Abarimu b'amateka basabwe kwigisha aya Jenoside yakorewe Abatutsi uko ari - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Minisiteri y'Ubumwe bw'Abanyarwanda n'inshingano mboneragihugu, MINUBUMWE, ifatanyije n'Ikigo cy'Igihugu Gishinzwe Uburezi bw'ibanze, REB, bahuguye abarimu 2.425 bigisha amateka mu mashuri yisumbuye babasaba gushyira amanga bakigisha neza amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi.

Byagaragaye ko mu kwigisha amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi, abarezi akenshi bagiye bahura n'ingorane zirimo kuba bafite ubumenyi buke kuri ayo mateka ndetse n'ubumenyi budahagije ku ngengabitekerezo ya Jenoside hakiyongera ingaruka ayo mateka yabagize bigatuma bayigisha mu buryo bunyuranye.

Minisitiri w'Ubumwe bw'Abanyarwanda n'Inshingano Mboneragihugu, Dr. Bizimana Jean Damascène, yasabye abarimu bigishijwe amateka y'igihugu gushyira ubwoba bakigisha amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi uko ari ariko bakarushaho no gushishikariza kugira ubumenyi buruta ubwo baba bahawe.

Ati "Turasaba abahuguwe kujya gusobanura ayo mateka uko ari, mwigishe mutinyutse kandi mukomeza kwihugura ndetse no kuba urumuri rwa bagenzi banyu, bityo ibe gahunda y'amashuri aho kuba gahunda y'umurezi ku giti cye."

Umuyobozi w'Urwego rw'Igihugu rushinzwe uburezi bw'ibanze, REB, Dr. Mbarushimana Nelson, yavuze ko ayo mahugurwa yateguwe mu buryo bwo gufasha umwarimu kwigisha ibyo afitiye ubumenyi kandi ko bazakomeza guhugura n'abandi barimu babongerera ubumenyi.

Ati "Ni byiza ko umwarimu yigisha ibyo yumva. Niyo mpamvu akomeza kwigishwa uburyo yigishamo kugira ngo umwana yigisha abyumve neza kandi vuba bikamuha amakuru azamufasha no kwibeshaho mu gihe kizaza,"

"Ntabwo ari bwo bwa nyuma tubahuguye tuzakomeza kubahugura kugira ngo dukomeze tubatoze kwigisha neza cyane cyane amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi."

Bamwe mu barimu bigisha amateka mu mashuri yisumbuye bahawe ayo masomo, bemeza ko kuba bahawe ubumenyi mu kwigisha amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi ndetse bakamarwa impungenge, bigiye gutuma bimwe mu bibazo bahuraga nabyo bagahitamo kutabisubiza aribyo bagiye guheraho bakemura kandi bagatanga ubumenyi bukwiye.

Muhisoni Renatha wigisha mu Karere ka Kirehe, yagize ati "Aya mahugurwa ni ingirakamaro, twari dufite ibibazo byinshi bisabwa gusubirizwa muri aya mahugurwa. Hari ubumenyi tutari dufite kuko Jenoside yabaye abenshi tukiri bato, ntabwo twari tuyasobanukiwe, ariko ubwo tumaze kumenya aho twavuye n'aho tugomba kwerekera, turafasha abana gusobanukirwa amateka nyakuri y'Igihugu."

"Mu kwigisha, hari aho twageraga tugahushura tugatinya tuti, wenda hari ijambo navuga rikagaragara nk'umuntu ufite ingengabitekerezo ya Jenoside, ugasanga turigisha dufite ubwoba bwinshi, ariko muri aya mahugurwa twungutse imvugo nyazo twakoresha n'izo twakwirinda."

Twahirwa Prosper, nawe yagize ati "Abana dushinzwe kurera, hari aho usanga nabo ubwabo bafite amateka bahabwa n'ababyeyi ashingiye ku ngaruka Jenoside yabagizeho, rimwe na rimwe ugasanga mwarimu bimugoye gusubiza umunyeshuri, ariko muri aya mahugurwa twahawe umurongo nyawo wo kwigisha amateka cyane cyane aya Jenoside yakorewe Abatutsi."

Aya mahugurwa yatanzwe mu byiciro bitandatu, ahabwa abarimu bose bigisha amateka mu mashuri yisumbuye ya leta n'afatanya na Leta, aho yatangiye ku itariki 16 Nzeri asozwa ku itariki 14 Ukwakira 2024, buri cyiciro gihugurwa mu gihe cy'iminsi ibiri.

Nyuma yo guhugurwa, abarimu bahize imihigo bazashyira mu bikorwa guhera mu mwaka w'amashuri wa 2024-2025; muri iyo mihigo harimo:

Kunoza imyigishirize y'amateka by'umwihariko amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 bifashishije integanyanyigisho nshya yemejwe kandi bagafasha abana bagejeje igihe gusura inzibutso za Jenoside yakorewe Abatutsi zibegereye hagamijwe kubasobanurira amateka nyakuri ku itegurwa ry'umugambi wa Jenoside yakorewe Abatutsi, ishyirwa mu bikorwa ryayo ndetse n'ingaruka yasize.

Gusangiza abarimu bagenzi babo batigisha amateka ku bumenyi bakuye muri aya mahugurwa hagamijwe kongera ubufatanye mu gutegura ibiganiro bizajya bitangirwa mu itorero mu mashuri mu buryo buhoraraho kandi buhuriweho (collective responsibility).

Kubyutsa, kunoza no gukurikirana imigendekere myiza y'itorero mu mashuri.

Kurwanya abahakana n'abapfobya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 bifashishije imbuga nkoranyambaga n'indi miyoboro abaturage batangiramo ibitekerezo aho batuye (Umuganda, Umugoroba w'imiryango, …) hagamijwe kongera uruhare rwabo mu kurandura ingengabitekerezo ya Jenoside haba ku ishuri no mu miryango abana baturukamo.

Kugira uruhare rugaragara, nk'abarimu bigisha amateka, mu bikorwa byo Kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi hagamijwe gufatanya n'abandi Banyarwanda mu gukumira no guharanira ko Jenoside itazongera kuba ukundi.

Gushyiraho ihuriro ry'abarimu bigisha amateka n'abagenzuzi b'uburezi mu mirenge (Sector Education Inspectors) rizajya ribafasha kurebera hamwe uko iyi mihigo yavuzwe hejuru iri kweswa n'ahakenewe kongerwamo imbaraga.

Minisitiri w'Ubumwe bw'Abanyarwanda n'inshingano mboneragihugu, Dr Bizimana Jean Damascène, yasabye abarimu kwigisha neza amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/abarimu-b-amateka-basabwe-kwigisha-amateka-ya-jenoside-yakorewe-abatutsi-uko

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)