Abaherekeje Perezida Kagame mu Birwa bya Samoa bamwifurije isabukuru nziza - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Bamwe mu bayobozi mu nzego zitandukanye z'igihugu baherekeje Umukuru w'Igihugu, kuri uyu munsi bafashe umwanya bamwifuriza isabukuru nziza y'imyaka 67, mu birori bito bakoreye muri icyo gihugu.

Ibi byagaragajwe n'amafoto yashyizwe ku rubuga rwa X na Minisitiri w'Ububanyi n'Amahanga, Olivier Nduhungirehe, agaragaza bamwe mu baherekeje Perezida Kagame bamwifuriza isabukuru nziza, na we ayaherekeresha ubutumwa bugira buti "Isabukuru nziza kuri Perezida Kagame..."

Perezida Kagame yabonye izuba ku wa 23 Ukwakira 1957, avukira ku musozi wa Tambwe, ubu ni mu Karere ka Ruhango. Ni umuhererezi mu muryango w'abana batandatu, bavuka kuri Rutagambwa Deogratias na Rutagambwa Asteria.

Mu 1959 umuryango wa Kagame wahungiye mu Majyaruguru y'Iburasirazuba bw'u Rwanda, aho wamaze imyaka ibiri mbere yo kwerekeza muri Uganda.

Kimwe n'abandi Banyarwanda benshi, ubuzima bwe bwo mu buto yabubaye mu buhunzi muri Uganda kuko ari ho yize amashuri abanza n'ayisumbuye.

Perezida Kagame yayoboye urugamba rwo kubohora igihugu ndetse biza kugerwaho mu 1994, nyuma yo guhagarika Jenoside yakorewe Abatutsi.

Bamwifurije isabukuru nziza y'imyaka 67
Abaherekeje Perezida Kagame mu nama ya CHOGM



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/abaherekeje-perezida-kagame-mu-birwa-bya-samoa-bamwifurije-isabukuru-nziza

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)