Abadepite batoye itegeko riha u Rwanda amahirwe yo kuzakira icyicaro cya HCCH - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Sitati y'Ihuriro ry'ibihugu bigize HCCH yemejwe ku wa 31 Ukwakira 1951, itangira gukurikizwa ku wa 31 Nyakanga 1955.

Bisobanurwa ko u Rwanda rwabanje kwemeza amwe mu masezerano y'uyu muryango kuko rwabonaga afite akamaro ariko rutaraba umunyamuryango, kuko nk'amasezerano ya HCCH agamije kurinda abana yemejwe mu 1993, nyuma hemezwa andi yitwa Apostille.

Minisitiri Dr Ugirashebuja Emmanuel ubwo yagezaga ku Badepite umushinga w'itegeko ryemera kwemeza ko u Rwanda ruba kimwe mu bihugu bihuriye kuri sitati y'Ihuriro rya Hague ku mategeko mbonezamubano mpuzamahanga yemerejwe i Hague mu Buholandi (HCCH), yasobanuye ko mu gihe u Rwanda ruzaba ari umunyamuryango ruzajya rugira uruhare mu kugena ibikorwa by'uyu muryango hamwe n'ibikorwa by'akanama gahoraho.

Yagaragaje ko mu gihe haba hagiye gushyirwaho amasezerano mashya, igihugu cyajya kigira uruhare mu kuyiga bigatuma inyungu zarwo zihabwa agaciro, bikanafasha mu koroshya imikorere y'amategeko y'u Rwanda n'amategeko mpuzamahanga.

Biteganywa kandi ko mu gihe igihugu ari ikinyamuryango bigifasha guhabwa inkunga zigenewe gushyira mu bikorwa amasezerano ya HCCH.

Kuki u Rwanda ari bwo rugiyemo?

Minisitiri Ugirashebuja yasobanuye ko muri uyu muryango bishoboka ko igihugu cyashyira umukono ku masezerano kandi kitawurimo ariko ko kuwinjiramo biha u Rwanda amahirwe yo kuzajya rutanga ibitekerezo byarwo ku masezerano uzajya utegura.

Ati 'Twabonaga harimo amasezerano menshi yatugirira akamaro nk'u Rwanda ariko tugasanga nta mpamvu yo guhora gutira ibindi tutarigeze tubigiramo uruhare.'

Depite Nabahire Anasthase yagaragaje ko hari ibintu byinshi igihugu gishaka kwakira icyicaro cy'umuryango mpuzamahanga gisabwa, yibaza niba ari u Rwanda ruzabisaba cyangwa umuryango waramaze kubyanzura.

Ati 'Nagira ngo numve neza niba ari u Rwanda ruzasaba kugira ngo icyo cyicaro kibe cyaza hano cyangwa wenda niba hari ibiganiro byakozwe ku buryo hari urwego rwarangije kubifataho umurongo.'

Minisitiri Dr Ugirashebuja yashimangiye ko amahirwe yo kwakira icyo cyicaro ahari ariko byose bisaba kubanza kuba umunyamuryango.

Yahamije ko hari igihe babigusaba, ati 'ndibaza ko twavuganye na Minisitiri Nduhungirehe kuko icyo gihe yari akiri ambasaderi, yatubwiye ko babimusabye ariko aravuga ngo reka tubanze tube abanyamuryango kuko hari intambwe ukurikira kugira ngo ube umunyamuryango, ariko twumva ko yaba ari amahirwe biramutse byemewe.'

Ibyicaro by'uyu muryango biteganyijwe ni ibyo muri Afurika y'Amajyaruguru na Afurika yo munsi y'Ubutayu bwa Sahara.

Minisitiri Dr Ugirashebuja yasobanuye ko nta kindi gihugu cyo munsi y'ubutayu bwa Sahara cyari cyabisaba cyangwa ngo kigaragaze ko kibyifuza 'ariko twe barabidusabye.'

U Rwanda nirumara kwinjira mu banyamuryango ba HCCH ruzajya rutanga abarirwa mu 4445$ ku mwaka. Umuryango HCCH ubarizwamo ibihugu 91 byo ku migabane itandukanye.

Iri tegeko ryahise ritorerwa mu nteko rusange ritabanje kunyura muri komisiyo, ritorwa n'abadepite 79.

Abadepite batoye itegeko ryemerera u Rwanda kwinjira muri HCCH



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/abadepite-batoye-itegeko-riha-u-rwanda-amahirwe-yo-kuzakira-icyicaro-cya-hcch

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)