Umwuka ni mwiza, Amavubi agiye gutangira urugendo rwo gusha itike y'igikombe ya Afcon 2025 akina na Libya #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ikipe y'igihugu y'u Rwanda, Amavubi  iratangira urugendo rwo gushaka itike yo kwerekeza mu gikombe cya Afurika kuri uyu Gatatu tariki ya 04 Nzeri 2024, kuri ubu Amavubi ari muri Libya i Tripoli mu mukino ugomba guhuza aya makipe yombi.

Ku mugoroba wo kuri uyu wa Kabiri nibwo Amavubi yakoze imyitozo ya nyuma ndetse b'abakinnyi bose bakaba bageze mu mwiherero.

Umuyobozi w'Abakinnyi kapiteni Djihad Bizimana wari usigaye nyuma y'urugendo rutoroshye yageze mu mwiherero akorana imyitozo n'abandi, yaje ahasanga Mutsinzi Ange na Kwizera Jojea baraye bahageze.

Umukino wa mbere w'Amavubi urabahuza na Libya, biteganyijwe ko uyu mukino uzaba ku Isaha ya Saa kumi n'Ebyiri zo mu Rwanda ukabera kuri Sitade yitiriwe 11 Kamena.

Mu gihe Nigeria izaba ihura na Benin biri mu itsinda rimwe, u Rwanda rukazahita rukurikizaho guhura na Nigeria mu mukino wa kabiri mu itsinda uzaba tariki ya 10 Nzeri  i Kigali.

Ni iki pe y'Igihugu y'u Rwanda imaze iminsi muri Libya mu rwego rwo kurushaho kwitegura neza uyu mukino.

Amavubi ubwo aheruka muri iyi mikino yo gushaka itile y'igikombe cya Afurika cyabereye muri Côte d'Ivoire ntiyitwaye neza kuko yasoje ku mwanya wa nyuma.

Hari mu itsinda yarahereyemo n'amanota atatu kuko mu mikimo itandatu Amavubi nta mukino n'umwe yatsinzemo.

Yanganyije imikino itatu mu mikino itandatu, naho amateka agaragaza ko u Rwanda  rumaze gutainda  Libya umukino umwe, rutaindwa imikino itanu banganya undi mukino umwe.

Kuva iki gikombe cyatangira gukinwa,  u Rwanda rumaze kwitabira  inshuro imwe gusa, ubwo byari muri 2004.

The post Umwuka ni mwiza, Amavubi agiye gutangira urugendo rwo gusha itike y'igikombe ya Afcon 2025 akina na Libya appeared first on RUSHYASHYA.



Source : https://rushyashya.net/umwuka-ni-mwiza-amavubi-agiye-gutangira-urugendo-rwo-gusha-itike-yigikombe-ya-afcon-2025-akina-na-libya/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=umwuka-ni-mwiza-amavubi-agiye-gutangira-urugendo-rwo-gusha-itike-yigikombe-ya-afcon-2025-akina-na-libya

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)