Abahinzi n'aborozi b'umwuga babangamiwe n'igiciro cy'amazi - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Isimburana ry'izuba n'imvura mu Rwanda rigabanyijemo ibihe bine birimo bibiri by'izuba na bibiri by'imvura. Ibi bituma kugira ngo umuhinzi abikore kinyamwuga adahanga amaso ikirere gusa ahubwo atekereza n'uburyo bwo kuvomerera imyaka.

Ibi byiyongereraho kuba abahinzi babikora kinyamwuga atariko bose bafite imirima mu bishanga aho bakoresha amazi y'inzuzi mu kuvomerera, bituma hari abifashisha amazi y'Ikigo cy'Igihugu gishinzwe amazi isuku n'isukura WASAC Group mu kuvomerera imyaka bahinga imusozi.

Bicakungeri Jean ukorera ubuhinzi bw'umwuga mu murenge wa Mururu w'Akarere ka Rusizi yabwiye IGIHE ko aherutse guhinga imbuto afite intego yo kuvomerera akoresheje amazi ya WASAC, ukwezi gishize abona ikiguzi cya metero kimwe kikubye kabiri, ahagarika kuvomerera bituma imbuto yari yahinze zitera neza.

Ati "Icyifuzo cyacu ni uko ku mazi akoreshwa mu kuvomerera imyaka ihinze mu murima no mu bworozi ikiguzi bajya bakirekera kuri 400Frw kuri metero kibe imwe kabone n'iyo umuhinzi cyangwa umworozi yakoresha metero kube zirenze eshanu".

Umworozi wo mu Karere ka Karongi, ufite inkoko 4000 mu kiganiro na IGIHE yavuze ko ku kwezi yishyura amafaranga arenga ibihumbi 60Frw y'amazi inkoko zanyoye.

Ati 'Mu kwezi nishyura amazi atari munsi y'ibihumbi 60Frw kandi twakoresheje mu rugo ntaba agera no kuri 5000Frw andi aba yangiye mu matungo kuko ku munsi inkoko 4000 zinywa amajerekani 60'.

Umuyobozi wungirije w'Umuryango w'Aborozi b'Ingurube, Mbaraga Alex avuga ko mu busabe bakunze kugezwaho n'aborozi b'ingurube harimo gusaba ko bakoroherezwa kwishyura amazi akoreshwa mu kwita ku ngurube.

Ati 'Ingurube mu biyitunga amazi agize igice kinini kandi ibyo dushaka ni ukorora itungo rimeze neza. Mu busabe aborozi bazo batugezaho harimo no gusaba koroherezwa kwishyura ikiguzi cy'amazi kuko ingurube nkuru inywa litilo 10 z'amazi ku munsi ari imwe, ubwo simbaze amazi yo gukora isuku mu biraro. Njye ku kwezi nishyura ibihumbi 70Frw by'amazi kandi ubwo mba nakoresheje n'ay'umureko kandi si amazi nagira aborozi inama yo gukoresha kuko ingurube ikenera isuku nyinshi'.

Mbaraga avuga ko umworozi n'umuhinzi babikora kinyamwuga nabo Leta ikwiye kubafata nk'uruganda ikaborohereza kwishyura amazi n'umuriro nk'uko ibikora ku nganda.

Umukozi w'Ikigo cy'Igihugu gishinzwe Ubuhinzi n'Ubworozi (RAB), Ntivuguruzwa Telesphore yabwiye IGIHE ko iki kibazo bagiye kugikoraho ubuvugizi.

Ati "Icyo twakora aho ni ubuvugizi mu kigo gishinzwe amazi, ariko kandi nanone nka RAB dufite uburyo tubaha ibigega bibafasha kuzigama amazi y'imvura kuko amazi y'imvura nayo uyafashe amatungo ashobora kuba yayanywa cyangwa ukanayuhiza imyaka".

Mu Rwanda ubuhinzi n'ubworozi bifatwa nk'inkingi ya mwamba ku bukungu bw'igihugu kuko buha akazi 64.5% by'Abanyarwanda kandi bikagira uruhare rwa 25% ku musaruro mbumbe w'igihugu.

Abahinzi b'umwuga badafite imirima mu bishanga bavuga ko iyo amazi y'imvura ashize mu bigega bibagora gukomeza kuvomerera imyaka ihinze imusozi
Aborozi b'inkoko bavuga ko inkoko 4000 zinywa amajerekani 60 ku munsi, ibituma bakenera amazi menshi



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/abahinzi-n-aborozi-b-umwuga-babangamiwe-n-igiciro-cy-amazi

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)