Urubyiruko rufite akazi rwariyongereye mu gihembwe cya kabiri cya 2024 - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Iyi raporo igaragaza ko ikigero cy'ubushomeri muri rusage kitahindutse cyane mu gihembwe cya kabiri cya 2024 ugereranyije n'umwaka wari wabanje kuko cyavuye kuri 15% kigera kuri 16.8%.

Ubushomeri kandi bwakomeje kuba bwinshi mu rubyiruko bugera kuri 20.5% mu gihe ku bakuru bugeze kuri 14.1%.

Imibare yerekana ko urubyiruko rufite imyaka iri hagati ya 16 na 30 rufite imirimo rwari rugeze kuri 59.4% mu gihembwe cya kabiri cya 2024 ruvuye kuri 54.7% mu gihembwe nk'icyo mu 2023.

Mu bafite imyaka iri hagati ya 31 na 54 abafite akazi biyongereyeho 1% bagera kuri 76.1% mu gihe abafite imyaka 55 kuzamura bo biyongereyeho 2.4% bituma bagera kuri 36.2%.

Bigaragara ko ubwiyongere bw'imirimo bwiganje mu nganda, abakoresha imashini n'abateranya inganda ku ijanisha rya 37.5%, abafite ubumenyi mu buhinzi, amashyamba n'uburobyi biyongereye kuri 32.1%, mu gihe mu rwego rwa serivisi no mu bucuruzi biyongereyeho 17.4%

Muri rusange amasaha abantu bamara bakora mu cyumweru yagabanyutseho iminota 24 muri iki gihembwe ugereranyije n'icya kabiri cya 2023, na ho amasaha abagore bakora yagabanyutseho isaha yose mu gihe ayo abagabo bakora atahindutse.

Imibare igaragaza ko urubyiruko rw'u Rwanda rwari 3.495.825 mu 2023, ariko abagera kuri miliyoni 1,4 ntibari bari mu mashuri, mu kazi cyangwa mu mahugurwa mu 2023.

Urubyiruko rufite imirimo rwariyongereye mu gihembwe cya kabiri cya 2024



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/urubyiruko-rufite-akazi-rwariyongereye-mu-gihembwe-cya-kabiri-cya-2024

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)