Abaturiye CIMERWA bamaze imyaka itandatu mu gihirahiro - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Mu 2014 ni bwo Uruganda rwa Cimerwa rwongerewe ubushobozi hashyirwamo imashini, icyo gihe urusaku n'umutingito rw'iyo mashini rwatangiye kubangamira abaturage ndetse n'ivumbi rya sima ituma ritangira kubabangamira mu gihe mbere nta kibazo na kimwe bari batewe no guturana n'uru ruganda.

Umukungugu wa sima iyo utumutse wuzura mu kirere bakawuhumeka, undi ukihoma ku mabati. Uyu mukungugu wanduza amazi, imboga zihinze mu murima n'imyambaro bameshe.

Abaturiye CIMERWA ntibashobora gucana amashanyarazi ava ku mirasire y'izuba kuko iyo bamanitse umurasire umukungu uwuzuraho ntubashe gukomeza kwakira imirasire y'izuba.

Urusaku rw'imashini na rwo ni ikibazo

Iyo uhagaze ku butaka aba baturage batuyeho hafi y'uruganda rwa Cimerwa, urusaku rw'imashini urwumvira mu matwi no mu birenge.

Hakizimana Anthère umaze imyaka irenga 15 atuye mu Mudugudu wa Nyenyeri Akagari ka Shara, mu Murenge wa Muganza, yabwiye IGIHE ko ubuzima bwabo buri mu kaga nyamara ngo iyo hari umuyobozi ubasuye ababwira ko ikibazo cyabo kizwi ariko bagategereza ko gikemuka amaso agahera mu kirere.

Yavuze ko hari umwana we uherutse kurwara, amujyana ku kigo nderabuzima babura indwara, bamwohereza ku bitaro by'Akarere na byo bimwohereza ku Bitaro bya Kaminuza i Huye (CHUB), basanga arwaye umutima.

Yongeyeho ko abaganga ba CHUB bamubwiye ko iyi ndwara umwana we yayitewe n'ibintu bihora bisakuriza hafi ye.

Ati 'Urusaku rw'imashini za CIMERWA n'ikibazo kidukomereye. Iyo bazizimije nka nijoro umuntu yumva ameze nk'uvuye mu yindi si, akamera nk'utazi iyo ari.'

Uzayisenga Jacqueline afite abana babiri barimo urwaye umutima n'urwaye indwara z'ubuhumekero. Izi ndwara zombi, abaganga bamubwiye ko bazitewe n'urusaku rw'imashini z'uruganda n'umukungugu wa sima.

Ni abana barimo uw'imyaka icyenda n'uw'imyaka 12. Avuga ko yagiye kubona akabona umwana we yikubise hasi nk'urwaye igicuri, yamujyana kwa muganga, abaganga bakamubwira ko urwaye umutima.

Ati 'Nyuma yaho n'undi yararwaye na we mujyanye kwa mu muganga bambwira ko na we arwaye indwara z'ubuhumekero. Nk'abanyamakuru niba hari ubuvugizi mwadukorera rwose mwadufasha'.

Uretse uburwayi, imashini z'uruganda zinateza umutingito usenya amazu. Inzu zegereye uru ruganda inyinshi usanga zaragiye zisaduka, ndetse hari izo CIMERWA yabonye bikabije irazisana ariko n'ubu zongeye gutangira gusatagurika.

Umwizatete Naci atuye muri metero zitageze ku 10 uvuye ku ruzitiro rw'uruganda, mu gace karimo inzu zigera kuri 20 CIMERWA yasanye, izindi ikazubaka bundi bushya. Yavuze ko CIMERWA izubaka yashyizemo sima ihagije ariko itakemuye ikibazo nyiri izina.

Ati 'Nubwo zasanwe, izindi zikubakwa bundi bushya zarongeye zirasatagurika kuko umushyitsi uracyahari ntaho wagiye. Icyaba umuti urambye ni uko baduha ingurane tukajya gushaka ahandi dutura.'

Mu 2022, ubwo yaganiraga n'abavuga rikumvikana bo mu Karere ka Rusizi, Perezida wa Repubulika y'u Rwanda, Paul Kagame, yahaye umurongo iki kibazo aho yavuze ko hagati y'uruganda n'abaturage hakwiye kuvamo kimwe kikimuka.

