaboko FDLR ngo ishobore kurwanirira uwo Tshisekedi, nawe ayifashe gufata ubutegetsi mu Rwanda.

Fabien Singaye ni umwana w'ingoma-ngome, kuko ari mwene André Singaye, wabaye umutoni kwa Habyarimana. Ubwo butoni bwanamugize umuherwe rurangiranwa, dore ko ariwe nyiri hoteli' Palm Beach' yari akataraboneka mu mujyi wa Gisenyi.

Ubucuti bwa 'famille Singaye' na Perezida Tshisekedi ni umugambi wa Jenoside ukomeza.

Mu rwego rwo kwagura amarembo y'ingengabitekerezo ya jenoside, Habyarimana yashinze André Singaye gushora ibyo bifaranga muri Kivu y'amajyaruguru, maze ashingayo icyiswe' MAGRIVI'( Mituelle des Agriculteurs de Virunga), cyitwa ko ari ishyirahamwe ry'abahinzi bo karere k'ibirunga, kandi mu by'ukuri wari umutwe w'intagondwa z'Abahutu wari ugamije gutsemba Abatutsi bo muri Kongo.

Kuva MAGRIVI yagera muri ako gace, Abatutsi baho ntibongeye kugira uburenganzira nk'ubw'abandi Bakongomani. Barishwe, bamburwa amasambu n'amatungo, batangira kwangara, mbese akaga kabo gatangira ubwo.

Aho abajenosideri batsindiwe muri 94 bagahungira muri Kongo, ibintu byarushijeho kujya irudubi kuko MAGRIVI yari ibonye undi musada, maze Abatutsi bari bagihanyanyaza baratsembwa, abarokotse barahunga, ubu bakaba banyanyagiye mu nkambi zo mu bihugu byo muri aka karere.

MAGRIVI kandi n'ubu ' iracyakora'(kwica mu mvugo y'abajenosideri). Gusa, muri iyi myaka 30 ishize yahinduriwe izina kenshi: PARECO, Nyatura, n' ayandi, ubu irigezweho rikaba ari Wazalendo.

Fabien Singaye kandi yari umusemuzi, akaba no mu batangabuhamya bakomeye ba wa 'muryamanza' w'Umufaransa, Jean-Louis Bruguière, washatse gushyira abayobozi bakuru ba FPR n'u Rwanda mu manza zitagira ishingiro, ariko umutego mutindi we ugashibuka akiwutega.

Muri ubwo bugambanyi bwose ariko nta gitangaje kirimo, urebye amateka y'uyu mugome, n'ibisanira afitanye n'abahekuye uRwanda.

Fabien Singaye ni umukwe wa Kabuga Felisiyani, wamamaye nk'umuterankunga wa Jenoside yakorewe Abatutsi.

Abahungu babiri ba Habyarimana nabo barongoye abakobwa ba Kabuga, bisobanuye ko Felisiyani Kabuga, André Singaye na Yuvenali Habyarimana bari ' bamwana', kuko abana babo bashyingiranywe. Nubwo inyinshi muri izo ngo zitarambye, ntibikiraho urusobe rw'amasano hagati y'abajenosideri!

Ikindi twamenya ni ko Fabien Singaye ari inkoramutima ya Perezida Evariste Ndayishimiye w'uBurundi, amakuru yizewe akavuga ko Singaye ariwe uhagarariye ubucuruzi bwa sebukwe Kabuga mu mu mujyi wa Bujumbura.

Fabien Singaye kandi ni igikoresho cy'abantu nka Filip Reyntjens, Judi Rever, Charles Onana, Michella Wrong, Keneth Roth, n'abandi babura ibitotsi iyo nta nkuru mbi ivugwa ku Rwanda.

Ngayo rero amaboko Tshisekedi atezeho amakiriro. Uretse ko nabo ubwabo ari injijite zabuze amirukiro, n'ubusanzwe ibuye ryagaragaye ntiriba rikishe isuka.

The post Umushishozi ati'Wisunga umugabo-mbwa mugakubitirwa hamwe'. appeared first on RUSHYASHYA.



Source : https://rushyashya.net/umushishozi-atiwisunga-umugabo-mbwa-mugakubitirwa-hamwe/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=umushishozi-atiwisunga-umugabo-mbwa-mugakubitirwa-hamwe

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)