Yavuye mu Bwongereza ngo ateze imbere urwamubyaye : Uko Niyigena yashinze BuysellorRent - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Icyakora ibyo si ko bimeze kuri Niyigena Emmanuel wari uhamaze imyaka 20 ahafite ubwenegihugu n'akazi keza. Yagiye guhaha ubumenyi arangije abona uko amahanga yaba meza kose, bigera aho ahanda.

Binyuze mu mpanuro yakomoye kuri Perezida Kagame, yagarutse mu Rwanda yiga isoko ry'aho, ashora imari binyuze mu kigo cya BuysellorRent, ubu kiri guha abagera ku 100 akazi ndetse mu bu bihe bya vuba abo baraba bikubye inshuro 20.

Mu kiganiro kirambuye yagiranye na IGIHE, Niyigena yashimiye bikomeye Perezida Kagame watumye afata umwanzuro wo kugaruka mu Rwanda akahashinga ikigo cy'ubucuruzi ubu giha akazi abenegihugu ndetse kinatanga serivisi z'umwihariko.

IGIHE : Kuba rwiyemezamirimo byaje bite?

Ni urugendo rwatangiye nkiri mu mashuri yisumbuye aho najyaga mfunika amakarita y'ishuri y'abandi banyeshuri bakampa amafaranga.

Navuga ko bitaterwaga n'ubushobozi buke bwo mu rugo ahubwo kwari ukwiyumvamo kuba rwiyemezamirimo nkiri muto.

Icyo gihe uwari umubyeyi wanjye ni we nkesha byinshi bijyanye n'ubukungu kuko yari umwe mu bahagarariye Banki Nkuru y'Igihugu, ashinzwe politiki y'ifaranga, ndetse yabaye umwe mu bateguye ibarura rusange ryo mu 2002.

Umwanzuro wo kuva i Burayi waje ute?

Mu myaka ya za 2000 ubwo nari ndi gusoza amashuri yisumbuye, ni bwo nagiye mu Bwongereza ndanatura mpabwa n'ubwenegihugu, ariko maze kuhagera naciye mu buzima bwinshi bugoye, bisa nk'aho iyo uri umwirabura, ugomba gukora cyane inshuro ebyiri, cyangwa eshatu ngo ugere ku ntego zimwe n'umuzungu.

Ngenda nari mfite intego yo kwiga ubuvuzi nkaba muganga, rero nakoze mu bitaro kugira ngo icyo nashakaga kugeraho ndebe ko nagikora.

Gusa naje kubona ko atari wo muhamagaro wanjye kuko nyuma yo gukora mu bitaro naje kubona ko nkwiye kuba rwiyemezamirimo.

Nagize amahirwe yo gukora ibijyanye no gucuruza no kumenyekanisha ibikorwa mu gihe cy'imyaka itanu, nkabikora niga.

Nyuma naje kwireba nza kubona ko, nubakiye kuri ayo mahirwe, nakurikirana impano yo kuba rwiyemezamirimo, njya kwiga Ubukungu muri Kaminuza ya Buckingham mu Bwongereza.

Kugaruka mu Rwanda kwawe ubihuza ute na Perezida Kagame?

Igitekerezo cyo kuza mu Rwanda cyaturutse kuri Perezida Kagame unadushishikariza kuba ba rwiyemezamirimo. Niho nakuye kuba naza gushora imari mu Rwanda.

Nagiye muri Rwanda Day zabereye mu Buholandi no mu Budage. Mu biganiro Perezida yatuganirije byo kubaka Igihugu no gutekereza aho dukomoka, izo Rwanda Day zaranyubatse cyane.

Nkirangiza amasomo ya kaminuza nari mfite ubwenegihugu bw'u Bwongereza n'ubw'igihugu cyanjye birumvikana, ariko ntaramenya ngo nkoze ubucuruzi bwagera muri Afurika yose natangirira mu kihe gihugu.

