Abana bajyaga bahura n'imbogamizi mu myigire, bahatanye mu marushanwa yo gusoma - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ni amarushanwa yabaye kuri uyu wa Gatatu, tariki 23 Ukwakira 2024, mu Karere ka Gasabo ahari ishuri rya SOS. Yahuriyemo abana baturutse mu turere umunani bo guhera mu mwaka wa kane kugeza mu mwaka wa gatandatu w'amashuri abanza.

Nyuma yo kuzana umushinga Kura Umenye, SOS yashyizeho gahunda yo kwigisha abana babona amanota ari munsi ya 50% kubera impamvu zitandukanye zirimo no gukoreshwa imirimo yo mu rugo, bigatuma batabona uko biga bikabaviramo kubona amanota macye bakitwa abaswa.

SOS yagiye yegera ababyeyi baba bana ibafasha kumenya ko bimwe mu bituma abana babo batsindwa, ari uko babakoresha imirimo yo mu rugo bakabura umwanya wo gusubiramo amasomo ndetse ko batabitaho ngo babe babafasha kuyasubiramo.

Aba bana ni abo mu bigo 120 byo mu turere umunani. Bashyiriweho abarimu babafasha mu masomo yashyizweho na SOS mu rwego rwo kuzamura ubumenyi, ni gahunda yatangiye mu 2021 ikaba imaze gufasha abana 12,427 ndetse n'ababyeyi 17,994.

Amarushanwa yo gusoma ku rwego rw'igihugu yari agamije kwereka ababyeyi babo bana cyangwa se abandi bantu bumvaga ko ari abaswa ko ibyo batekereza atari byo, nabo bashoboye ahubwo ko uburyo bigagamo aribwo bwatumaga batabasha gutsinda.

Uwari uhagarariye Umuyobozi wa SOS Children's Village mu Rwanda, Cissy Uwamahoro, yavuze ko nta mwana w'umuswa ubaho ahubwo uburyo yigamo aribwo butuma aba uwo ari we.

Yagize ati 'Ntabwo abana batsindwa ku bushake bwabo, ahubwo hari imbogamizi bagenda bahura nazo zigatuma batsindwa. SOS icyo twakoze ni ukabafasha mu kwiga mu bundi buryo kugira ngo babashe kuzamura ubushobozi bwabo. Hari abantu bita abana amazina mabi ngo ni abaswa n'ibindi. Nta mwana w'umuswa ubaho ahubwo biga mu buryo butandukanye, niyo mpamvu turi hano ngo turebe ubushobozi bwabo.'

Ishimwe Henriette wo mu Karere ka Gicumbi wiga ku Ishuri rya G.S Tunda mu mwaka gatandatu witabiriye amarushanwa akaba yanaje muri batatu batsinze, yabwiye IGIHE ko gahunda ya SOS yamufashije mu kuzamura amanota ye aho yiyongereyeho amanota agera kuri 14.

Yagize ati 'Mbere yo kujya muri SOS nabonaga amanota macye cyane, ubu yariyongereye ari ku rwego rwiza. Mbere nagiraga amanota 45% ariko ubu ngira 59%. Ibyatumaga ntatsinda ni uko nageraga mu rugo simbone uko nsubiramo amasomo yanjye.'

Rukimbira Innocent wo mu Karere ka Musanze ufite abana babiri bitabiriye amarushwanwa, yabwiye IGIHE ko ibyatumaga abana be bagira amanota make ari uko babakoreshaga imirimo mbere yo kujya kwiga ndetse banavayo bakabigenza uko abana bakabura uko basubira mu masomo yabo.

Ati 'Umushinga wa SOS waratwigishije, udufasha kumenya ko abana tugomba kubaha umwanya bagasubiramo amasomo yabo aho kubakoresha imirimo. Ni ibintu byatugiriye akamaro cyane, ubu abana banjye basigaye bazana amanota 60 na 69 bavuye kuri 45.'

Umwarimu wigisha abana bo ku Ishuri rya G.S Rubira mu mushinga wa SOS, Mukandayisenga Leocadie, yemeje ko uyu mushinga hari icyo wabafashije.

Yavuze ko hari nk'abana bafashijwe mbere bagiraga amanota 35% ariko nyuma yo gufashwa bagira amanota 60%.

Aba bana batangiriye ku rwego rw'ishuri barushanwa
Aba nibo bahize abandi muri aya marushanwa
Mu marushanwa, buri mwana yagiye ahabwa umwanya agasoma
Cissy Uwamahoro, wari uhagarariye Umuyobozi wa SOS Children's Village mu Rwanda, yavuze ko nta mwana w'umuswa ubaho, ahubwo biterwa n'uburyo yigamo
Mukandayisenga Leocadie wigisha bamwe muri aba bana, ahamya ko amanota yabo yiyongereye
Rukimbira Innocent ufite abana babiri bitabiriye amarushanwa, yavuze ko umushinga wa SOS wabigishije guha abana umwanya wo kwiga



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/abana-bajyaga-bahura-n-imbogamizi-mu-myigire-bahatanye-mu-marushanwa-yo-gusoma

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)