90% by'abana baba mu muhanda baba barahunze amakimbirane yo mu ngo - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ibi byagarutsweho n'Umuyobozi wa SOS-Rwanda mu Ntara y'Amajyepfo, Serugo Aimable, mu muhango wo gushyingira imiryango 33 yo mu Murenge wa Kivu mu Karere ka Nyaruguru.

Serugo yavuze ko mu bikorwa bahoramo byo kurengera umwana, iyo baganiriye na bo basanga nka 90% baba barahageze kubera ko iwabo ahanini basiganira kubarera.

Ati '90% bya bariya bana iyo muganira, bakubwira ko ari amakimbirane ari iwabo bahunze, ari na yo mpamvu mu kubikemura hazamo n'iki gikorwa cyo gukangurira ababyeyi gushyingiranwa mu buryo bwemewe n'amategeko. Iyo batabikoze usanga ari imwe mu mpamvu ikurura ayo makimbirane.'

Serugo yakomeje avuga ko mu bukangurambaga bafatanyije n'inzego z'ibanze, hamaze gusezerana imiryango isaga 120 kandi bagikomeje.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Umurenge wa Kivu yabwiye IGIHE ko gushyingirana byemewe hagati y'abagiye gushinga umuryango ari kimwe mu bigabanya amakimbirane.

Ati 'Iyo umuryango ubanye warashyingiranwe, haba hari umutekano mu rugo. Abashakanye babana mu mahoro kandi n'ahagaragaye ayo makimbirane bashobora no kuyakemura ubwabo.

'Ku mwana rero bimugirira akamaro kuko iyo abona ababyeyi be barasezeranye, babanye neza, na we bimuha gutekana no gutera imbere mu bwenge no mu mibereho myiza.''

Imwe mu miryango yasezeranye yavuze ko ubu yashyize ku ruhande impaka zajyaga zibabaho no gusiganira inshingano zo kurera.

Umurenge wa Kivu ni umwe mirenge ikora ku ishyamba rya Nyungwe, aho abahatuye hakirimo abafite umuco w'ubuharike, aho hari n'ababura amahitamo mu gihe cyo gufata icyemezo cyo gushaka uwo bashyingiranwa byemewe n'amategeko.

Mu Karere ka Nyaruguru, ubu habarurwa imiryango 305 ibana mu buryo butemewe n'amategeko, ikomeje gushishikarizwa kubikora kugira ngo abayigize babane mu mutuzo barengewe n'amategeko.

Abasezeranye imbere y'amategeko biyemeje kubana neza bubahiriza icyo amategeko ategeka
Bamwe mu bashyingiwe bafatanya n'abayobozi gukata umutsima
Imiryango 33 yo mu Murenge wa Kivu yasezeranye imbere y'amategeko
Serugo Aimable yavuze ko umuryango utekanye ari wo urera abana neza
Umusaza Kayonga Jean Damascene yasezeranye n'umugore we



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/90-by-abana-baba-mu-muhanda-baba-barahunze-amakimbirane-yo-mu-ngo

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)