No title

webrwanda
0

Abakinnyi babanje mu kibuga ku ruhande rwa Benin 

Souke Marcel

Yohana Benjamin 

Oliver Jacques Aime 

Imouane Hasanne

Steve Monue

Rachid Moumin

Mohammed Tijan

Sessi Octave 

Andréas Eduin Williams 

Junior Olatian 

Francisco Dooo Dodji Dokou

Abakinnyi bagiye kubanza mu kibuga ku ruhande w'ikipe y'igihugu y'u Rwanda ni 

Ntwari Fiacre 

Ombolenga Fitina 

Imanishimwe Emmanuel 

Niyigena Clement 

Mutsinzi Ange 

Mugisha Bonheur 

Guelette Samuel 

Bizimana Djihard (C) 

Kwizera Jojea

Nshuti Innocent 

Mugisha Gilbert 

Amakipe ku mpande zombi ari kwishyushya yitegura urugamba rutangira nyuma y'iminota 40 iri imbere.


Abafana batangiye kugera kuri stade n'ubwo atari benshi

Kuri Stade Amahoro abafana Ntabwo bari bahagera ngo bashyigikire ikipe y'igihugu






Ku marembo ya Stade Amahoro abafana ni benshi biteguye gushigikira Amavubi




Ubwo habura isaha imwe ngo rwambikane hagati y'ikipe y'igihugu ya Benin ndetse n'Amavubi abasifuzi bari gusuzuma ikibuga banakora imyitozo ngororamubiri kugira ngo babashe koroherwa no gusifura umukino.

Mu mukino wa Gatatu ikipe y'igihugu ya Benin les Guepards yatsinze ikipe y'igihugu y'u Rwanda Amavubi ibitego 3-0 mu mukino wabereye kuri Stade yitiriwe uwahoze ari Minisitiri w'intebe wa Cote d'ivoire kuva mu 1960-1993 Felix Haupouet Boigny.

Ubwo ikipe y'igihugu ya Benin yatsindaga umukino wa Gatatu yahise igira amanota atandatu ku ikenda, Amavubi asigara ku manota abiri ku ikenda.

Uyu mukino wo kuri uyu wa Kabiri ni umukino wo gupfa no gukira ku ikipe y'igihugu y'u Rwanda Amavubi, cyane ko niramuka iwutsinzwe iraguma ku manota abiri kuri 12 araba amaze gukinirwa, urugendo rwo kujya mu gikombe cya Africa ruse n'aho rurangiye kuko imikino ibiri yaba isigaye imbere nubwo amabuvi yatsinda ntabwo yakuzuza amanota ikenda Benin yahita igeraho iramutse itsinze umukino wa none.

Mu gihe ikipe y'igihugu y'u Rwanda yatsinda iya Benin kuri uyu wa kabiri, amahirwe yo kujya mu gikombe cya Africa yaba agihari kuko u Rwanda rwahita rugira amanota 5 rugasigara rurushwa na Benin inota rimwe cyane ko yo yamaze kugira amanota atandatu.

Nyuma y'imikino itatu imaze gukinwa mu itsinda u Rwanda ruherereyemo Nigeria ni iya mbere n'amanota arindwi, Benin ya kabiri afite amanota 6, u Rwanda rwa gatatu rufite amanota 2 naho Libya ya kane ifite inota 1.





Abakinnyi b'ikipe y'igihugu y'u Rwanda bitezweho gutanga ibisubizo imbere ya Benin

">

Uko Amavubi yasesekaye kuri Stade Amahoro



Source : https://inyarwanda.com/inkuru/147776/live-amavubi-agiye-kwakira-benin-mu-mukino-wo-gupfa-no-gutora-akuka-amafoto-147776.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)