Abacukuzi mu Rwanda bakoresha amabuye yo mu matoroshi agera kuri miliyoni 33 buri mwaka - Ubushakashatsi - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ubwo bushakashatsi bwakozwe mu 2022 bwakorewe ku bantu 348 bakorera mu birombe biciriritse 39 hirya no hino mu gihugu, aho bwasanze muri rusange abacukuzi bagera ku 57.000 bakorera mu birombe bafite ikibazo cy'urumuri rudahagije.

Bugaragaza ko umutekano w'ahakorerwa ubucukuzi bw'amabuye y'agaciro mu birombe byo mu Rwanda urimo imbogamizi zo kutagira urumuri ruhagije aho abagera kuri 37% by'ababajijwe bavuze ko bafite ikibazo cy'urumuri ruke mu buryo buhoraho, mu gihe 28% bo ruba ruke rimwe na rimwe.

Ibyo ngo bigira ingaruka ku mikorere yabo aho abagera kuri 48% mu babajijwe bavuze ko bijya bibateza impanuka bikagabanya 52% by'akazi bagombaga gukora.

Urwo rumuri ruke kandi rutuma abagera kuri 59% by'ababajijwe bahorana ubwoba mu kazi bikaba imbogamizi by'umwihariko ku bagore baba batinye guhuriramo n'izo mbogamizi.

Icyo kibazo cy'urumuri rudahagije bitewe no kuba mu birombe bimwe nta muriro w'amashanyarazi uhari, ni byo bituma bakoresha amatoroshi ajyamo amabuye akoreshwa rimwe akajugunywa.

Abagera kuri 93% by'abakoreweho ubushakashatsi bavuze ko ayo mabuye aba amaze gukoreshwa bayajugunya aho babonye harimo 64% muri bo bayajugunya aho bakorera.

Amasezerano mpuzamahanga ya Basel u Rwanda rwashyizeho umukono mu 2003 ajyanye no gucunga imyanda y'uburozi yambukiranya imipaka, avuga ko amabuye ari ubwoko bw'imyanda ishobora guteza akaga iyo ajugunywe mu butaka no mu mazi.

Iyo ajugunywe ahatabugenewe ibinyabutabire biyagize birashwanyuka bigakwirakwira mu butaka no mu mazi bikabyangiza mu buryo bugira ingaruka ku bidukikije.

Ikigo cy'Igihugu gishinzwe Kurengera Ibidukikije (REMA) gikangurira abantu kwirinda kujugunya imyanda itabora ahabonetse hose ndetse no kuvangura imyanda mu gihe bayikusanya kugira ngo ishobora guteza akaga icungwe mu buryo buboneye.




Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/abacukuzi-bakoresha-amabuye-ari-hagati-ya-miliyoni-15-na-33-buri-mwaka

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)