Wihogora Radjabu usanzwe ari umuganga w'ikipe ya Vision FC yabaye Intwari ku mukino wa Rayon Sports na AS Kigali ubwo yatabaraga ubuzima bwa Angelique Keza.
Hari mu mukino wa Super Cup y'abagore waraye uhuje Rayon Sports na AS Kigali kuri Kigali Pelé Stadium maze Rayon ikegukana igikombe ku bitego 5-2.
Mu mukino hagati Keza Angelique wa Rayon Sports yaje guterwa umupira mu nda yitura hasi amera nk'uguye igihumure ni nako bagenzi be bahise bamutabariza.
Bagerageje ariko babona bikomeje kugorana niko guhita bahamagaraga imbangukiragutabara "Ambulance" ngo yihutanwe kwa muganga.
Aha nibwo Wihogora Radjabu usanzwe ari umuganga w'ikipe ya Vision FC yahise yinjira mu kibuga avuye muri Stade kuko yari yaje kureba umukino bisanzwe, yahise afasha uyu mukinnyi.
Yanze ko ajya muri Ambulance maze amwitaho kugeza ameze ndetse anasubira mu kibuga akomeza umukino.