Abanyamahirwe babiri batsindiye imodoka binyuze mu bukangurambaga bwa BivaMoMotima - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ni igikorwa iki kigo cya MTN Rwanda cyakoze mu kwishimira icyumweru cyahariwe abakiliya.

Abahembwe ni Kiza Adela ukorera ubucuruzi mu Karere ka Musanze na Ndayambaje Michel usanzwe ari umukiliya wishyura akoresheje MoMo Pay ukomoka mu Karere ka Ruhango.

Bose bahawe imodoka za Volkswagen T-Cross.

Iyi gahunda yo guhemba abakiliya bitwaye neza yatangiye muri Gashyantare 2024, igamije gushimira abakiliya bishyurana hakoreshejwe MoMo Pay.

Kiza wahawe imodoka yavuze ko ubwo yahamagarwaga na Mobile Money Rwanda Ltd, atatekerezaga ko ari icyo gihembo bagiye kumuha, atungurwa no guhabwa iyo modoka nshya.

Uyu mubyeyi w'abana babiri ati 'Ni yo modoka ya mbere ntunze. Murabyumva namwe ko igiye kumfasha kugira aho ngera. Ubu ngiye gushaka uko nabona uruhushya ubundi njye nyikoreshereza neza. Ndashimira cyane Mobile Money Rwanda Ltd. Icyo nakoze ndetse nzakomeza ni ugukangurira abakiliya banjye kunyishyura bakoresheje MoMo Pay. Nabikoze mu mwaka wose.'

Ndayambaje we yagize ati 'Nubwo nahoze nishyura nkoresheje MoMo Pay na mbere hose, ubwo hatangizwaga ayo marushanwa muri Gashyantare 2024 byanteye imbaraga kugira ngo nzatsindire ibihembo.'

Ndayambaje wari usanzwe afite moto, yagaragaje ko nk'umugabo w'abana bane, kubatwara bitamworoheraga, icyakora ubu icyo kibazo kikaba gikemutse burundu.

Ubwo yashyikirizaga izo modoka abagenerwabikorwa, Umuyobozi Mukuru wa Mobile Money Rwanda Ltd, Chantal Kagame yashimangiye ko BivaMoMotima yageze ku ntego yayo, ashimira abahawe ibihembo nyamukuru.

Uyu muyobozi yavuze ko bazakomeza guteza imbere serivisi za MoMo Pay hagamije no kubakira ubushobozi abayikoresha kugira ngo bijye bikorwa byoroshye ariko banarindiwe umutekano.

Ati 'Ibyo birenze kuba ibihembo. Bigaragaza uburyo turajwe ishinga no gutekereza byagutse ku bakiliya bacu batwizera umunsi ku wundi, bakagira n'uruhare mu iterambere ryacu. Turashimira abagize uruhare muri ubwo bukangurambaga ndetse tunabizeza ko ibyiza birenze ibi biri imbere.'

Icyiciro cya mbere cya BivaMoMotima cyatangijwe mu 2022.

BivaMoMotima yafunguriwe buri wese ukoresha MoMo Pay haba mu kwishyurwa no kwishyura.

Abagenerwabikorwa batsindiye ibihembo bitandukanye buri cyumweru kuva ku bihumbi 50 Frw kugeza kuri miliyoni 1 Frw.

Bagombaga gutsindira ibindi bihembo nka televiziyo, moto, amatike yo kujya guhaha, ay'indege na telefone zigezweho.

Kuva mu 2022 abayigizemo uruhare batsindiye miliyoni 76,5 Frw, moto 19, televiziyo 19, amatike y'indege icyenda, telefone zigezweho 75, amatike ya lisansi 14, ayo guhaha 360 ndetse n'imodoka eshatu.

Nyuma y'imyaka itatu Mobile Money Rwanda Ltd imaze kugira abafatabuguzi miliyoni 5,1, aba-agent ibihumbi 65 n'abacuruzi ibihumbi 420 bakoresha MoMo Pay.

Ndayambaje Michel ukomoka mu Karere ka Ruhango yahawe imodoka ya Volkswagen T-Cross ku bwo kwishyura akoresheje MoMo Pay
Ubukangurambaga bwiswe 'BivaMoMoTima' bwashyizweho akadomo abatsinze kurusha abandi bahabwa imodoka za nshya
Kiza Adela ukorera ubucuruzi mu Karere ka Musanze na we yashyikirijwe imodoka nshya ya Volkswagen T-Cross



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/abanyamahirwe-babiri-batsindiye-imidoka-binyuze-mu-bukangurambaga-bwa

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)