Abarenga ibihumbi 577 bashatse kwinjira mu kazi ka Leta mu mwaka umwe, mu bakoze hatsinda 6% gusa - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Abenshi mu biga baba bahanze amaso akazi ka Leta, uretse ko uburezi bugezweho bugenda bwongeramo amasomo ngiro afasha umunyeshuri kwihangira imirimo.

Muri raporo ya 2023/2024 Komisiyo Ishinzwe Abakozi ba Leta yagejeje ku Nteko Ishinga Amategeko imitwe yombi kuri uyu wa 23 Ukwakira 2024, hagaragaramo abarenga ibihumbi 577 bashatse gupiganira imyanya y'akazi 2970 yashyizwe ku isoko, ariko abo basanze bujuje ibisabwa ni ibihumbi 382, bangana na 62%.

Imibare igaragaza ko abantu ibihumbi 91.820 ari bo bitabiriye guhatanira imirimo ya Leta yashyizwe ku isoko mu bice bitandukanye, bangana na 24% by'abari bujuje ibyangombwa ariko abatsindiye imyanya bari bahataniye ni 5781 gusa, bangana na 6.3%.

Muri aba batsindiye imyanya 40% bahise binjira mu mirimo na ho 52% bashyirwa ku rutonde rw'abategereje, mu gihe 5.6% bo baratsinze ariko ntibemera akazi.

Depite Uwababyeyi Jeannette yagaragaje impungenge z'umubare munini w'abajya gupiganirwa imyanya y'akazi mu bigo bya Leta ariko bikarangira hatsinze mbarwa.

Ati 'Biragaraga ko abatsinda ibizamini ari bake cyane mu bantu barenga ibihumbi 91, abatsinze ni 5700 gusa. Twibajije ese ni ubumenyi bucye bw'ababa bitabiriye ibi bizamini, ni ibizamini biba bikomeye niba mwarabisesenguye, nabonye n'ibibazo biba byabajijwe mubisesengura ndetse n'ibiganiro buyakozwe, mwasanze ikibazo giherereye he?'

Perezida w'Agateganyo w'inama y'abakomiseri muri Komisiyo y'Igihugu Ishinzwe Abakozi ba Leta Barnabé Muhire Sebagabo yagaragaje ko abantu bose badafite baba bujuje ibyangombwa n'abatabyujuje bose iyo babonye umwanya washyizwe ku isoko bagerageza amahirwe.

Ati 'Hari abaza badafite dipolome bagashyiramo ibyangombwa biba byaratanzwe na kaminuza bigaragaza ko yarangije ariko atarasoza igitabo cyangwa yarangije amasomo, akenshi usanga hari abantu baba batujuje ibyangombwa.'

Yagaragaje ko abantu bagaragara nk'abatatsindiye akazi badakwiye gufatwa nk'abatsinzwe kuko amanota afatirwaho ari 70% bitandukanye n'uko mu bizamini bisanzwe gutsinda ari 50%.

Ati 'Hariya dufatira kuri 70%, ntabwo twavuga ngo bariya tutafashe ntibatsinze ni uko ibigenderwaho biba biri hejuru. Ntabwo rero ikizamini cy'akazitwagifata nk'ibindi bizamini aho gutsinda ari 50%, ni uko biba byazamutse bishobora no kuzagera kuri 80% bijyanye n'ibyifuzo cy'abantu.'

Yahamije ko nubwo hari abanga kujya gukora ibizamini bavuga ko aho byakorewe ari kure cyangwa izindi mpamvu ariko 'Abo tubona bo gushyira mu myanya bo baraboneka bakarenga, ntabwo twavuga ko twari twagira icyuho cyo kubura abakozi.'

Sebagabo yagaragaje ko mu bihe byashize abantu bari ku rutonde bategereje guhabwa imirimo havagaho bake cyane kuko nko mu mwaka 2021/2022 babarirwaga muri 200 ariko mu 2022/2023 abahawe imirimo bavuye kuri uru rutonde bageze kuri 625.

Komisiyo Ishinzwe Abakozi ba Leta ivuga ko hakenewe ko inzego za Leta zitegekwa kubanza kureba kuri urwo rutonde, babura umukozi ujyanye n'ibyo bifuza bakabona kujya gukoresha ipiganwa.

Abarenga ibihumb 577 basabye guhatanira imyanya y'akazi mu mwaka umwe



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/abarenga-ibihumbi-577-bashatse-kwinjira-mu-kazi-ka-leta-mu-mwaka-umwe-mu-bakoze

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)