Abagabo bakora muri NCBA basoje amahugurwa ku buringanire - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ni amahugurwa yamaze ibyumweru umunani bigishwa ku ruhare rw'umugabo by'umwihariko mu gushyigikira uburinganire n'ubwuzuzanye hagati yabo n'abagore. Abayasoje babiherewe impamyabumenyi mu muhango wabereye i Kigali tariki 4 Ukwakira 2024.

Iyi gahunda NCBA yayitangije nyuma yo gusanga hari ibibazo uruhuri byugarije umuryango mugari bishingiye ku kuba abagabo hamwe bafatwa nk'abihagije muri Byose, bityo ko abakeneye kuzamurwa ari abagore gusa.

Umwe mu batangaga ayo mahugurwa akanaba umukozi wa NCBA ushinzwe ubugenzuzi bw'imari, Ingabire Ivan yagarutse ku mpamvu abagabo bakeneye na bo kwigishwa ku buringanire mu muryango.

Yagize ati 'Umugabo mu muryango mugari afatwa nk'umuntu wihagije kuva mu bwana ntibabona n'ubabwira icyo bagomba gukora bakumva ko babizi nk'uko umuryango mugari ubafata. Twigishije abagabo mbere na mbere kwisobanukirwa bakamenya abo bari bo, inshingano bafite mu muryango wabo no mu muryango mugari'.

Yakomeje avuga ko hari bimwe mu bibazo byugarije umuryango mugari biterwa no kuba abagabo bakura batozwa kwimenya muri byose.

Ati 'Uyu munsi ibibazo umuryango mugari ufite harimo abangavu bafatwa ku ngufu, ingo zisenyuka, umubare munini w'abiyahura n'ibindi usanga bifite aho bihurira n'umugabo. Umugabo kenshi ntahabwa umwanya ngo yitabweho aganirizwe yumve ko na we afite amaragamutima kandi yagira ibibazo akagira uwo abiganiriza. Iyo ibyo byose umugabo abyibitsemo kenshi bigera aho bimurenze kubera kubura uwo agisha inama ni ho bya bibazo bihera'.

Umwe mu bitabiriye ayo mahugurwa, Murengezi Brian yavuze ko amasomo yahawe agiye kumufasha kuba umugabo ubereye umuryango mugari ahereye aho akorera.

Ati 'Twigishijwe ko bimwe mu byo twumvaga bigize umugabo nyawe ari ukwibeshya. Nk'ubu umugabo na we yaba umunyantege nke yewe no kurenza umugore we ariko baba bagomba kuzuzanya bahereye kuri uko kwisobanukirwa kuri buri umwe'.

'Numvaga ko kuba umugabo bivuze kuba uzi gukora cyane uri umuhanga abantu bakwirahira kandi ufite n'imitungo. Nasanze ariko ibyo bigomba kwiyongeraho kumva ko atari wowe wenyine ufite ijambo mu rugo kuko n'umugore afite ibyo agomba kukunganira mukazamurana mu rugo. Nk'igihe mufite abana, ese nta kindi umugabo aba ashobora kubaha kitari ukubshyurira ishuri muri ya mafaranga menshi afite?'.

Umuyobozi Mukuru wa NCBA Bank Rwanda, Musyoka Nicholas yavuze ko iyo banki ishaka kuba intangarugero mu kwimakaza uburinganire mu bigo by'ubucuruzi kuko ibyo bitanga amahirwe angana mu kazi kandi bikazana umusaruro urambye .

Gahunda ya 'Man Enough' yatangijwe n'umugabo w'Umunyakenya witwa Simon Mbevi.

Abitabiriye iki gikorwa bahawe ubuhamya n'abagabo biyemeje kuba umusemburo w'impinduka mu muryango mugari
Abagabo bitabiriye aya mahugurwa mu byumweru umunani
Ingabire Yvan yagaragaje impamvu abagabo na bo bakwiye kwigishwa ku buringanire mu muryango
Umuyobozi Mukuru wa NCBA Bank Rwanda, Musyoka Nicholas yavuze ko iyo banki ishaka kuba intangarugero mu kwimakaza uburinganire mu bigo by'ubucuruzi
Abasoje amahugurwa bahawe impamyabumenyi



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/abagabo-bakora-muri-ncba-basoje-amahugurwa-ku-buringanire

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)