Abadepite mu Rwanda bagiye gutangira kumva impumeko y'abaturage #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Umutwe w'Abadepite wateguye igikorwa cyo kwegera abaturage mu Ntara n'Umujyi wa Kigali mu rwego rwo kureba uko igihembwe cy'ihinga 2025 A cyatangijwe no kwifatanya n'abaturage mu muganda rusange usoza ukwezi k'Ukwakira 2024.

Itangazo rigenewe abanyamakuru ryatangajwe n'Inteko Ishinga Amategeko kuri uyu wa Kane tariki 24 Ukwakira, rivuga ko ingendo z'Abadepite ziteganyijwe mu Ntara zose n'Umujyi wa Kigali guhera uyu munsi ku wa Kane tariki 24 kugeza 26 Ukwakira 2024.

Perezida w'Umutwe w'Abadepite Kazarwa Gerturde yagize ati: 'Abadepite bagize manda ya 5, bazasura abaturage mu rwego rwo kwifatanya nabo, kumenya uruhare bagira mu bibakorerwa no kubafasha gukemura ibibazo bafite ku bufatanye n'inzego bireba.'

Itangazo rigenewe abanyamakuru rimenyesha iyi gahunda

Itangazo rikomeza rivuga ko muri iki gikorwa, Abadepite bazaboneraho umwanya wo gushimira abaturage uruhare bagize mu migendekere myiza y'amatora aheruka ya Perezida wa Repubulika n'amatora y'abagize Inteko Ishinga Amategeko.

Abagize Umutwe w'Abadepite bazasura kandi imishinga y'ubuhinzi n'ubworozi mu mirenge inyuranye mu Ntara zose n'Umujyi wa Kigali.

Abayobozi b'inzego zibanze bazagaragariza Abadepite uko ibibazo abaturage bagiye bagaragariza Abadepite mu ngendo ziheruka byakemuwe.



Source : https://flash.rw/2024/10/24/abadepite-mu-rwanda-bagiye-gutangira-kumva-impumeko-yabaturage/

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)