Abadepite bagiye gusuzuma imitangire y'inyongeramusaruro ku bahinzi - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ibyavuye mu ibarura rusange rya 2022 bigaragaza ko 69% by'Abanyarwanda bakora ibikorwa by'ubuhinzi.

Muri gahunda ya Guverinoma y'imyaka itanu iri imbere, harimo kongera umusaruro w'ibihingwa by'ingenzi birimo ibigori, ibishyimbo, ibirayi, umuceri, imyumbati, ingano n'ibitoki.

Biteganyijwe ko uyu musaruro uziyongera binyuze mu kugeza ifumbire mvaruganda ku bwinshi mu bice bitandukanye by'igihugu, ikoreshwa ikazava ku bilo 70 kuri hegitari bikagera ku bilo 94,6 kuri hegitari kandi bikazanajyanishwa n'imiterere y'ubutaka.

Kuva ku wa 24-26 Ukwakira 2024 Abadepite batangiye gusura abaturage mu turere twose tw'igihugu bareba uko igihembwe cy'ihinga cya 2025 A kiri kugenda.

Mu bikorwa bizasurwa harimo kureba ahakozwe amaterasi y'indinganire, ahagurishirizwa ifumbire mvaruganda no kumenya niba nta bibazo birimo.

Bazareba kandi ibijyanye n'ingemwe zateguwe zirimo ibiti bivangwa n'imyaka n'ibitavangwa n'imyaka, ingemwe za kawa n'uko zigezwa ku bahinzi n'ibindi.

Perezida w'Inteko Ishinga Amategeko umutwe w'Abadepite, Kazarwa Gerturde yavuze ko 'bazasura abaturage mu rwego rwo kwifatanya na bo, kugira uruhare mu bibakorerwa no kubafasha gukemura ibibazo ibibazo bafite ku bufatanye n'inzego z'ibanze.'

Ubwo Abadepite barahiriraga manda y'imyaka itanu muri Kanama 2024, Perezida Kagame yabasabye gukora imirimo yose mu nyungu z'abaturage, kandi bagaharanira kumenya ibibazo byugarije Abanyarwanda no kubikemura mbere y'uko bikura.

Uretse gusura imishinga y'ubuhinzi n'ubworozi mu mirenge itandukanye, bazanakorana umuganda rusange n'abaturage ku wa 26 Ukwakira 2024.

Bazasuzuma niba nta bibazo biri mu kugeza inyongeramusaruro ku bahinzi
Abadepite baose batangiye ingendo zijya mu bice bitandukanye by'igihugu basura ibikorwa by'ubuhinzi



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/abadepite-bagiye-gusuzuma-imitangire-y-inyongeramusaruro-n-ingemwe-ku-bahinzi

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)