Nk'Umwongereza natekerezaga bimwe mu bihugu nka Nigeria cyangwa Kenya bifite ishoramari rikomeye. Muri icyo gihe ku bw'amahirwe habaye Rwanda Day mu Buholandi.

Kubera kugira amatsiko nafashe imodoka nkora urugendo rw'amasaha atandatu nijoro, kandi nsoje akazi, naniwe ariko njyayo. Nagezeyo Perezida Kagame ashishikariza diaspora Nyarwanda gukunda Igihugu, bakagaruka kugisura ndetse bakahashora imari bikagiteza imbere.

Gusa ntabwo byahise binzamo neza icyo gihe, byasabaga kubanza kwikorera isuzuma ryimbitse nk'umuntu wize Ubukungu.

Kuri buysellorrent.com ushobora kuhabona ibicuruzwa bitandukanye byo mu Rwanda

Ni iki ushimira Perezida Kagame?

Perezida Kagame mushimira ibintu bitatu by'ingenzi. Icya mbere ni Gahunda ya Visit Rwanda kuko ubwo nigaga kaminuza nkora akazi k'ubushoferi mu Bwongereza ngo mbone amafaranga y'ishuri, natwaraga abagenzi harimo abavuye kureba umupira wa Arsenal.

Abo bantu basohokaga muri sitade bambaye Visit Rwanda, bambaza aho nkomoka nababwira mu Rwanda, nkabona uburyo bamaze kurumenya kandi bamwe batararugeramo, nkumva binteye ishema.

Mu gitekerezo nari nsanganywe cyo kubaka isoko, byatumye mbona Visit Rwanda nk'isoko rihuza abakerarugendo n'u Rwanda. Mbibona nka gahunda ikomeye cyane imenyakanisha u Rwanda cyane mu Burayi, bakazarusura kandi bamwe bikarangira barushoyemo imari, biba akarusho kuko Perezida Kagame yari umufana wa Arsenal nanjye ndi we.

Ikindi mushimira ni Rwanda Day kuko no mu bandi ba perezida bose muri Afurika, nta we ndumva ujya gusura abenegihugu be mu mahanga ngo bibe muri politike y'igihugu ihoraho.

Biriya bibubakamo icyizere gikomeye no gukomeza gukunda Igihugu kandi na bo hari benshi byatumye bagaruka kureba, bamwe bakahashora imari cyangwa bagatera inkunga ibikorwa mu Gihugu.

Rwanda Day kandi niyo nakomoyemo icyizere cyo kuza gukorera mu Rwanda kuko iyabereye mu Budage na yo nayigiyemo noneho nanzura gushora imari mu Rwanda.

Ubu nsigaye njya muri Rwanda Day, aho mperutse i Washington DC, nk'umushoramari, washoye mu bikorwa bifitiye inyungu abandi ba diaspora, bakeneye serivise nk'uko nanjye nazikeneraga, bagashora mu Rwanda, nkuko nanjye nahashoye, kandi nabo bikabatinyura.

Icya gatatu mushimira ni uguteza imbere RwandAir kuko mu 2019 indege zayo zari zisigaye zijya i Londres hafi buri munsi nta handi zihagaze, ku buryo muri uwo mwaka nazaga mu Rwanda buri byumweru bitatu, nkahamara iminsi icumi niga isoko.

Mu Rwanda ubwo hongeye kuba mu rugo ntangira kujya mpaza kenshi cyane, nshaka ibya ngombwa ntangira gukora.

Byanyeretse uburyo RwandAir yafunguye amarembo ku bagana mu Rwanda harimo n'abashoramari bakomeye bituma na byo mbishimira Umukuru w'Igihugu warebye kure cyane.

Buysellorrent.com, urugero rw'ibishoboka mu kubyaza umusaruro ikoranabuhanga riri gutezwa imbere mu Rwanda

BuysellorRent ni isoko rikora rite ?

Ni isoko rikorera kuri internet ariko ryoroshye cyane rikora nk'uko ayandi akora, yaba ari iritwegereye hano hafi cyangwa ku yandi yo ku Isi yose.

