Umwanzuro ku byaha bishinjwa Ingabo z'u Bufaransa zari mu Rwanda wimuriwe mu Ukuboza - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ni ikirego kiri mu bujurire mu nkiko zo mu Bufaransa kuva mu 2018 cyatanzwe n'imiryango ireberera inyungu z'abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi.

Ubusanzwe cyagombaga gufatwaho umwanzuro mu mpera za Gicurasi, gusa umwanzuro uza gusubikwa wimurirwa ku wa 19 Nzeri. Ubu urukiko rwemeje ko umwanzuro uzamenyekana ku wa 11 Ukuboza.

Ku wa Kane, Ibiro by'Ubushinjacyaha byasabye ko ikirego giteshwa agaciro nta yandi mananiza.

Mu 2005, batanu barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi by'umwihariko ubwicanyi bwabereye i Bisesero, biyunze ku miryango itegamiye kuri Leta, batanga ikirego bashinja Ingabo z'u Bufaransa gutererana Abatutsi bari bahungiye ku misozi yo mu Bisesero muri Kamena 1994, zikaza kugaruka nyuma y'iminsi itatu hafi ya bose bishwe.

Ingabo z'u Bufaransa zari mu Rwanda mu butumwa bwa Loni bwiswe Operation Turquoise.

Soma inkuru irambuye ku bijyanye na Operation Turquoise

Operation Turquoise ntiyigeze irengera abo yari igenewe



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/umwanzuro-ku-byaha-bishinjwa-ingabo-z-u-bufaransa-zari-mu-rwanda-wimuriwe-mu

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)