Visi Perezida wa Kenya Rigathi Gachagua mu mazi abira:Abadepite barahiye kumweguza #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Abadepite mu Nteko Ishinga Amategeko ya Kenya batangiye inkundura yo kweguza Visi Perezida, Rigathi Gachagua, bamushinja kudakora inshingano yatorewe uko bikwiye.

Ekwuam Nabwin uhagarariye agace ka Turkana North mu Nteko yasobanuye bagenzi be bari gushyira imikono ku nyandiko isaba ko Gachagua yegura, kandi ko na we azawushyiraho.

Uyu mudepite yabwiye KTN News ati 'Njye ubwanjye nzashyira umukono ku nyandiko yeguza Rigathi Gachua kubera ko adakwiye kuba Visi Perezida w'igihugu.'

Abadepite bashinja Gachagua amakosa arimo kutubahiriza amabwiriza, kwitara nabi mu buryo bukabije, gutesha agaciro ubuyobozi bwa Perezida William Ruto no kubiba amacakubiri.

Tariki ya 20 Nzeri 2024, Gachagua yatangarije Citizen TV ko abashaka kumweguza bamukuye mu itsinda rya WhatsApp yari ahuriyemo na Perezida Ruto kandi ngo ni ryo yamenyeragamo amakuru y'ibikorwa Umukuru w'Igihugu ateganya.

Yagize ati 'Umugambi mubisha uri mu kunkura mu itsinda rya Perezida ni ukugira ngo nintitabira ibikorwa bye, bizitwe ko ndi kwihunza akazi. Numvise umwe avuga ku byo kunyeguza. Hari ubwo bashaka ko njya nkererwa kugira ngo bifatwe nk'aho nsuzugura.'

Tariki ya 24 Nzeri 2024, Gachagua yahuriye n'abamushyigikiye ndetse n'abanyamategeko be mu nama yamaze amasaha atatu. Bivugwa ko baganiraga ku buryo bazitwara mu gihe inyandiko izaba ko yegura yagezwa mu Nteko.



Source : https://flash.rw/2024/09/26/visi-perezida-wa-kenya-rigathi-gachagua-mu-mazi-abiraabadepite-barahiye-kumweguza/

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)