Abarangije ayisumbuye bafashwaga na Imbuto Foundation bagiye mu Itorero #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Minisitiri w'ubumwe bw'abanyarwanda n'inshingano mboneragihugu, Dr Bizimana Jean Damascene yatangije Itorero 'Imbuto Zitoshye' ribera mu Kigo cy'Ubutore cya Nkumba; ryitabiriwe n'urubyiruko rusoje amashuri yisumbuye rwishyuriwe n'umuryango Imbuto Foundation binyuze mu mushinga Edified Generation.

Yabahaye ikiganiro ku bumwe bw'Abanyarwanda mu mateka y'Igihugu, isenyuka ryabwo, icengezamatwara ry'urwango mu Banyarwanda, itegurwa n'ishyirwa mu bikorwa rya Jenoside yakorewe Abatutsi, n'imiterere y'ipfobya n'ihakana ryayo.

Yasabye urubyiruko kubyaza umusaruro amahirwe bafite yo kugira ubuyobozi bukunda Abanyarwanda, bubigisha ko buri Munyarwanda afite icyubahiro, agaciro n'ishema kimwe n'undi. Bitandukanye n'urubyiruko rwabayeho mu myaka 35 yabanjirije Jenoside yakorewe Abatutsi (1959-1994), bakuze batozwa urwango, ivangura, irondabwoko, irondakarere n'ingengabitekerezo ya Jenoside; byatumye boreka u Rwanda kubera ubwo burere bubi bahawe.

Yabasabye ko inyigisho bazahabwa muri iri Torero bazazishingiraho bimakaza kwishakamo ibisubizo kuko ak'imuhana kaza imvura ihise, bashyira imbere ubumwe bw'Abanyarwanda, gukunda Igihugu, ubupfura, gukunda umurimo no kuwunoza, ubudaheranwa, n'izindi ndangagaciro z'umuco nyarwanda.

Bamwe mu bitabiriye iri Torero bavuga ko bishimiye amasomo n'ibiganiro bagiye kuzahabwa kuko bizatuma bamenya amateka y'Igihugu cyabibarutse.

Rukundo Gady yavuze ko amasomo bagiye guhabwa  azayabyaza umusaruro kandi ko hari byinshi yifuza kumenya ku cyiswe amoko mu Rwanda

Yagize ati: 'Aha nzahigira amateka y'u Rwanda menye neza inkomoko y'amateka mabi yaranze u Rwanda kugeza kuri Jenoside yakorewe Abatuysi yahekuye u Rwanda. Nzamenya impamvu abantu babaga barize bajijutse bishoye uri Jenoside n'ivangura ry'amoko, menye n'umusanzu wanjye uyu munsi nso ibyabaye bitazasubira.'

Iri torero ryitabiriwe n'abahungu bagera ku 131, abakobwa ni 122 bose biteze umusaruro mwiza ku bijyanye no kumenya amateka yaranze u Rwanda kuva rwabaho kugeza uyu munsi.



Source : https://flash.rw/2024/10/24/abarangije-ayisumbuye-bafashwaga-na-imbuto-foundation-bagiye-mu-itorero/

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)