Rirangwa n'ibintu bitatu nk'ibiranga amasoko asanzwe.

Icya mbere abagura binjira ku isoko ku buntu. Icya kabiri abagurisha cyangwa abafite ibyo bakodesha bishyura iseta mbere ngo bashakire abakiliya ku isoko, icya gatatu ari nacyo cy'ingenzi, abagura, abagurisha n'abakodesha barivuganira, aho baba bahereye hose ku Isi, amasaha 24 ku yandi nta mu mukomisiyoneri ubijemo, bigakorwa banyuze kuri rwanda.buysellorrent.com.

Ku isoko rya BuysellorRent uhasanga ikintu cyose cyagurwa, icyagurishwa n'icyakodeshwa kandi kubibona ni ubuntu.

Ushobora kuba uri muri Amerika ukabona inzu iri mu Rwanda, ukabonaho nimero ya telefone ya nyirayo uri mu Rwanda, ukamwandikira ku buryo mwembi mushobora mu gihe gito kuba mwakwivuganira bitabanje gusaba uburyo bwa gakondo dusanzwe tuzi bw'abakomisiyoneri.

Ni nk'uko ubu haje ikoranabuhanga risimbura ba 'convoyeurs' muri bisi.

Kuri iri soko ushobora kuhasanga inzu, ibibanza, imodoka zigurishwa, intebe zo mu nzu, ibikoresho bikoreshwa mu nzu, ibikoresho by'ikoranabuhanga birimo nka mudasobwa na telefoni kandi byose ukivuganira n'abashaka kubigurisha.

Ibintu dushyira ku isoko byose tubiranga mu Kinyarwanda no mu Cyongereza kuko ni isoko mpuzamahanga.

BuysellorRent ubu ihagaze ite?

Mu 2020 ubwo natangiraga gukora twari abakozi batatu nanjye ndimo, tubitangira ari ibintu abantu batumva ibyo ari ibyo, ndibuka ko twatangiriye muri Expo i Gikondo ngo twegere abantu babimenye.

Twarakoze abantu bagenda bamenya uko iri guriro rikora biva mu mezi, bigera ku minsi itatu byasabaga ngo ushyizeho icyo acuruza cyangwa akodesha atangire kuvugana n'abakiliya.

Ubu ugurisha cyangwa ukodesha akenshi yavugana n'ubakiliya mu masaha 24 cyangwa munsi yayo kandi hari n'abahita bagurisha.

Twatangiye hacururizwaho gusa ibibanza, inzu, imodoka, ibikoresho by'ikoranabuhanga n'ibikoze mu biti ariko ubu hariho n'ibindi bicuruzwa byinshi nk'ibyo wasanga ahandi mu isoko.

Ubu tumaze kuba abakozi ku 100 twese hamwe.

Mwagaruka ku mwihariko w'iryo soko n'icyerecyezo?

Izina ryaryo ubwaryo, buysellorrent.com, buri wese ku Isi yaryisangamo. Iri soko ryateguwe imyaka itanu yose, kuva mu 2015-2020. Umwihariko rifite ni uko ushyiraho igicuruzwa cyangwa serivise bikabonwa n'abantu bose aho baba bari ku Isi kandi abasura urubuga baba ari benshi.

Ikindi ryoroheje ni ukwivuganira na ba nyir'ibicuruzwa cyangwa serivise mukiyumvikanira nta mukomisiyoneri ubijemo. Nk'umuntu ushaka kugurisha imodoka aba akiyigendamo, icyo bimusaba ni uguyishyira amafoto y'imodoka n'ibiyiranga ku rubuga ubundi abakiriya bagatangira kumuhamagara cyangwa kumwandikira kandi yikomereje gahunda ze.

Ishimwe rikomeye nshimira Perezida Kagame, ni uko yatumye mfunguka amaso, ku bijyanye naho isoko ryatangirira, kandi gutangira nibyo bigoye.

