Abanyarwanda barenga 83% bakora akazi katagira amasezerano katajyanye n'ubuhinzi - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Inzego ubukungu bwubakiyeho mu Rwanda zigenda zihinduka ziva ku mirimo gakondo zerekeza kuri serivisi n'ikoranabuhanga ziganjemo abakiri bato.

Imibare igaragaza ko ibipimo by'akazi k'amasezerano ahoraho ugereranyije n'imirimo yose ari 24.1% naho iby'akazi ka bubyizi bikaba 65.1%.

Imibare yavuye mu bushakashatsi ku murimo mu Rwanda igaragaza ko mu 2023 abagera kuri 90% bakoraga akazi katagira amasezerano, na ho 83.3% bakora akazi katagira amasezerano katajyanye n'ubuhinzi.

Umunyamabanga Mukuru wa Syndicat y'abakora mu mahoteli, utubari na restaurant, Nyiratsinda Flora, yabwiye IGIHE ko mu mwuga bakora usanga umubare munini w'abakozi ari abanyabiraka ku abandi bake bafite amasezerano y'igihe kirekire.

Ati 'Niba ari ikigo cy'abantu 400 b'abakozi usanga nk'abantu 150 ari ari bo bakozi bahoraho, abandi ngo ni abanyabiraka, ukaba umunyabiraka imyaka itanu igashira cyangwa irindwi.'

Nyiratsinda avuga ko ikibabaje ari uko usanga abahura n'iki kibazo ari urubyiruko bari bakwiye guhabwa amasezerano y'akazi bakabasha no gusana inguzanyo zibafasha kwiteza imbere nyamara ntibazihabwe.

Ati 'Bariya bana ko wumva abenshi ari n'urubyiruko bazatera imbere bate bahora muri ibyo? Ntateganyirizwa, nta masezerano y'akazi agira, aranahira mu gikoni akabura ubwivuza. Hari ibigo bibatanga, umwana ahembwa ibihumbi 10 Frw, ako kanya 5000 Frw bikaba ibya nyir'ikigo. Yiriwe yiyuha akuya kuva mu gitondo kugeza nimugoroba ariko amafaranga ye bakaza kuyagabana.'

Muri iyi ngeri abakora nk'abanyabiraka biganjyemo abahereza abakiliya (serveurs), abateka, abatunganya ibyumba ndetse n'abakora amasuku.

Yavuze ko hari abantu bamwe usanga bafite amasezerano y'akazi y'igihe kirekire kubera ko ari abatoni cyangwa hagendewe ku masano, abandi ugasanga bafite amasezerano y'akazi y'amezi abiri, bikamara imyaka n'imyaka.

NISR igaragaza ko abakora akazi katagira amasezerano biganje mu bice by'icyaro ugereranyije no mu mijyi.

Mu gihembwe cya kabiri cya 2024 byagaragaye ko 80% by'abafite akazi mu bice by'icyaro bafite amasezerano y'igihe gito abandi bagakora nka ba nyakabyizi na ho abo mu mijyi bakaba 42.1%.

Nyiratsinda yahamije ko yegereye abahagarariye amahoteli ngo nibura bajye baha amasezerano abakozi bavuga ko ibiraka byabo bidahoraho bityo ko bataha abantu bose amasezerano n'akazi.

Yahamije ko hari banki imwe mu zikorera mu Rwanda yagerageje kubaza icyo bakora kugira ngo abakozi bo mu mahoteli, utubari na restaurants bose bagire uburenganzira ku guhabwa inguzayo.

Ati 'Yarambwiye ngo amasezerano y'akazi yo mu mahoteli ntabwo ari ayo guhabwa inguzanyo kuko abenshi baba bifitiye amezi.'

Imibare igaragaza ko abanyabiraka beshi ari abatize n'abize amashuri abanza n'icyiciro rusange gusa, mu gihe iyi mibare igabanyuka cyane iyo bigeze ku bize amashuri yisumbuye.

Uretse mu rwego rw'amahoteli imyuga myinshi irimo ubuhinzi, ubucukuzi bw'amabuye y'agaciro n'ubwubatsi yiganjemo abakora akazi ka bubyizi.

Abakora akazi badafite amasezerano kandi kadafite aho gahuriye n'ubuhinzi bari mu ngeri zitandukanye



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/abanyarwanda-barenga-83-bakora-akazi-katagira-amasezerano-katajyanye-n-ubuhinzi

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)