Umwamikazi w'Ubwiza mubihembo bya Diva Beauty Award #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Umwamikazi w'Ubwiza 'Queen of Beauty' ni icyiciro gishya kiri mur ibi bihembo, aho hatoranyijwe Abakobwa biyitaho cyane kurusha abandi mu gukoresha ibijyanye n'Ubwiza ndetse bakaba baragize n'uruhare mu kubikundisha abantu.

DIVA Beauty Award igiye kuba kunshuro yakabiri (2), aho bagiye gutoranya Umwamikazi w'ubwiza mubihembo bya Diva Beauty Award, ihemba abakora iby'ubwiza mu Rwanda.

Abarimo: Shaddy Boo, Miss Uwase Raissa Vanessa, Umukundwa Cadette, Henriette Nene Treccy, Sandrine Reponse uzwi nka Swalla, Mutesi Nadia, Ange Bae, Christa Mendes, Teta Nice na Mamy la Diva Hagiye gutoranywamo Umwamikazi w'Ubwiza.

Diva Beauty Award izaba tariki 27/10/2024 izabera Mundi Center, Mu guhitamo umukobwa uzegukana igihembo hazabaho uburyo bwo gutora no kureba uko aba bazigaragaza ku munsi wo gutanga ibihembo hagendewe kuburyo bazaba baserukanye umucyo haba mu myambarire no mu bwiza bugaragarira abantu.

uzatsinda azajya ahembwa ibihumbi Magana Atanu (500,000 Rwf) burikwezi Umwaka wose, bivuzeko Umwaka uzarangira yegukanye Miliyoni Esheshatu (6.000.000 Rwf), Abe arinawe uhagarara abakobwa basaneza biyitaho i Kigali.

The post Umwamikazi w'Ubwiza mubihembo bya Diva Beauty Award appeared first on KASUKUMEDIA.COM.



Source : https://kasukumedia.com/umwamikazi-wubwiza-mubihembo-bya-diva-beauty-award/

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)