Naje kumenya no guha agaciro ko burya ijya kurisha ihera ku rugo, n'ariya maguriro yandi akomeye nka Alibaba na Amazon, abayatangiye bayatangiriye mu bihugu by'iwabo aza kuba mpuzamahanga nyuma kandi arakomera.

Umuyobozi wa buysellorrent.com, Niyigena Emmanuel yagaragaje uburyo yaretse byose yari afite mu Bwongereza akaza guteza imbere u Rwanda nk'igihugu cy'inkomoko ye

Muri urwo rugendo rwo kwaguka ubu mugeze hehe?

Uyu munsi dukorera mu Rwanda ariko dushaka kuba iguriro riri ku rwego rwa Afurika kandi ririho ibicuruzwa byose nkenerwa.

Muri ba bakozi dufite ubu bagera ku 100 tugiye kongeraho abandi 2000 bazaduhagararira muri buri murenge mu gihugu, mu rwego rwo kugeza serivise zacu kuri bose no kurohereza abantu kuzigeraho.

Uko isoko rikomeje kwaguka biduha inshingano yo kongera abakozi babasha gukorera abakiliya bacu bose bityo serivise bahabwa zikihuta. Abo bakozi bashya bazibanda ku gusobanuririra abakiliya uburyo bworoshye duherutse gutangiza bwo guhuza abaguzi, abakodesha n'abagurisha kandi dukoresha gusa abarangije ikiciro cya mbere cya kaminuza.

Ni ubuhe butumwa uha urubyiruko n'abandi bashoramari?

Icya mbere nabwira urubyiruko ni uko ubu ikoranabuhanga ari uburyo bwiza bwo koroshya serivise kandi ni kimwe mu bintu ubu biri gukoreshwa na benshi cyane.

By'umwihariko gutanga serivise biri mu bifite isoko kuko abantu benshi baba batarabimenya neza ngo bashoremo. Hari n'aho usanga ushoyemo wakora nta we muhanganye kandi turi kujya mu bukungu bushingiye kuri serivise.

Icyakora bagomba kubanza kumenya ibyo bakunda kandi bashyize ku mutima, ntibakore gusa kubera amafaranga kuko burya iyo ushoye mu byo ukunda kandi wumva neza ni byo byunguka, niyo bitahita bikunda, ariko kuko ubikunda urihangana kugeza igihe byemeye.

Ushobora gutangira bagusuzugura banaguca intege kurusha abagushyigikiye, ariko n'ubundi ibuye abubatsi basuzuguye ni ryo ryubaka imfuruka.

Nka njye nakoze kwa muganga ariko nza gusanga atari wo muhamagaro wange ndahindura kandi bampembaga neza. Nibamara kumenya icyo bashaka bahirimbanire kukigeraho kandi birashoboka cyane turi mu Gihugu kinatekereza ku rubyiruko.

Gukora isoko nk'iri ryo kuri internet, biragoye, biravunanye ku buryo umuntu atapfa kubyumva, ariko ntabwo biri mu nyungu z'umuntu ku giti cye gusa, kuko biri no mu nyungu z'igihugu kuko bikurura abandi bashoramari n'abandi ba diaspora.

Nka dispora nyarwanda cyangwa undi mushoramari uri mu mahanga namumbwira ko mu Rwanda amarembo akinguye baza tugafatanya kuzamura iterambere ry'ubukungu.

Leta yorohereza cyane ishoramari, yashyize ingufu mu ikoranabuhanga riri gukenerwa cyane muri iyi minsi kandi umutekano uri ku isonga.

Buysellorrent.com, ifite abakozi bagera ku 100
Waba Umunyarwanda, Umunyafurika cyangwa undi wese ku Isi ushobora kubona ibicuruzwa ushaka kuri buysellorrent.com
Abakozi ba buysellorrent.com bahora batekereza icyatuma Umunyarwanda n'undi wese abonera hafi igicuruzwa ashaka



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/yavuye-mu-bwongereza-ngo-ateze-imbere-urwamubyaye-uko-niyigena-yashinze

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)