Ababoha uduseke bahize gutangira kutwigurishiriza bakoresheje ikoranabuhanga - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Babitangaje kuri uyu wa 10 Ukwakira 2024 nyuma y'amahugurwa y'amezi atatu bahawe ku gucunga neza umutungo wa koperative no kwifashisha ikoranabuhanga mu kurushaho guteza imbere ubucuruzi bwabo.

Ntakirutimana Angelique, umunyeshuri wakurikiranye aya mahugurwa yavuze ko ubumenyi bahawe buzabafasha guteza imbere koperative barimo, ikazamuka bityo ikageza ibicuruzwa byabo aho batabashaga kubigeza.

Ati "Buri wese hano afite ubumenyi buhagije bwo kunoza no kwihangira umurimo, dufite ubumenyi ku buryo dushobora kwamamaza ibyo dukora binyuze mu ikoranabuhanga, dufite n'ubumenyi bwihariye ku buryo wacunga umutungo wa koperative, by'umwihariko dufite intego yo kuba abakire.'

"Twese uko duteraniye aha twishimiye amasomo twahawe kandi turifuza kuzakoresha ibyo twize kugira ngo dushobore gutera imbere. Turifuza kwaguka tukarenga hano mu Rwanda bikagera no hanze binyuze mu ikoranabuhanga.'

Murekatete Judith uba muri koperative Twegukire Umurimo-Agaseke ikorera mu murenge wa Gatsata yavuze ko mbere bajyaga baha abantu ibiseke byabo ngo babibagurishirize bakabaha amafaranga make.

Ati 'Twahaga abantu ngo bigurishirize, tuvuge umuntu araje aravuze ati 'mumbohere uduseke 100', mukumvikana kamwe wenda 5000 Frw tukabumuha akagenda, yagera aho tutazi wenda ni muri Amerika, ka gaseke akaba yagakuba inshuro 10, ariko ubu twahawe ubumenyi ku ikoranabuhanga, tugiye kujya twigererayo.'

Chargé d'Affaires muri Ambasade y'u Bushinwa mu Rwanda, Lin Hang yagaragaje ko umubano mwiza ibihugu byombi bifitanye ugomba kuba isoko yo gusangira ubumenyi n'ibindi byafasha mu iterambere, ari na yo mpamvu bahisemo gushyigikira abagore baboha agaseke.

Yabwiye abagore baboha uduseke n'ibindi bihangano byo mu bukorikori ko ubumenyi bahawe bukwiye kuba umusingi w'iterambere ryabo bwite n'igihugu muri rusange.

Ati 'Babigishije ubumenyi bw'ibanze bwerekeye gucuruza mwifashishije ikoranabuhanga kandi u Rwanda ruri gushyira imbaraga nyinshi mu gukoresha ikoranabuhanga. Ibyo babigishije bivuze ko kwigisha kuroba ari byiza cyane kurusha gutanga ifi kandi ni byo bigeza ku Iterambere rirambye, kandi ni uguhamya ko nta n'umwe usigaye inyuma mu rugendo rw'iterambere.'

Yahamije ko uburyo bwiza bwo kumenyekanisha u Rwanda ari ukugeza ibicuruzwa byakorewe imbere mu gihugu ku isoko mpuzamahanga, abasaba kugira intego yo kuba abakire kuko iyo umwe akize aba ashobora gufasha umuntu umwe cyangwa abandi benshi bose bakazamuka mu iterambere.

Aba bagore bahuriye mu Ihuriro Ibanga ry'Agaseke, rihuza amakoperative y'ababoshyi b'agaseke 33 yo mu Mujyi wa Kigali, ryatangiye kugira ngo abagore batagiraga imirimo n'abandi bakoraga imirimo idahesha umugore agaciro babone icyo bakora kandi ubu akazi karabonetse.

Murekatete Judith uba muri koperative Twegukire Umurimo-Agaseke yavuze ko batazongera guha abantu ibiseke ngo bigurishirize
Lin Hang yahawe impano n'abagore baboha ibiseke n'indi mitako
Chargé d'affaires muri Ambasade y'u Bushinwa mu Rwanda, Lin Hang yasabye aba bagore kuzakoresha ubumenyi bahawe
Bari bamaze amezi atatu biga uko bacunga imitungo ya koperative
Bafashe umwanya wo kubyina no gusabana



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/ababoha-uduseke-bahize-gutangira-kutwigurishiriza-bakoresheje-ikoranabuhanga

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)