Uwari Minisitiri w'Uburezi yasimbujwe, yoherezwa kuyobora iby'Isanzure #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Perezida wa Repubulika y'u Rwanda, Paul Kagame yashyizeho Minisitiri mushya ushinzwe Minisiteri y'Uburezi. Uwari ushinzwe iyi Minisiteri yoherejwe kuyobora Urwego rushinzwe isanzure. Minisiteri ifite Siporo mu nshingano zayo( MINISPORTS), nayo yahawe Umunyamabanga uhoraho.

Ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatatu Tariki 11 Nzeri 2024, Ibiro bya Minisitiri w'Intebe w'u Rwanda byatangaje ko Perezida wa Repubulika y'u Rwanda,  Paul Kagame yashyizeho Minisitiri mushya w'Uburezi.

Iri tangazo ryashyizweho umukono na Minisitiri w'Intebe, Dr Edouard Ngirente, rigaragaza kandi ko hashyizweho Umunyamabanga uhoraho muri Minisiteri ya Siporo, hashyirwaho kandi Umuyobozi mukuru w'urwego rushinzwe Isanzure.

Minisitiri mushya w'Uburezi.

Minisitiri mushya wa Minisiteri y'Uburezi washyizweho ni; Joseph Nsengimana aho yari asanzwe ari umuyobozi mu kigo cya MasterCard Foundation gishinzwe guteza imbere uburezi kuri bose binyuze mu ikoranabuhanga.

Uwari usanzwe ayobora Minisiteri y'Uburezi, Gaspard Twagirayezu.

Ni mu gihe uwari Minisitiri w'Uburezi, Gaspard Twagirayezu yambuwe kuyobora iyi Minisiteri ahabwa inshingano zo kuba Umuyobozi mukuru w'Urwego rushinzwe iby'Isanzure, aho yasimbuye kuri uyu mwanya Col. Francis Ngabo.

Nelly Mukazayire.

Muri izi mpinduka zakozwe, Nelly Mukazayire wari umuyobozi mukuru wungirije w'Urwego rw'Igihugu rw'Iterambere( RDB) yahawe inshingano zo kuba Umunyamabanga uhoraho(PS) muri Minisiteri ya Siporo( MINISPOERTS), aho kuri uyu mwanya yasimbuye Zephanie Niyonkuru uherutse kwirukanwa.

intyoza



Source : https://www.intyoza.com/2024/09/12/uwari-minisitiri-wuburezi-yasimbujwe-yoherezwa-kuyobora-ibyisanzure/

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)