Abatuye mu mujyi wa Rwamagana babangamiwe no kutagira ibibuga bya siporo - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ni ikibazo gifitwe n'urubyiruko rwo mu mujyi wa Rwamagana ndetse n'imirenge iri mu nkengero zawo, cyane ko n'Ikipe ya Muhazi United ihabarizwa ijya kwakirira imikino ya Shampiyona mu Karere ka Ngoma.

Mugabowindekwe Janvier ubarizwa mu ikipe ya ya Basketball ya Solidality yo muri aka karere, yabwiye IGIHE ko bibabaje kuba mu umujyi wa Rwamagana uri gutera imbere ariko ukabura ibibuga bakwifashisha bakora siporo.

Ati 'Birababaje cyane kuba nta bibuga biri muri Rwamagana, twe dufite ikipe ya Basketball, tujya tugerageza gushaka aho dukinira nko muri UR y'inaha, aho batwakira rimwe ubundi bakatwirukana.'

'Hari ikibuga cy'akarere kiba ahitwa kuri Iga, twagerageje kugisana inshuro zirenze ebyiri twigurira ibikoresho ariko biranga biratunanira. Twagiye gutira ikibuga muri AEE, muri St. Aloys ndetse no muri UNILAK. Aho hose baratwirukana kuko ibibuga babyubakiye abanyeshuri babo gusa.'

Mugabowindekwe asaba ubuyobozi kubafasha nibura mu Ngengo y'Imari ya buri mwaka bakajya bashyiramo amafaranga yo kubaka ikibuga kimwe nka Volleyball, undi mwaka bagashyiramo Basketball kugeza habonetse ibibuga byafasha abantu gukora siporo.

Ati 'Twigeze gusohokera umurenge mu marushanwa y'Umurenge Kagame Cup tugera ku mukino wa nyuma ku rwego rw'Intara. Icyo gihe ubuyobozi bwatubwiye ko bugiye kutwubakira ibibuga ariko byarangiriye aho. Niba nta ngengo y'imari ihari basi nibanifashishe federasiyo.'

Undi mugabo ufite umwana ukina umupira w'amaguru yavuze ko bahora bafite impungenge z'abana babo kuko ikibuga bitorezamo baba bakwepana n'abantu bari kwiga imodoka, asaba ubuyobozi kugira icyo bukora mu mujyi wa Rwamagana.

Ati 'Ikibuga abana bacu bakiniraho ni sahara nta cyatsi na kimwe wabonamo, igiteye impungenge rero ni ukuntu abana bacu baba bahakinira hari n'abantu bari kuhigishirizwa imodoka. Ubuyobozi rwose turabusaba gushaka ibibuga byiza abana bacu bakiniraho nubwo bitaba sitade ariko kibe ari ikibuga cyiza.'

Umuyobozi w'Akarere ka Rwamagana wungirije ushinzwe Iterambere ry'Ubukungu, Kagabo Richard, yabwiye IGIHE ko ikibazo cy'ibibuga bike biri muri Rwamagana bakizi kandi ko bari gukora ibishoboka byose ngo gikemuke.

Ati 'Gushaka ubwisanzure bw'ibibuga rero akenshi bijyana no kwimura abaturage, hari ibyo tuba twaragerageje, ubu dufite bike ariko ubuyobozi bwarabizirikanye ndetse n'Inama Njyanama yamaze kwemeza ko dushaka ibindi bibuga bitatu bishya tugomba kubaka ndetse n'ibindi bitatu tugomba gusana.'

Kuri ubu hari ibiganiro bya nyuma n'umuterankunga wa Enabel uzatanga inkunga y'amafaranga mu murshinga uteganyijwe muri aka karere wo kubaka umuhanda wa kaburimbo, ibibuga n'icyanya kizaberamo imurikagurisha, byose bizatwara miliyari zisaga 4 Frw.

Biteganyijwe ko uyu mushinga uzakorerwa ahazwi nko kuri Iga ahari ubutaka bwa Leta ndetse hanahoze ibibuga byinshi.

Hazananyuzwa umuhanda wa kaburimbo uva kuri Restoration Church ugakomeza ukagera ku muhanda munini wa Poid lourd.

Akarere ka Rwamagana gafite intego zo kuvugurura ibibuga bishaje
Ibibuga bya Leta bya Basketball biracyari iyanga mu Karere ka Rwamagana
Kwangirika kw'ibi bibuga byateye ubwigunge ku batuye mu mujyi wa Rwamagana
Ikibuga cya Basketball cyarangiritse mu buryo bugaragara
Ikibuga gy'umupira w'amaguru gikunda kwifashishwa, amazamu yacyo yarangiritse
Ikibuga cy'umupira w'amaguru cyigishirizwamo n'imodoka
Ahahoze ikibuga cya Handball kuri ubu hahingwa ibishyimbo



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/abatuye-mu-mujyi-wa-rwamagana-babangamiwe-no-kutagira-ibibuga-bya-siporo

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)