Abarenga 56% by'abari mu bigo ngororamuco ntibarangije amashuri abanza - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Imibare y'Ikigo cy'Igihugu gishinzwe Igororamuco igaragaza ko muri Gashyantare 2024 abarenga 7000 bari bari guhabwa amasomo mu bigo by'igororamuco birimo Iwawa, Nyamagabe na Gitagata.

Umuyobozi Mukuru ushinzwe Politiki n'Igenamigambi muri Minisiteri y'Uburezi, Rose Baguma ubwo yari mu nama rusange y'Inama y'Igihugu y'Abagore yatangaje ko mu bantu bari mu bigo ngororamuco higanjemo abatarasoje kwiga amashuri abanza.

Ati 'Iyo turebye mu bigo ngororamuco abantu barimo ubu ngubu 59% ntabwo barangije amashuri abanza, bacikije amashuri yabo. Icyo gihe tubibona muri cya kibazo dufite kinini cyane cy'ubuzererezi n'abana bakora ibyaha kuko abana bagenda bakura biga usanga harimo abana bake cyane muri ibyo bigo.'

Mu mpamvu Mineduc igaragaza ko zimwe mu mpamvu zituma abana bata ishuri harimo izishingiye ku makimbirane yo mu miryango, ubushobozi buke n'ibindi bituma abana bava mu ngo bakajya mu buzererezi.

Baguma ati 'Ni ikibazo twavuga ko ari igihombo ku gihugu kuko buri mwaka uko tubagaruye bakongera bakava mu ishuri, bakiga igihembwe kimwe ubwo tubishyuriye amafaranga yo kurya, ni na byo bivamo ikibazo cy'ubushobozi buke bwo kubyaza umusaruro ibyo azi nyuma y'igihe cy'amashuri.'

Imibare ya Minisiteri y'Uburezi (MINEDUC) yasohotse muri Gicurasi 2024 igaragaza ko abana binjiye mu mashuri mu mwaka w'amashuri wa 2022/2023 ari 94.3% ugereranyije n'abagejeje igihe cyo kwiga, mu gihe mu mwaka wari wabanje bari 87.3% bigaragagaza izamuka rya 7%.

Mineduc igaragaza ko mu mwaka wa 2023 abanyeshuri bataye ishuri bavuye kuri 8.5% mu mwaka wa 2021/2022 bagera kuri 6.8% mu mwaka w'amashuri wa 2022/2023.

Iyi mibare igaragaza ko abanyeshuri bo mu mashuri abanza baritaye bangana na 5.5%, mu gihe abo mu cyiciro rusange [Tronc Commun] bagera ku 10.5%. Abo mu mashuri yisumbuye bataye ishuri bangana na 4.5%.

Muri gahunda y'imyaka itanu ya Guverinoma y'u Rwanda harimo iyo 'Gukomeza gukirikirana abana bata amashuri bitari ngombwa bakagarurwa bagasubizwa mu mashuri.'

Guverinoma yiyemeje gukomeza 'gushyira imbaraga mu gukurikirana imyigire y'abanyeshuri ku buryo abana bose bari mu kigero cyo kwiga bagana ishuri. Ku bufatanye n'ababyeyi, tuzakomeza gushyira mu bikorwa ingamba zo kurwanya impamvu zituma abana bata ishuri.'

Abari mu bigo ngororamuco barenga 56% ntabarangije amashuri abanza



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/abarenga-56-by-abari-mu-bigo-ngororamuco-ntibarangije-amashuri-abanza

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)