Abanyarwanda bane bahoze ari inyeshyamba muri RDC batashye - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Amashyamba ya RDC arimo imitwe y'inyeshyamba irenga 250, irimo irwanya Leta y'u Rwanda, nka FDLR-FOCA yashinzwe na Ex-FAR n'Interahamwe, n'indi iyikomokaho irimo RUD Urunana na CNRD.

Leta y'u Rwanda yashyizeho gahunda zitandukanye zigamije kubashishikariza gutaha bakagira uruhare mu kubaka igihugu cyabo ariko bamwe barinangira bakomeza inzira y'ishyamba.

MONUSCO ibinyujije kuri Twitter yavuze ko hari abarwanyi bane batashye mu Rwanda.

Iti 'Binyuze muri gahunda y'ibikorwa bihuriweho bya MONUSCO na gahunda igamije kwambura intwaro, gusubiza mu buzima busanzwe no kugarura umutekano, MONUSCO yasubije mu Rwanda Abanyarwanda bane bahoze ari abarwanyi bo mu mitwe yitwaje intwaro n'umugore umwe bafitanye isano.'

Dans le cadre d'une opération conjointe avec le @pddrcs, la #MONUSCO a rapatrié 4 ex-combattants rwandais et une femme dépendante. En tout, 76 ex-combattants et 40 dépendants rwandais ont été rapatries entre 2023-2024 par l'implication de la section #DDRS de la MONUSCO. pic.twitter.com/BIZV6zDfis

â€" MONUSCO (@MONUSCO) October 17, 2024

Imibare ya MONUSCO igaragaza ko abahoze ari abarwanyi 76 n'abo mu miryango yabo 40 basubijwe mu Rwanda hagati ya 2023 na 2024.

Kuva mu 1997 ubwo Komisiyo yo gusubiza mu buzima busanzwe abari abarwanyi (RDRC) yatangiraga, u Rwanda rumaze kwakira Abanyarwanda barenga ibihumbi 12 bo mu miryango y'abahoze mu mitwe yitwaje intwaro irwanya Leta.

Umubare munini w'abarwanyi ba FDLR, by'umwihariko, batashye nyuma y'aho muri Mutarama na Gashyantare 2009 ingabo z'u Rwanda zifatanyije n'iza DRC mu bikorwa byo kuyitsinsura byahawe izina rya 'Operation Umoja Wetu'.

Abarwanyi b'imitwe yitwaje intwaro irwanya Leta y'u Rwanda bari baragabanyutse mu buryo bufatika, bitewe n'ibikorwa bihuriweho by'ingabo z'ibihugu byombi. Gusa kuva umubano w'ibi bihugu wazamba mu 2022, nka FDLR yarazanzamutse.

Abahoze muri FDLR bavuye muri RDC kuva umutwe wa M23 wubura imirwano, bahamya ko FDLR igizwe n'abarwanyi bagera kuri 2000, bibumbiye muri batayo enye ziyigize.

Abanyarwada bane ahoze ari abarwanyi mu mashyamba ya RDC batahutse



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/abanyarwanda-bane-bahoze-ari-inyeshyamba-muri-rdc-batashye

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)