Abakiliya ba Equity Bank bayishimiye uruhare igira mu iterambere ryabo - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ibi bamwe muri aba bakiliya babigarutseho kuri uyu wa Mbere tariki ya 07 Ukwakira 2024, ubwo iyi banki yatangizaga icyumweru cyahariwe serivisi zo kwita ku abakiliya.

Munyakazi Sadate wavuze nk'umukiliya wa Equity Bank Rwanda, yagaragaje ko iterambere agezeho, ryagizwemo uruhare n'iyi banki, yatangiye gukorana nayo yitwa Cogebanque.

Ati 'Inguzanyo ya mbere nafashe hano yari miliyoni 30 Frw kandi nabwo byagoranye kuko nari navuze ko nzajya nkoresha duke twanjye. Za miliyoni zarandyoheye nza kwaka izindi miliyoni 150 Frw na zo zirandyohera nkurikizaho izindi miliyoni 300 Frw none ubu ngeze ku nguzanyo ya miliyari 1Frw irenga.'

'Urumva hari icyiyongereye ku mitungo yanjye kandi ni ukubera serivisi nziza twahawe na banki, kandi ntekereza ko atari njye gusa, ahubwo ari kuri benshi banki ifasha ngo ubukungu bwabo buzamuke.'

Murekatete Judith yavuze ko 'Icyo nshimira uyu muryango twajemo ni serivisi zawo nziza cyane, twaje twihurije hamwe nka ba rwiyemezamirimo, dufite abandi duhagarariye benshi b'abagore ariko ubu tumaze kwaguka mu buryo bugaragara tubikesha serivisi za Equity Bank kugeza ubwo dukangurira na bagenzi bacu kuyiyoboka.'

Muri iki cyumweru, abakiliya ba Equity Bank, bazarushaho kunogerezwa serivisi ari na ko banagenerwa impano, mu rwego rwo kubashimira ku musanzu batanga mu iterambere ry'iki kigo cy'imari kimaze kubaka izina mu Rwanda no mu Karere.

Umuyobozi ushinzwe ibikorwa muri Equity Bank Rwanda, Adalbert Rutayisire, yavuze ko n'ubwo bafasha abakiliya babo kwaguka, nabo ari ingenzi mu mikorere ya banki, akaba ari yo mpamvu hashyizweho icyumweru cyo kubashimira no kubanogereza serivisi kurushaho.

Ati 'Dutega amatwi abakiliya bacu, aho tubonye ko ari ngombwa dushingiye ku byo bakeneye tugashyiraho serivisi bashaka, tuzakomeza kugenza gutyo ntabwo ari ibintu tuzakora muri iki cyumweru gusa. Kumva abakiliya bacu nibyo dushyira imbere.'

Equity Bank ni banki mpuzamahanga yatangiye gukorera mu Rwanda mu 2011. Ifite amashami 36, abayihagarariye barenga 1,500 n'ahandi hatangirwa serivise zayo zinyuranye ku bakiliya barenga miliyoni n'igice ifite hirya no hino mu Gihugu.

Mu minsi ishize iyi banki iherutse gutangiza serivisi igamije gutera ingabo mu bitugu abashoramari mu rwego rw'ubuzima, hagamijwe kwagura no kunoza serivisi zitangwa ndetse no kuborohereza kugera kuri serivisi z'imari.

Munyakazi Sadate yashimiye Equity Bank kuri ubu imuha inguzanyo y'asaga miliyari
Murekatete Judith yavuze ko bageze ku rwego rwo guhamagarira abandi kuyoboka iyi banki
Umuyobozi ushinzwe ibikorwa muri Equity Bank, Adalbert Rutayisire, yavuze ko n'ubwo bafasha abakiliya babo kwaguka, nabo ari ingenzi mu mikorere ya banki
Iki gikorwa cyari cyitabiriwe n'abayobozi batandukanye barimo n'abahagarariye amashami ya Equity Bank hirya no hino mu gihugu
Hakaswe umutsima mu rwego rwo kwishimana n'abakiliya
Abakiliya ba Equity Bank Rwanda yashimiye abakiliya bayo
Mu minsi ishize iyi banki iherutse gutangiza serivisi igamije gutera ingabo mu bitugu abashoramari mu rwego rw'ubuzima

Amafoto: Habyarimana Raoul




Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/abakiliya-ba-equity-bank-bayishimiye-uruhare-igira-mu-iterambere-ryabo

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)