Vietnam yabonye ubwigenge! Ibyaranze iyi tari... - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Tariki 2 Nzeri ni umunsi wa magana abiri na mirongo n'itanu mu minsi igize umwaka, hasigaye iminsi ijana na makumyabiri kugira ngo ugere ku musozo.

Uyu munsi Kiliziya irizihiza Mutagatifu Ménalippe.

Bimwe mu byaranze uyu munsi mu mateka:

1666: Umujyi wa Londres mu gihugu cy'ubwongereza wibasiwe n'inkongi y'umuriro ikomeye yamaze iminsi 3 ikangiza inyubako zisaga ibihumbi 10 (10,000) harimo na cathedral ya St Paul.

1752: Ubwami bw'abongereza bwatangiye gukoresha ingengabihe (calendar) ya Gregoire (calendar izwi muri ibi bihe ikaba ariyo Ikoreshwa ku isi), ikaba yari imaze ibinyejana 2 ikoreshwa n'ibindi bihugu by'i burayi bw'Iburengerazuba.

1789: Hashinzwe ububiko bw'igihugu muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

1867: Umwami w'Abami w'u Buyapani, Meiji yashyingiranywe na Masako Ichijō, uyu mwamikazi yaje guhabwa izina rishya rya Haruko.

1898: Ingabo z'Abongereza zifatanyije n'iz'Abanyamisiri bagabye ibitero ku baturage ba Sudani, iki gitero cyabereye ahitwa Omdurman.

1945: Vietnam yabonye ubwigenge bwayo, ihinduka Repubulika ya Vietnam.

1946: Hashyizweho Guverinoma nshya mu Buhinde yashyizweho na Jawaharlal Nehru wari visi Perezida w'iki gihugu.

1957: Perezida wa Vietnam y'Epfo Ngo Dinh Diem yabaye umuyobozi mukuru w'iki gihugu wa mbere wakoreye uruzinduko rw'akazi mu mahanga akaba yari yagiye muri Australia.

1991: Leta Zunze Ubumwe za Amerika yemeye ubwigenge bwa Leta za Baltic, Estonia, Latvia na Lituania.

1992: Umutingito ukomeye wibasiye Nicaragua uhitana abantu bagera ku ijana na cumi na batandatu.

1998: Indege ya Swissair Flight 111 yakoreye impanuka hafi y'ahitwa Peggys Cove muri Nova Scotia, iyi mpanuka yahitanye abantu bose bari bayirimo uko ari 229.

1998: Urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha rw'Umuryango w'Abibumbye rwashyiriweho u Rwanda rwatahuye Jean Paul Akayezu wayoboraga iyahoze ari Komini ya Taba kuva muri Mata 1993 kugera mu 1994.

Uyu mugabo yafatiwe muri Zambia mu 1995, iki gihugu akaba ari cyo cyabaye icya mbere ku Mugabane wa Afurika mu gukorana n'uru rukiko.

Bamwe mu bavutse uyu munsi:

1924: Daniel Arap Moi wabaye Perezida wa Kenya.

1989: Alexandre Pato, umukinnyi w'umupira w'amaguru ukomoka muri Brazil.

Bamwe mu bitabye Imana uyu munsi:

1540: Dawit II wabaye Umwami w'Abami wa Ethiopia.

2001: Christian Barnard, wari umuganga ukomeye w'indwara z'umutima yakomokaga muri Afurika y'Epfo.



Source : https://inyarwanda.com/inkuru/146470/vietnam-yabonye-ubwigenge-ibyaranze-iyi-tariki-mu-mateka-yisi-146470.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)