Abantu babiri bavuye mu Rwanda baciye igikuba mu Budage - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Abo bantu babiri, umugabo n'umukobwa w'umukunzi we, umwe yari afite ibimenyetso by'inkorora ubwo bari muri Gari ya Moshi ibavanye mu Mujyi wa Frankfurt.

Polisi yavuze ko abo bantu bari bavuye mu Rwanda aho bagize uruhare mu bikorwa byo gutanga ubuvuzi ku muntu wari wagaragayeho icyorezo. Bivugwa ko uwo mugabo wari muri urwo rugendo, ashobora kuba ari umunyeshuri wiga ubuganga, gusa ngo nta bimenyetso by'umuriro yari afite.

Abo bantu babiri bageze i Frankfurt mu gitondo cyo ku wa Gatatu baturutse mu Rwanda.

Bajyanywe na Polisi ku bitaro barapimwa. Bivugwa ko aribo bamenyesheje inzego z'umutekano nyuma yo kumva batameze neza.

Aba bantu batumye ubwoba butera benshi ahategerwa Gari ya moshi mu Mujyi wa Hamburg



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/abantu-babiri-bavuye-mu-rwanda-baciye-igikiba-mu-budage

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)