Uwo mutego ntabwo Guverinoma y'u Rwanda izawugwamo-Mukuralinda ku isezerano rya RDC - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Umuvugizi wa Guverinoma ya RDC, Patrick Muyaya, tariki ya 9 Nzeri 2024 yatangarije France 24 ko biteguye gusenya umutwe witwaje intwaro wa FDLR ariko ngo bazanasaba u Rwanda 'gukura ingabo' mu Burasirazuba bwa RDC.

Muyaya yagize ati 'Ibiganiro bya Luanda byatangijwe na Perezida wa Angola byarasubukuwe, hari inama yo ku rwego rw'abaminisitiri n'iy'inzobere. Turi kuganira ku bintu bibiri, icyo gusenya FDLR n'icyo kuba ingabo z'u Rwanda zagenda.'

Mu kiganiro na Mama Urwagasabo TV, Mukuralinda yagaragaje ko hari ibidasobanutse mu isezerano rya RDC ryo gusenya FDLR, bityo ko Guverinoma y'u Rwanda idashobora kwizera ko rizasohozwa.

Mukuralinda yagize ati 'Uwo mutego ntabwo Guverinoma y'u Rwanda izawugwamo, ntabwo Guverinoma y'u Rwanda ari abana bo gushiturwa, ntabwo Guverinoma n'Umukuru w'Igihugu ari abana bashukishwa ubuhendabana, ipipi cyangwa bombo.'

Umuvugizi wungirije wa Guverinoma yagaragaje ko mu isezerano rya RDC ryo gusenya FDLR hashobora kuba harimo uburyarya, kuko mu gihe ivuga ko izasenya uyu mutwe, ntigaragaza ko bamwe mu barwanyi bawo barinda Perezida wa RDC, kandi ko ufite ibice ugenzura muri iki gihugu.

Yagize ati 'Ntabwo waza ukangata uti 'Noneho FDLR twayemeye, tuzayihagarika' uzi neza ko abantu bari mu mutwe ushinzwe kurinda Umukuru w'Igihugu. Si yo mitwe ikomera mu bihugu byose? Uzi neza ko bari mu bice bitandukanye, uzi neza ko hari ahantu bacunga basoresha, ibyo se wari wumva babivuga?'

Mukuralinda yibukije ko icyo Guverinoma y'u Rwanda na Perezida Paul Kagame yemeje ni uko mu gihe cyose umutekano w'iki gihugu uzaba ugiye guhungabana, bizaba ngombwa ko kirwanya ushaka kuwuhungabanya aho azaturuka hose.

Ati 'Ntabwo uwo mutego Guverinoma y'u Rwanda izawugwamo. Icyo guverinoma y'u Rwanda yemeye, yaba Umukuru w'Igihugu, basobanuye, nibiba ngombwa ko umutekano w'u Rwanda ugiye guhungabana, aho uzahungabanira bazawusangayo kugira ngo bawubungabunge. Ni umutekano w'u Rwanda, ntabwo ari ugufasha M23.'

Yasobanujwe umutego avuga u Rwanda rutazagwamo, asubiza ati 'Uwo wo kugira ngo bavuge ngo 'Twemeye gukora ibi ngibi na Guverinoma y'u Rwanda niyemere gukora ibyo turi kuvuga.' Icyo dukora, tuzakomeza kubungabunga umutekano w'u Rwanda, nibiba ngombwa uzabungabungirwayo.'

Kuri uyu wa 14 Nzeri 2024, i Luanda hateganyijwe ibiganiro byo ku rwego rw'Abaminisitiri bihuza intumwa z'u Rwanda, iza RDC na Angola. Mukuralinda yasobanuye ko guverinoma y'u Rwanda itegereje kumva niba hari andi makuru azatangwa kuri FDLR n'uburyo izasenywamo.

Alain Mukuralinda yagaragaje ko hari ibitarasobanuka ku buryo Guverinoma ya RDC iteganya gusenyamo FDLR



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/uwo-mutego-ntabwo-guverinoma-y-u-rwanda-izawugwamo-mukuralinda-ku-cyifuzo-cya

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)