Abagore 10 bahawe moto na Centre Marembo, bahamya ko zizabateza imbere - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ni igikorwa cyabaye kuri uyu wa 18 Ukwakira 2024 mu Karere ka Gasabo.

Amahugurwa yahawe aba bakobwa n'abagore yari agamije kubigisha ibintu byinshi bitandukanye ndetse no kubafasha uko babona imirimo yo gukora, ibi bikazanabarinda ibishuko ndetse binagabanye ibyago byo kuba bakorerwa ihohoterwa.

Ku ikubitiro Centre Marembo yahaye amahugurwa abakobwa 100, ndetse ibafasha kubona uruhushya rwo gutwara moto. Ubu yahisemo abagore n'abakobwa 10 muri bo bahabwa moto zifite ubwishingizi bwa Prime Insurance ndetse banahabwa impamyabushobozi yerekana ko barangije amahugurwa.

Umuyobozi wa Centre Marembo, Nsabimana Nicollete, yavuze ko bifuza gufasha abakobwa n'abagore badafite abagabo bakabigisha imyuga itandukanye by'umwihariko imenyerewemo abagabo, bizakabafasha kwiteza imbere.

Yagize ati 'Nyuma yo kubona ko hari abakobwa bahura n'ibibazo by'ihohoterwa ndetse hari n'abandi bafite ibyago byinshi byo guhura n'ihohoterwa cyangwa se ibishuko, twahisemo gutangiza ibikorwa byo kubafasha, aho twatangiye tubaha amahugurwa yo kubigisha ibintu bitandukanye birimo uko babaho mu buzima busanzwe, ndetse no kubereka amahirwe ari mu myuga itandukanye imenyerewemo abagabo.'

Nsabimana yakomeje avuga ko bafite imishinga myinshi itandukanye irimo gufasha abakobwa n'abagore

Ati 'Turifuza ko mu myaka itanu tuzaba tumaze gufasha abakobwa n'abagore 2500 mu kubona ubumenye ku myuga itandukanye irimo ubwubatsi, gusiga amarangi ndetse n'iyindi itandukanye.'

Abahawe moto bagaragaje uburyo zizabateza imbere

Bamwe mu bahawe moto bavuga ko bishimiye ko ubuzima bwabo bugiye guhinduka ndetse bagasezera ku buzima bari babayemo bwo gukoresha moto z'abandi.

Dukundane Pacifique urangije amahugurwa wahawe moto, yavuze ko yishimiye gutunga moto ye izamufasha mu iterambere rye.

yagize ati 'Mfite ibyiyumviro ko ubuzima bwanjye bugiye guhinduka. Nta moto yanjye nagiraga nari mbayeho ndoba iz'abandi ariko ubu kuva mbonye iyanjye, ubuzima bugiye guhinduka.'

Dukundane yakomeje avuga ko hari byinshi yigiye muri Centre Marembo kandi bizamufasha mu buzima bwe bwa buri munsi.

Ni ibyo ahurizaho na mugenzi we Nsanzingoma Marie Josee nawe uvuga ko guhabwa moto bigiye guhindura ubuzima bwe.

Yagize ati 'Kurera abana wenyine ni ibintu biba bigoye, iyo ufite icyo ukora birakorehera, twanze gukora imirimo itemewe nko gucuruza udutaro duhitamo kuyoboka umwuga w'ikimotari. Twari tubayeho turoba ariko ubu twabonye izacu.'

Abafatanyabikorwa b'uyu muryango, Prime Insurance, nabo bishimiye iki gikorwa ndetse bashimira Centre Marembo ku mishinga ifite.

Umuyobozi Ushinzwe Ubucuruzi muri Prime Insurance, Mike Byusa, yagize ati 'Centre Marembo dusanzwe dukorana, twabonye bafite umushinga mwiza wo gufasha abana b'abakobwa. Ni ikintu gikomeye gifite icyo gisobanuye ku Muryango Nyarwanda, izi moto zatanzwe twazihaye ubwishingizi mu gihe cy'amezi 12, si ibyo gusa ahubwo mu gihe kidatinze tuzabaha 'casque' n'imyambaro yabugenewe (gilet) kugira ngo base neza.'

Centre Marembo yatangiye ibikorwa byayo mu 2013, itangira ifite intego yo gufasha abana b'abakobwa bakorewe ihohoterwa, abana babo ndetse n'urubyiruko rufite ibyago byinshi byo guhura n'ihohoterwa.

Aba bagore bari basanzwe bakoresha moto z'abandi, ibizwi nko kuroba
Aba bagore bavuze ko bishimiye guhabwa moto zabo bwite
Abahawe moto bari bafite akanyamuneza
Izi moto bahawe ni nshyashya
Moto zose zatanzwe zifite ubwishingizi bw'umwaka bwatanzwe na Prime Insurance
Bahawe amahugurwa azafasha kwiteza imbere
Abahawe izi moto bari bafite akanyamuneza
Aba bagore n'abakobwa bashyikirijwe impumyabushobozi nyuma yo guhabwa amahugurwa



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/abagore-10-bahawe-moto-na-centre-marembo-bahamya-ko-zizabateza-imbere

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)