Abadepite bo muri Ghana bakuye isomo ry'ubumwe ku Banyarwanda - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Itsinda ry'Abadepite umunani bo muri Ghana, kuri uyu wa 28 Ukwakira 2024 basobanuriwe imikorere y'Inteko Ishinga Amategeko y'u Rwanda n'uruhare igira mu gutora amategeko no kugenzura Guverinoma.

Depite Frank Annoh-Domprey yagaragaje ko hari byinshi inteko zombi zihuriyeho ariko bigeze ku ihame ry'uburinganire avuga ko iwabo bashishikariza abantu kudahutaza umugore ariko ibindi akirwariza.

Yagaragaje ko kuba u Rwanda rwarahariye 30% by'imyanya y'Inteko Ishinga Amategeko abagore kandi bakanemererwa guhanganira indi isigaye ari amahirwe bahabwa abafasha guteza imbere igihugu.

Ati 'Icyemezo cyiza cyafashwe cyatumye abagore bahagararirwa mu Nteko Ishinga Amategeko, kuko nkatwe dufite abagore 40 muri 275 bagize Inteko Ishinga Amategeko hano mufite abagore benshi kurusha abagabo, ni ibintu twari turi kurebaho ngo turebe uko guteza imbere umugore bishobora kugira uruhare mu iterambere ry'igihugu. Dufite byinshi byo kwiga, dufite byinshi twakwigishanya,'

'Ni ibintu tugomba kwigaho neza kuko abagore bagira uruhare rukomeye mu iterambere rusange. Hari umuntu umwe muri Ghana wavuze ko uwigishije umugabo aba yigishije umuntu umwe mu gihe uwigishije umugore aba yigishije umuryango. Twabibonye hano.'

Depite Annoh-Domprey yagaragaje ko muri politike y'iwabo bahora mu ihangana mu Nteko Ishinga Amategeko kubera abatavuga rumwe n'ubutegetsi benshi.

Ati 'Icyo twize ni uko dushobora kugabanya ihangana n'ibidutanya kuko ni byo byiganje henshi muri Afurika, tugashyiraho uburyo butuma abantu bunga ubumwe. Aho dukorera tuba mu ihangana rikomeye, twe ntabwo Perezida yagira amajwi 99% kubera ko haba hari ukutavuga rumwe n'ubutegetsi mu rwego rwo hejuru ariko ubumwe buri aha butuma Perezida Kagame agira amajwi menshi.'

Perezida wa Komisiyo y'Imiyoborere, Uburinganire n'Ubwuzuzanye bw'Abagore n'abagabo, Anastase Nabahire, yagaragaje ko ubwuzuzanye bw'abagabo n'abagore budahabwa umwanya mu miyoborere gusa ahubwo ari n'ubuzima bwa buri munsi.

Ati 'Tubivuga mu muryango, tubivuga ahantu hose dutuye ko buri wese akwiye kwita ku bintu bituma yoroherana n'abandi, abagore n'abagabo baganira buri wese agaha umwanya undi akamwumva, bakorana bakuzuzanya kuko nta wushobora byose n'umusaruro uvuyemo bakawusangira nta mwiryane, nta kuwuhubaguza, nta kuwangiza.'

Yagaragaje ko kuba abaturutse mu bihugu bya kure bafata urugendo bakajya kwigira ku Rwanda, bakagaragaza uko bakunda Perezida Kagame bigaragaza ko imiyoborere y'u Rwanda ikunzwe no muri Afurika yose.

Inteko Ishinga Amategeko Umutwe w'Abadepite urimo abagore bangana na 63,75% mu gihe abagore muri Sena bangana na 53,8%.

Perezida w'Umutwe w'Abadepite Kazarwa Gerturde yabanje kwakira aba badepite
Depite Annoh-Domprey yagaragaje ko muri politike y'iwabo bahora mu ihangana
Perezida wa Komisiyo y'Imiyoborere, Uburinganire n'Ubwuzuzanye bw'Abagabo n'Abagore, Anasthase Nabahire yavuze ko kuba abanyamahanga bahitamo kwigira ku Rwanda bigaragaza intambwe rwateye
Bavuze ko bize byinshi ku mikorere y'inteko bashobora kujyana iwabo
Mu biganiro basobanuriwe uburyo Inteko Ishinga Amategeko y'u Rwanda ikora

Amafoto: Kwizera Remy Moise




Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/twe-tuba-duhanganye-cyane-abadepite-bo-muri-ghana-bakuye-isomo-ry-ubumwe-ku

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)