Abaturage bishimira serivisi bahabwa bazarenga 90%: Uko imiyoborere myiza iteganyijwe muri NST2 - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ubushakashatsi ngarukamwaka ku miyoborere buzwi nka Rwanda Governance Scorecard bwakozwe n'Urwego rw'Imiyoborere, RGB, mu Ukwakira 2023, bwerekanye ko inkingi y'imiyoborere abaturage bagizemo uruhare kandi idaheza iri kuri 84.04%, imitangire ya serivisi n'imiyoborere mu bukungu n'ubucuruzi bifite 79.98%, imitangire ya serivisi ifite 78.28%, naho kuzamura imibereho myiza y'abaturage bifite 75.51%.

Inkingi y'Umutekano n'Ituze ry'Abaturage yaje ku isonga n'amanota 93.63%, ikurikirwa no kurwanya ruswa no gukorera mu mucyo biri kuri 88.97%, iyubahirizwa ry'amategeko riri 88.89%, naho uburenganzira mu bya politiki n'ubwisanzure bw'abaturage bifite 88.01%.

Guverinoma ivuga ko mu myaka itanu iri imbere, intego nkuru ziteganyijwe mu nkingi y'imiyoborere harimo gukomeza kuba Igihugu kigendera ku mategeko n'imiyoborere myiza, kurwanya ruswa, no kubazwa inshingano (accountability).

Ni intego Guverinoma igaragaza ko zizagerweho harushaho gutangwa serivisi nziza ku muturage, hibandwa ku gukemura ibibazo by'abaturage ku gihe ku buryo igipimo cy'uko abaturage bishimira serivisi bahabwa kizarenga nibura kuri 90%.

Biteganyijwe kandi ko hazakomeza gutangwa ubutabera bunoze kandi bugera kuri bose, hibandwa cyane ku kugabanya ibirarane by'imanza mu nkiko kugera ku kigero cya 50%.

Hazanashyirwa imbaraga mu guteza imbere uburyo bwo gukemura amakimbirane binyuze mu bwumvikane (Alternative Dispute Resolution, ADR), ibibazo byose ntibijye mu rukiko.

Raporo ya Global Governance Index (WGI) ya 2024 ishyira u Rwanda ku mwanya wa Gatanu mu bihugu bifite imiyoborere myiza muri Afurika, hashingiwe ku kurwanya ruswa, gukorera mu mucyo, kubahiriza amategeko, no kwegereza ubuyobozi abaturage. Ni cyo gihugu cyonyine muri Afurika y'Iburasirazuba kigaragara mu 10 bya mbere.

Mu kiganiro kigaruka ku miyoborere y'ibihugu yagejeje ku bakuru b'Ibihugu na za Guverinoma bateraniye mu nama ihuza u Bushinwa na Afurika (FOCAC) muri Nzeri 2024, Perezida Paul Kagame yavuze ko kugira ngo imiyoborere ibe myiza bisaba ko igomba kubakirwa ku ndangagaciro n'ibyo abaturage bifuza kugeraho.

Ati 'Buri gihugu gikwiye kwishyiriraho uburyo bw'imiyoborere bujyanye n'imibereho n'ubudasa bw'amateka yacyo, n'icyerekezo cyacyo.'

Yagaragaje ko nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, Abanyarwanda bagombye kongera gutekereza no kubaka ubukungu bw'igihugu, imibereho n'umusingi wa politike hifashishijwe uburyo bwo kwishakamo ibisubizo kugira ngo babashe kwikemurira ibibazo.

Perezida Kagame yahamije ko kwegereza ubuyobozi abaturage byatumye inzego z'ibanze z'u Rwanda zikora neza, bituma abaturage bahabwa serivisi neza kandi bagira uruhare mu bibakorerwa.

Ubwo ubushakashatsi bwa 2023 bwamurikwaga, Dr. Usta Kaitesi wari Umuyobozi Mukuru wa RGB yavuze ko u Rwanda rwahisemo kugira imiyoborere yubahiriza amategeko, irengera abaturage bose nta vangura.

Ati 'Imiyoborere myiza ikwiriye kumvikana nk'igamije guteza imbere Imibereho myiza n'ubukungu bw'abaturage kandi iyo miyoborere ikwiriye kujyana no kubazwa inshingano.'

Mu bindi bizibandwaho mu nkingi y'imiyoborere, harimo kunoza imikoreshereze y'uburyo bukomatanyije bw'ikoranabuhanga mu micungire y'imanza (Integrated Electronic Case Management System/IECMS).

Laboratwari y'u Rwanda y'Ibimenyetso bya Gihanga (Forensic Laboratory) izongererwa ubushobozi kugira ngo ibashe gukomeza kunoza no gutanga serivisi nziza ku bayigana.

Hagamijwe gukomeza gukorera mu mucyo no kubazwa inshingano, Guverinoma iteganya ko hazakomeza kunozwa imicungire myiza y'imari ya Leta, bigakorwa kurushaho.

Hazakomeza kandi gutangwa inyigisho mboneragihugu zigamije kubumbatira ubumwe n'ubudaheranwa bw'Abanyarwanda; byose bishingiye ku muco n'indangagaciro z'Abanyarwanda.

Abaturage bishimira serivisi bahabwa bazarenga 90%: Uko imiyoborere myiza iteganyijwe muri NST2



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/abaturage-bishimira-serivisi-bahabwa-bazarenga-90-uko-imiyoborere-myiza

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)