Abacururiza mu isoko rya Nyarugenge bahawe igihe cyo kurivamo ntibavuga rumwe n'Ubuyobozi bw'isoko - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ni icyemezo abo bacuruzi bafatiwe n'ubuyobozi bw' Umujyi wa Kigali mu kwezi gushize, aho wabahaye iminsi 30 yatangiye ku itariki 17 Nzeri ikazarangira ku wa 17 Ukwakira 2024.

Gusa iyo minsi 30 ntabwo buyihurijeho n'abacuruzi kuko bo batangaza ko amabaruwa bahawe n'ubuyobozi bw'isoko rya Nyarugenge mu mpera za Nzeri, yabasabaga kuba bafunze imiryango mu cyumweru kimwe nubwo na cyo cyarenze.

Abacuruzi batifuje ko amazina yabo amenyekana baganiriye na IGIHE, bagaragaje ingaruka icyo cyemezo kizabagiraho cyane ko barakoreraga mu maseta bahawe n'isoko mu buryo bwemewe.

Umwe mu bacuruzi yagize ati 'Njye ibaruwa nayihawe ku itariki 29 Nzeri, ivuga ko dusigaje icyumweru kimwe tukaba twashatse ahandi ho gukorera ariko nta mpamvu yabyo batubwiye.'

'Biri kutugiraho ingaruka hano turi benshi kuko nkanjye nari mpamaze imyaka irenze ibiri, mperutse no kwaka inguzanyo ya miliyoni 15 Frw kuko nabonaga ubucuruzi bugenda. Sindabona ahandi ho gukorera kandi ibyo na byo biraduhombya.'

Abacuruzi bagomba kuva mu Isoko rya Nyarugenge ni abacururiza mu tubati twagiye twongerwamo nyuma ahantu bivugwa ko hatemewe cyane cyane muri za 'corridors' no mu nguni nubwo bahahawe n'ubuyobozi bw'isoko.

Umujyi wa Kigali wirinze kugaragaza umubare w'abacuruzi bose barebwa n'icyo cyemezo gusa iyo uzengurutse mu magorofa atandatu agize iryo soko uhabona utubari turenga 50 duteretse aho havugwa ko hatemewe.

Utwo tubati twose bigaragara ko twahawe nomero nk'indi miryango yose kandi ba nyiratwo na bo bahamya ko bishyura imisoro nk'abandi kuva batangira kuducururizamo.

Undi mucuruzi yavuze ko we atewe impungenge n'ubukode bw'amezi atatu yari amaze kwishyura mu buyobozi bw'isoko, none mu gihe hataranashira ukwezi kumwe akaba asabwe gufunga imiryango kandi nta n'ikigaragaza ko yasubizwa amafaranga ye.

Yagize ati 'Nari maze kwishyura amezi atatu y'ubukode, ntaramaramo n'ukwezi kumwe. Byaradutunguye ntibigeze baduteguza ngo tubanze dushake ahandi twerekeza kandi ubu sinzi niba bazansubiza n'amafaranga yanjye.'

Amafaranga atangwa nk'ubukode bw'ahakorera utu tubati ntangana bitewe n'iseta gusa ahenshi ari hagati y'ibihumbi 200 Frw n'ibihumbi 300 Frw ku kwezi.

Abo bacuruzi bavuga ko uretse kuba icyemezo cyarabatunguye, nta kibazo bafite ku byo Umujyi wa Kigali wasabye, ahubwo ko ubuyobozi bw'isoko bafitanye amasezerano yo gukorana ari bwo bwakabajijwe igihombo bagiye kugira.

Icyo gihombo kandi kinashingira ku kuba hari abari bamaze kurangura ibicuruzwa byinshi bizeye isoko ku buryo guhita babwirwa kurivamo nta handi ho kwerekeza barabona bitaboroheye.

Mu gushaka kumenya icyo ubuyobozi bwa Sosiyete ya Kigali Investment Company icunga iryo soko buvuga kuri icyo kibazo, Kayumba Godfrey uyiyobora yavuze ko atari we uyibereye Umuvugizi ndetse ko ari hanze y'igihugu ku buryo adashobora kugira icyo atangaza.

Gusa ubwo yari abajijwe uvugira iri soko ngo agire icyo avuga kuri icyo kibazo, yavuze ko abandi bakorana bashobora kubikora ariko ibyo babyamaganiye kure bavuga ko badashobora kuvugira isoko hari Umuyobozi Mukuru waryo.

Ubwo twegeranyaga iyi nkuru, abashinzwe umutekano muri iryo soko bagerageje gukumira umunyamakuru ngo ntaganire n'abacuruzi ndetse bagerageza no gutera ubwoba umwe mu batanze amakuru ko nibayumva mu itangazamakuru bazamwambura imiryango yose afite.

Umuvugizi w'Umujyi wa Kigali, Ntirenganya Emma Claudine, yavuze ko ubundi inkomoko yo gufata icyo cyemezo ishingiye ku bugenzuzi bw'inzego zitandukanye ku hahurira abantu benshi, by'umwihariko muri iki gihe hari indwara z'ibyorezo.

Icyakora ashimangira ko ari amakosa yakozwe n'isoko.

Ati 'Kuba barahawe amaseta mu buryo bwemewe ntibivuze ko ubuyobozi bw'isoko butarenze ku mabwiriza cyangwa butakoze amakosa, ni yo mpamvu ubwo bugenzuzi bukorwa kugira ngo turebe. Kuba wikorera ntibivuga ko ugomba gukora ibintu uko ubyumva.'

'Nta kintu isoko rizabafasha, bagomba gushyira amabwiriza mu bikorwa kuko ubugenzuzi bw'inzego zitandukanye bwasanze aho hantu bagomba kuhava.'

Ntirenganya yongeyeho ko abafite ibibazo 'bakwiteranya bakandikira umurenge isoko ririmo, tukareba uko tubikemura ariko icyo cyemezo cyo kigomba gushyirwa mu bikorwa bakavamo ku gihe ntarengwa inzego zatanze.'

Abajijwe niba mu minsi mike isigaye abo bacuruzi bazaba bakemuriwe ibyo bibazo, Ntirenganya yavuze ko mu gihe nta byo baramenyesha ubuyobozi bifatwa nk'aho nta byo bafite.

Utubati tugomba gukurwaho ni utwagiye twongerwamo nyuma
Bamwe mu bakorera mu isoko rya Nyarugenge bahawe iminsi ntarengwa yo kuba barivuyemo



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/abacururiza-mu-isoko-rya-nyarugenge-bahawe-igihe-cyo-kurivamo-ntibavuga-rumwe-n

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)