Abatazi Tshisekedi baramubarirwa: Noneho yanze kwakira Intumwa y'Umuryango w'Ubumwe bw'Ibihugu by'Uburayi ngo atamubwira ibyo gusenya FDLR #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Mu gihe isi yose ikibuka uburyo mu mpera z'icyumweru gishize yatorotse, akava i Paris hutihuti atinya ko abari nama y'ibihugu bikoresha ururimi rw'igifaransa 'Francophonie', bamubaza igituma atubahiriza ibyemezo bya Luanda, Tshisekedi yongeye gukora andi mahano yo mu rwego rwa dipolomasi, ubwo yangaga kwakira Intumwa y'Umuyobozi w'Umuryango w'Ubumwe bw'Ibihugu by'Uburayi mu karere k'Ibiyaga Bigari, ngo atamubaza ku mikoranire ye n'abajenosideri ba FDLR.

Kuri gahunda y'uruzinduko rwe muri Kongo, Johan Borgstam yari yasabye, anemererwa kubonana na Perezida Tshisekedi, kugirango bavugane ku ishyirwa mu bikorwa ry'ibyemezo bya Luanda, bigamije kugarura amahoro mu burasirazuba bwa Kongo.

Imwe mu ngingo z'ibyo byemezo, isaba Leta ya Kongo kugira uruhare mu gusenya umutwe w'abajenosideri wa FDLR, ariko Tshisekedi akaba yaragaragaje ubushake buke bwo gushyira mu bikorwa iyi ngingo, kuko FDLR ari umugatanyabikorwa we ukomeye.

Tshisekedi rero arasa n'uwihaye akato mu ruhando mpuzamahanga. Aragendera kure umuntu wese wamushishikariza kubahiriza iyo myanzuro, kuko yumva gusenya FDLR byaba ari ukwikora mu nda.

Nguko uko mbere gato yo gusoza urugendo rw'iminsi 3 muri Kongo, Bwana Johan Borgstam yatunguwe no kubwirwa ko atacyakiriwe na Perezida Tshisekedi, nk'uko byari biteganyijwe ejo tariki 10 Ukwakira 2024. Tshisekedi yabarirwaga aba aramubonye!

Bwana Johan Borgstam amaze iminsi mike agizwe Intumwa y'Umuryango w'Ubumwe bw'Ibihugu by'Uburayi mu Karere k'Ibiyaga Bigari. Ari mu ruzinduko muri aka karere rero, ngo arebere hamwe n'abayobozi b'ibihugu bikagize uko intambara ica ibintu mu burasirazuba bwa Kongo yarangira.

Nyuma yo gukama ikimasa muri Kongo, Johan Borgstam ari mu Rwanda, aho biteganyijwe ko azabonana n'abayobozi bakuru b'Igihugu, barimo Perezida wa Repubulika, Paul Kagame.

Umuryango w'Ubumwe bw'Ibihugu by'Uburayi ni umwe mu basanga ibyemezo bya Luanda na Nairobi ariyo nzira yarangiza ikibazo cy'umutekano muri Kongo.

Icyakora, abasesenguzi ntibatinya kwemeza ko abarara amajoro bashakira Kongo amahoro bavunwa n'ubusa, igihe cyose ubutegetsi bwa Tshisekedi buzaba budakozwa ibyo gusenya FDLR no kwicarana ku meza y'ibiganiro na AFC/M23.

Ikibazo ni uko umutekano muke muri Kongo ugira ingaruka ku karere kose, by'umwihariko uRwanda rukaba rudashobora kwipfumbata imbere y'isigasirwa rya FDLR, intambamyi ikomeye ku mudendezo n'ubusugire byarwo. Ubwo rero buri wese azarinda izamu rye!

The post Abatazi Tshisekedi baramubarirwa: Noneho yanze kwakira Intumwa y'Umuryango w'Ubumwe bw'Ibihugu by'Uburayi ngo atamubwira ibyo gusenya FDLR appeared first on RUSHYASHYA.



Source : https://rushyashya.net/abatazi-tshisekedi-baramubarirwa-noneho-yanze-kwakira-intumwa-yumuryango-wubumwe-bwibihugu-byuburayi-ngo-atamubwira-ibyo-gusenya-fdlr/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=abatazi-tshisekedi-baramubarirwa-noneho-yanze-kwakira-intumwa-yumuryango-wubumwe-bwibihugu-byuburayi-ngo-atamubwira-ibyo-gusenya-fdlr

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)