USAID yatangije umushinga wa miliyari 8 Frw wo kugeza ibitabo ku Banyarwanda bose - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Umushinga wiswe USAID Ibitabo Kuri Twese watangijwe kuri uyu wa 18 Nzeri 2024, uzamara imyaka itatu.

Ugamije gufasha leta n'abikorera kunoza imikorere, kuva igitabo kicyandikwa kugeza kigeze ku mugenerwabikorwa, ni ukuvuga umunyeshuri, umwarimu, umubyeyi cyangwa undi musomyi wese.

Nko kuri leta, uzafasha kubaka ubushobozi mu bumenyi bwo kubicapa, gutanga amafaranga yo kubikora, kwandika ibitabo, kubigurisha, n'ibindi.

Ni mu gihe ku bikorera ni ukuvuga abanditsi, ba nyir'amacapiro, abatwara ibitabo n'abandi bari muri urwo ruhererekane, bazafashwa kunoza ibyo bakora, haba mu kubakirwa ubushobozi mu bumenyi cyangwa mu buryo bw'amafaranga.

Umuyobozi Mukuru w'uyu mushinga witwa Yedidya Senzeyi ati 'Ntabwo turagera ku rugero rwo gukora ibitabo byujuje ubuziranenge twifuza. Imashini zikora ibyo bitabo na zo ntizihagije. Nk'ubu mu mashuri y'imyuga nta porogaramu yihariye yigisha ibyo gusohora ibitabo. Ibyo byose ni byo dufatanyije na Guverinoma y'u Rwanda dushaka kurebaho tukabikemura.'

Ikindi ni uko hazakorwa ibiganiro n'ibigo by'imari harebwa uko byashora muri iyo mirimo, ibibazo by'ubushobozi buke bigakemurwa, n'igitabo kikagurwa amafaranga make.

Iyo myaka itatu kandi izarangira mu turere 10 turi mu ntara zitandukanye hashinzwe amaguriro mashya y'ibitabo, ibizajya bifasha abantu kubibonera hafi kandi ku giciro kidahanitse.

Mudacumura Fiston ni umwe muri ba rwiyemezamirimo bakora mu bijyanye no gucapa ibitabo binyuze mu kigo cya Mudacumura Publishing House yashinze.

Uyu mugabo umaze imyaka 15 muri iyo mirimo yavuze ko mu bibazo bahuraga na byo kwari ugutsindira amasoko cyane cyane aya leta.

Mbere basabwaga ko kugira ngo umuntu atsindire iryo soko aba agomba kugaragaza ubushobozi bwaryo ku kigero cya 100% ibizwi nka 'performance guaranty'.

Ati 'Ariko uyu mushinga wafatanyije n'Ikigo cy'Igihugu gishinzwe gutanga amasoko ya Leta, babigira 30%. Ikindi uyu mushinga uzadufasha ni ugutumiza impapuro zifashishwa mu gucapa ibitabo hamwe mu kugabanya ibiciro by'ibitabo.'

Muri Gicurasi 2024 Ikigo cy'Igihugu gishinzwe Uburezi bw'Ibanze, REB, cyatangaje ko bitarenze muri Nzeri 2024 ku isoko ry'u Rwanda hazaba harageze ibitabo bitandukanye byifashishwa mu burezi ku buryo umubyeyi azaba ashobora kukigurira umwana we cyangwa amashuri yigenga akabibona ku giciro gito.

Umuyobozi Mukuru wa REB, Dr. Nelson Mbarushimana yagaragaje ko USAID Ibitabo Kuri Twese, izabafasha mu kwihutisha uwo mushinga, yemeza ko iyo gahunda yo kugeza ibitabo ku babyeyi iratangira mu gihembwe cya mbere cy'umwaka w'amashuri wa 2024/2025.

Ati 'Umubyeyi ushaka igitabo dufite mu nteganyanyigisho zacu, haba mu mashuri ya leta n'ayigenga, azajya akibona ndetse ku biciro tuba dufite bijyanye n'abatsindiye amasoko. Uyu mushinga uzadufasha muri iyo gahunda. Dushaka ko igitabo kigera kuri buri wese agasoma kuko iyo udasoma nta bundi bumenyi wunguka.'

USAID Ibitabo Kuri Twese, ni umushinga uzongera ibitabo mu mashuri kuko imibare ya Minisiteri y'Uburezi igaragaza ko mu 2023 abanyeshuri bo mu mashuri abanza nibura babiri bakoreshaga igitabo kimwe, ariko nko mu isomo ry'ubumenyi n'ikoranabuhanga (SET) ho igitabo kimwe kigasaranganywa nibura abana bane.

Mu mashuri ya Leta n'afashwa na Leta ku bw'amasezerano, imibare igaragaza ko amashuri abanza afite ibitabo birenga miliyoni 2 by'Ikinyarwanda, Icyongereza n'Imibare ariko muri SET ho hari ibitabo bitarenga 633.795.

Umuyobozi Mukuru wa REB, Dr. Nelson Mbarushimana yavuze ko Umushinga wa USAID Ibitabo kuri Twese, uzafasha u Rwanda muri gahunda yo kugeza ibitabo no ku babyeyi babishaka bakabibona badahenzwe
Ambasaderi wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika mu Rwanda, Eric Kneedler yavuze ko igihugu cye kizakomeza gufatanya n'u Rwanda mu kuzamura ubukungu bushingiye ku bumenyi
Ambasaderi wa Amerika mu Rwanda, Eric Kneedler n'Umuyobozi wa REB, Dr Nelson Mbarushimana ni bo bamuritse umushinga wa USAID Ibitabo kuri Twese
Kumurika umushinga wo kugeza ibitabo ku Banyarwanda bose, byari byitabiriwe n'abo mu nzego zitandukanye zaba iza leta n'iz'abikorera ziri mu burezi
Ambasaderi wa Amerika mu Rwanda, Eric Kneedler asobanurirwa inzira binyuramo kugira ngo umwana abone igitabo
Inzego zitandukanye ziri mu burezi bw'u Rwanda zaganiriye ku ngamba zafatwa kugira ngo ibitabo bigezwe kuri bose
U Rwanda na Amerika byatangije umushinga wo kugeza ibitabo ku banyeshuri bose
Mu byo USAID Ibitabo Kuri Twese izafasha, harimo no gufasha abikorera kubona imashini zicapa ibitabo zigezweho



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/usaid-yatangije-umushinga-wa-miliyari-8-frw-wo-kugeza-ibitabo-ku-banyarwanda

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)