Abanyeshuri biga amategeko muri UR-Huye basabwe kureba kure bakajyana n'igihe isi igezemo - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Byagarutsweho ku wa 09 Ukwakira 2024, mu kiganiro bahawe n'Umuyobozi Mukuru w'Ishuri Rikuru ryo Kwigisha no Guteza Imbere Amategeko mu Rwanda(ILPD), Dr Aime Muyoboke Karimunda ,ubwo yabaganirizaga ku musanzu bakeneweho mu mwuga w'amategeko n'akamaro ko kwiga muri ILPD.

Dr Muyoboke yagize ati 'Uyu munsi, turi kubona abantu basohoka mu mashuri barize amategeko mpanabyaha, amategeko y'umuryango, amategeko y'izungura. Ibi ni byiza, ariko uwabyize ategereza ko hari ikibazo kivuka nk'icyaha cyakozwe, umuturage ushaka gatanya, umuturage witabye Imana kugira ngo afashe gukemura icyo kibazo cy'izungura.'

Yakomeje agira ati ' Ese kiramutse kitavukiye igihe yabitekerezaga byagenda bite? Nyamara wa munyamategeko yashoboraga kurema ubumenyi, ibyo ni byo bigezweho ubu kuko kurema ubumenyi ni byo bibeshejeho abanyamategeko benshi kurusha gutegereza gukemura ibibazo.'

Yakomeje agira ati' Hari ingero z'ibikenewemo kurema ubumenyi kandi bishobora kwinjiriza abanyamategeko: nk'abantu bita ku masezerano mu bya siporo, amasezerano mu bijyanye n'ibidukikije, amategeko areba iby'ingufu, amategeko areba iby'ikirere n'isanzure, ishoramari mpuzamahanga, ibinyanye n'ubuvuzi n'imiti, n'ibindi kandi ni mwe bo kuzabikora.'

Dr Muyoboke yavuze ko abantu bize amategeko bakeneweho umusanzu ukomeye cyane mu gutanga ubutabera bufite ireme kandi bwihuse ndetse no guteza imbere amategeko.

Yagarutse ku nshingano abanyamategeko bafite zo guherekeza igihugu muri gahunda zose z'iterambere rya politiki, ubukungu ndetse n'imibereho myiza y'abaturage.

Yasabye kandi aba banyeshuri kurangwa n'indangagaciro za kinyamwuga kuko ari ingenzi, aho yasobanuye ko kugira ubumenyi ari byiza ariko ko bitihagije.

Yavuze ko u Rwanda rukeneye abanyamategeko bashobora guhangana n'abandi ku isoko mpuzamahanga ry'umurimo kandi ko ibyo bisaba ko hejuru y'ubumenyi, ubufite aba arangwa indangagaciro za kinyamwuga nko kubahiriza igihe, kugaragara neza, kumenya uko witwara bitewe n'urwego urimo, uko witwara ku bakiliya n'ibindi.

Uyu muyobozi yeretse aba banyeshuri ko ILPD ihari nka kimwe mu bisubizo bizafasha abanyeshuri kurushaho gutyaza ubwenge, kugira ngo bahinduke abanyamategeko igihugu na Afurika bifuza, ndetse abifuriza ikaze mu gihe bazaba bashoje kaminuza baje kwihugura muri ILPD, kuko ariyo nzira Umushingamategeko yateganyije yo kwinjira mu myuga itandukanye y'amategeko.

Umuyobozi muri Kaminuza y'u Rwanda, mu Ishuri ry'Amategeko, Shenge Laurent, yabwiye IGIHE ko ibiganiro nk'ibi biba ari ingenzi cyane ku banyeshuri ndetse n'abarimu kuko bituma biyungura ubumenyi bwisumbuyeho ku masomo baba baraboneye mu ishuri.

Ati 'Iyo haje umuntu nk'uyu ufite ubumenyi mu bijyanye no gushyira mu bikorwa amategeko, birafasha cyane kuko abasangiza inararibonye, bakabihuza n'ibyo bize, ugasanga bibagiriye akamaro gakomeye cyane.''

Yakomeje avuga ko na Kimunuza y'u Rwanda iticaye ubusa mu kujyanisha amasomo y'amategeko ajyanye n'igihe isi igezemo, avuga ko bashyize imbere ibigezweho birimo amategeko ajyanye n'ubuganga, amategeko y'isanzure, agenga siporo n'andi.

Ati 'Kaminuza ihora ivugurura inyigisho itanga byibura buri myaka 5, ubu hari kurebwa amasomo mashya yinjizwamo, nk'ubu dufite umwarimu uri gukorera impamyabumenyi y'ikirenga mu itegeko ry'ingufu(energy law),nagaruka hari icyo azamarira ishuri n'abanyeshuri."

Abanyeshuri bitabiriye iki kiganiro nabo bavuze ko bungukiyemo byinshi bizabayobora mu gihe bazaba bageze hanze ya Kaminuza, basaba ko byajya biba kenshi bakarushaho kongera ubumenyi.

Baboneyeho no gusaba ubuyobozi bwa Kaminuza y'u Rwanda na ILPD kubakorera ubuvugizi kuri Leta kugira ngo bajye boroherezwa kwiga muri ILPD ku nguzanyo ya Leta isanzwe kuko ngo hari benshi basoza kaminuza bakabura uko bajya kwihugura muri ILPD, kubera kubura amikoro.

Kuri ubu, Ishuri ry'Amategeko rya Kaminuza y'u Rwanda ribarirwamo abanyeshuri basaga 400 bari mashami atatu, irya UR-Huye,irya Polisi (National Police College) riri i Musanze, ndetse n'irindi ryo mu ishuri rya Gisirikare rya Gako (Gako Military Academy).

Iki kiganiro cyari cyitabiriwe n'abanyeshuri benshi biga amategeko muri UR-Huye kandi bose banyuzwe n'ibyavugiwemo
Kezeneza Sierra wiga mu Ishuri ry'Amategeko muri UR-Huye, yasabye ko ibiganiro nk'ibi byakwiyongera bakarushaho kwaguka mu bumenyi
Dr Kalimu kandi, yasabye abanyeshuri biga amategeko kwigirira icyizere bagakora cyane, ababwira ko aho bicaye na we yari ahari mu 1995-1999 yiga mu yahoze ari Kaminuza Nkuru y'u Rwanda(UNR)
Dr Kalimunda Muyoboke Aime, uyobora ILPD, yibukije abanyeshuri biga amategeko imyambarire ikwiye umunyamategeko
Dr Kalimunda Muyoboke Aime, uyobora ILPD(uri hagati) yakanguriye abiga amategeko kwibuka kumenya ibigezweho muri iki gihe, bakihugura mu mategeko ajyanye n'igihe anakenewe cyane ku isoko ry'umurimo
Hafashwe ifoto y'urwibutso
Kwihanga Frederic, wiga muwa Kane mu mategeko muri UR-Huye, yavuze ko iki kiganiro kimukanguye ubwonko, akaba agiye kwihatira kuzihugura mu mategeko arebana n'ishoramari mpuzamahanga
Umuyobozi muri Kaminuza y'u Rwanda, mu Ishuri ry'Amategeko, Shenge Laurent, yavuze ko ibiganiiro nk'ibi bitanzwe n'impuguke bigirira akamaro abanyeshuri ndetse n'abarimu



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/abanyeshuri-biga-amategeko-muri-ur-huye-basabwe-kureba-kure-bakajyana-n-igihe

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)