Abaturage ba Sudani y'Epfo bashimiye Ingabo z'u Rwanda zabahaye amazi meza na serivisi z'ubuvuzi - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Muri aka gace kabarizwa mu Mujyi wa Juba ni ho hakorera Batayo ya Gatatu y'Ingabo z'u Rwanda aho zafatanyije na SFH Rwanda gutanga serivisi zirimo iz'ubuvuzi bw'amaso, gusuzuma Malaria no gupima agakoko ka Virusi itera SIDA, abaturage bagahabwa ubujyanama bubafasha gukomeza kugira ubuzima bwiza.

Uretse serivisi z'ubuvuzi, Ingabo z'u Rwanda zitanga amazi ku batuye muri aka gace inshuro imwe mu cyumweru bitewe n'uko nta mazi meza abageraho.

Umwe mu bahatuye, Gattiek G.Tap Toang, yashimye Ingabo z'u Rwanda kuri serivisi zikomeje kubagezaho, cyane mu bijyanye n'ubuvuzi kuko bakunze kwibasirwa n'indwara ntibamenye uburwayi bafite ubwo ari bwo.

Ati 'Turashima cyane Batayo y'Ingabo z'u Rwanda ku bw'ubu bufasha. Iki gikorwa cyo gusuzuma indwara, kizaduha imibare ya nyayo y'abaturage bafite indwara. Urabizi muri Juba, ubuzima buragoye, iyo imvura iguye, abantu bataka malaria, typhoid n'izindi ndwara. Iyo hari ubushyuhe na bwo, abantu bataka izindi ndwara.'

Col John Tayson Sesonga uyobora Batayo ya Gatatu y'Ingabo z'u Rwanda ziri mu butumwa bw'amahoro muri Sudani y'Epfo, yavuze ko bamaze kugirana umubano mwiza n'abatuye agace ka Amadi ku buryo bateganya kububakira ibitaro.

Ati 'Nishimiye ko iki gikorwa dusanzwe dukora iwacu, twakizanye hano, mu gace ka Amadi. Ibi dusanzwe tubikora mu rugo iwacu. Igikorwa cy'ubuvuzi twakoze ku bufatanye n'umuryango utegamiye kuri leta witwa Society for Family Health; nishimiye ko nasabye umuyobozi mukuru kubaka hano ibitaro akabyemera. Mu mpera z'uku kwezi, tuzatangira kubaka.'

Yongeyeho ati 'Abaturage bo mu gace ka Amadi ni abantu beza, twakoranye igihe kinini, dufitanye umubano mwiza, kandi tumaze igihe tubagezaho amazi, tuzabikomeza.'

Umukozi wa SFH Rwanda muri Sudani y'Epfo, Abera Assintha, yavuze ko serivisi batanga muri aka gace ari iziboneka kwa muganga dore ko aho aba Banya-Sudani y'Epfo batuye bigoye ko babona aho bagurira imiti.

Ati 'Twazanye ivuriro nk'uko dusanzwe tuyafite no mu Rwanda, ibyo bita 'Health posts', hano dufite ivuriro ryitwa Community Health Facility riri muri Juba ariko mu gace kitwa Budere. Dukora serivisi z'ubuzima, turavura. Nk'uko mwabibonye hano, serivisi twatanze ari Malaria, ari ugupima VIH/SIDA no gufasha abayifite, ari serivisi zindi ziboneka kwa muganga zose turazikora muri iki gihugu.'

Yakomeje agira ati 'Kubona serivisi z'ubuzima ni ikintu kigoye kandi kivuna cyane abaturage hano. Nk'aha turi ni ahantu hitwa Durupi ariko mu gace kitwa Amadi, hari abantu ibihumbi 15 ariko ntushobora kubona ivuriro cyangwa aho umuntu yajya gushaka imiti."

Brig. Gen Gulam Mahiuddin Ahmed uyobora Ingabo za UNMISS muri Juba, yavuze ko Ingabo z'u Rwanda zisanzwe zikora ibikorwa bitandukanye bigamije guteza imbere abaturage ba Sudani y'Epfo ndetse ari indashyikirwa.

Ati 'Uyu munsi, ibyo mwabonye ni ibikorwa bimaze igihe kinini bigamije gufasha abaturage. Mu bihe byashize, batanze ibikoresho by'ishuri ku banyeshuri, batera ibiti by'imbuto, bakora ibijyanye na serivisi z'ubuvuzi n'amazi. Abaturage b'agace ka Juba bashima Ingabo z'u Rwanda, turashima Col Tayson n'itsinda rye.'

Mu gusoza umunsi wa gatatu w'ibikorwa byabo, abagize Batayo ya Gatatu y'Ingabo z'u Rwanda bakinnye umukino wa gicuti wa Volleyball n'urubyiruko rw'Abanya-Sudani y'Epfo, barutsinda amaseti 3-0 mbere yo kurushyikiriza ibikoresho bya siporo birimo imyambaro yo gukinana.

Ingabo z'u Rwanda mu Butumwa bwa Loni bwo kugarura amahoro muri Sudani y'Epfo zikora ibikorwa bitandukanye biteza imbere abahatuye
Ingabo z'u Rwanda ziri mu Butumwa bwo kugarura amahoro muri Sudani y'Epfo ziri mu bikorwa byo kugenzura umutekano
Ingabo z'u Rwanda ziri mu bikorwa byo kugarura amahoro mu Butumwa bwa Loni muri Sudani y'Epfo
Ingabo z'u Rwanda zahaye ubuvuzi burimo ubw'amaso bamwe mu batuye mu gace ka Amadi muri Juba
Ingabo z'u Rwanda zitanga serivisi z'ubuvuzi
Ingabo z'u Rwanda zigeza amazi meza ku batuye mu gace ka Amadi inshuro imwe mu cyumweru
Aba baturage bahabwa amazi meza
Col John Tayson Sesonga uyobora Batayo ya Gatatu y'Ingabo z'u Rwanda ziri mu butumwa bw'amahoro muri Sudani y'Epfo
Brig. Gen Gulam Mahiuddin Ahmed uyobora Ingabo za UNMISS muri Juba, na we ashima ibikorwa by'Ingabo z'u Rwanda mu guteza imbere abaturage bo muri Sudani y'Epfo
Ingabo z'u Rwanda zifatanya n'abanyeshuri bo muri Sudani y'Epfo kuhira ibiti biheruka guterwa
Abanyeshuri bo muri Sudani y'Epfo bishimiye Ingabo z'u Rwanda zakinnye umukino wa gicuti n'urubyiruko rwaho
Ingabo z'u Rwanda zahaye ibikoresho bya siporo birimo imyambaro yo gukinana urubyiruko rwo mu gace ka Durupi
Hakinwe umukino wa gicuti muri Volleyball

Amafoto & Video: Philbert Girinema




Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/abaturage-ba-sudani-y-epfo-bashimiye-ingabo-z-u-rwanda-zabahaye-amazi-meza-na

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)