Yagize ati 'Ibyo kwimura uruganda cyangwa abaturage, cyo kimwe kigomba kuba cyo. Wenda reka tuvuge ko kwimura uruganda ari byo bigoye kurusha, abo baturage bagomba gushyirwa ahandi'.

Perezida Kagame yavuze ko Leta nk'uko ifatanyije n'abandi bari muri CIMERWA, uru ruganda rugomba kubigiramo uruhare byanze bikunze.

Ati 'Turaza gushaka ukuntu inzego za Leta zibishinzwe zifatanya namwe n'iyo CIMERWA, noneho higwe uko ikibazo cyakemuka'.

Hashyizweho itsinda ryo gusesengura iki kibazo

Mu rwego rwo gushakira umuti iki kibazo hashyizweho itsinda rigizwe n'abakozi b'Akarere ka Rusizi n'abakozi b'Ikigo REMA gishinzwe ibidukikije mu Rwanda.

Iryo tsinda ryagaragaje ko kugira ngo ikibazo gikemuke bisaba ko imiryango 651 igizwe n'abaturage 2,919 bo mu midugudu ya Nyenyeri, Ramiro, Kabarore yo mu Kagari ka Shara mu Murenge wa Muganza yimurwa.

Kuva iryo tsinda ryagaragaza ko aba baturage bakwiye kwimurwa ntibirakorwa ndetse abaturage bavuga ko imitungo yabo itigeze ibarwa ngo bamenye ingurane bazahabwa. Icyo babwiwe n'ubuyobozi ni uko batemerewe kubaka cyangwa gusana kuko bazimurwa.

Umuyobozi w'Akarere ka Rusizi, Dr. Anicet Kibiliga, yabwiye IGIHE ko ikibazo cy'ubuzima bw'abaturiye uruganda rwa CIMERWA buri mu kaga kirenze ubushobozi bw'Akarere bityo ko ntacyo yakivugaho.

Guverineri w'Intara y'Iburengerazuba, Dushimimana Lambert, we yabwiye IGIHE ko Umuyobozi w'Akarere ka Rusizi ari we watanga amakuru ku bimaze gukorwa mu gukemura iki kibazo cy'abaturiye CIMERWA babangamiwe na yo.

Nubwo raporo y'Ikigo cy'Igihugu gishinzwe kubungabunga Ibidukikije (REMA) yagaragaje ko abaturiye uruganda bose bakwiye kwimuka, ntabwo ari ko ubukana bw'ibi bibazo bubageraho kimwe. Ababangamiwe cyane ni abatuye mu nzu zegereye cyane uru ruganda kuko uko ugenda urwitarura ari na ko ugenda uhunga ubukana bw'iki kibazo.

Abaturiye CIMERWA bafite ubwoba ko inzu zizabagwaho
Iyo abaturiye CIMERWA bamanitse umurasire ku mabati uhita wihomaho sima ntubashe kubika imirasire
Abaturiye uruganda rwa CIMERWA barasaba guhabwa ingurane bakimukira kure yarwo
Imwe mu nzu CIMERWA yasannye zikaba ziri kongera kwangirika
Ibi bibazo byiganje mu ngo ziri hafi ya CIMERWA ku buryo abayitaruye batumva impamvu babujijwe gusana kandi bo nta kibazo bafite
Inzu zangizwa n'umushyitsi w'imashini za CIMERWA ubibona uzinjiyemo imbere
Abaturage bemeza ko izi nzu zisatagurika biturutse ku mushyitsi w'imashini z'uruganda rwa CIMERWA
Abaturage ntibashobora kureka amazi y'ikigega ngo bayakoreshe mu mirimo kuko aba arimo sima
Sima yihoma ku mabati, iyo bayikuyeho basanga amabati yaratobotse
Mu 2020, Minisitiri w'Ibidukikije yandikiye CIMERWA ayisaba gukemura ibi bibazo ariko n'ubu ntibirakemuka



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/abaturiye-cimerwa-bamaze-imyaka-itandatu-mu-gihirahiro

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)