Abadepite batatu batorewe guhagararira u Rwanda mu Nteko Nyafurika - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Batorewe mu Nteko Rusange y'umutwe w'Abadepite yateranye kuri wa 21 Ukwakira 2024

PAP ni Inteko Ishinga Amategeko yo ku rwego rwa Afurika, ikaba urwego nshingamategeko rw'Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe. Ni rumwe mu nzego icyenda zagenwe mu Masezerano yo mu 1991 (Abuja Treaty) ashyiraho Umuryango wita ku bukungu ku mugabane wa Afurika.

Buri gihugu gihagararirwa n'abagize inteko ishinga amategeko batanu. Muri abo batanu nibura umwe agomba kuba ari umugore kandi bagahagararira imitwe ya politiki inyuranye ifite imyanya mu Nteko Zishinga Amategeko z'ibyo bihugu.

Abadepite bagize PAP bashyirwaho n'Inteko Zishinga Amategeko z'ibihugu biyigize, ntabwo batorwa ku buryo butaziguye n'abaturage.

Ku ruhande rw'u Rwanda ruhagararirwa n'Abadepite batatu n'Abasenateri babiri, manda yabo ikarangirana n'igihe iy'inteko ishinga amategeko yabatoye irangiriye.

Depite Wibabara Jennifer yatowe n'abadepite 77 muri 79 bitabiriye inteko rusange.

Uyu mubyeyi wize Icyiciro cya gatatu cya Kaminuza mu icungamishinga akaba amaze imyaka 30 akora mu mirimo itandukanye irimo iya Leta n'imiryango yigenga yagaragaje ko azaharanira iterambere rya Afurika amurikiwe n'ibikorwa bya Perezida Kagame.

Ati 'Iyi nteko ihagarariye abaturage kandi natwe duhagarariye abaturage. Nzakorana umurava, ubushishozi n'ubwitange nunga mu kirenge cy'umukuru w'igihugu uhora aharanira ko Afurika igira ishema, ikagira ijwi rimwe, igahahirana ikagira imigenderanire, ikikuraho igisuzuguriro cy'amateka.'

Depite Bitunguramye Diogene na we watorewe kujya muri PAP agize amajwi 78, yageze mu Nteko Ishinga Amategeko y'u Rwanda mu 2016. Afite impamyabumenyi y'icyiciro cya gatatu cya kaminuza mu byerekeye uburezi ndetse yakoze imirimo itandukanye mu nzego za Leta.

Depite Tumukunde Aime Marie Ange watowe n'abadepite 74 yagaragaje ko mu nzego zose yakoreye yakunze gushingwa imirimo yo gukemura ibibazo by'abaturage bityo no muri PAP azakoresha ubwo bumenyi mu guharanira ko abanyafurika bagira imibereho myiza n'iterambere ry'ubukungu.

PAP igizwe n'Abadepite 275 bahagarariye ibihugu bigize Umuryango w'Afurika Yunze Ubumwe, byemeje burundu Amasezerano ashyiraho iyo Nteko Ishinga Amategeko.

Depite Wibabara Jennifer yahamije ko agiye guharanira ko Afurika ihahirana kurushaho kandi ikiyambura igisuzuguriro
Depite Tumukunde Aimée Marie Ange yavuze ko azashyira imbere iterambere ry'Abanyafurika
Depite Bitunguramye Diogene yatorewe kujya muri PAP
Inteko Rusange ni yo itora abahagarariye igihugu muri PAP



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/depite-wibabara-bitunguramye-na-tumukunde-ange-batorewe-guhagararira-u-rwanda

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)