Muri metero nke cyane ugisohoka muri gare ya Nyabugogo, Muhanga, Bugesera cyangwa Rubavu uhasanga imodoka z'abantu ku giti cyabo zinjiza abagenzi bifuza kwihuta.
Uku ni ko abasore bamwe baba bagutangiriye ukiva mu modoka yakuzanye bakubwira ko bagufitiye imodoka ijya aho ushaka kuri make kandi mu gihe gito.
Umuvugizi w'Umujyi wa Kigali, Emma Claudine Ntirenganya, yabwiye RBA ko abajya mu mihanda bagatwara abantu ku byapa bitandukanye birimo bisi zihakorera, bakabona kwerekeza mu ntara babangamira abatwara abagenzi mu buryo bwemewe n'amategeko.
Ati 'Icyo gihe biba birimo kuhica kubera ko niba turimo kubwira bisi ngo wakagombye kumara iminota 15 muri gare mu gihe cy'amasaha y'abantu benshi, ukamara iminota itareze 30 mu kindi gihe gisanzwe, ibyo ntibikunda kuko ya bisi wayibwiye ngo nimare iminota 30, imaze gushyiramo abantu batanu cyangwa 10 yagombaga kugenda itwara abandi ku byapa mu nzira noneho ugasanga kubera ko ba bandi bo mu nzira hari umuntu wabatwaye, yavanye batanu muri gare â¦mbese ni igihombo.'
Mu mezi abiri ashize imodoka zirenga 100 zafashwe zitwaye abantu zidafite ibyangombwa byo gutwara abantu mu buryo bwa rusange.
Umwe mu batwara izi modoka zitwara abagenzi mu buryo bwihariye yavuze ko 'RURA idufata ikaba yagufungira imodoka kandi dufite ibyangombwa, tuba dufite urushya rwo gutwara abantu, kandi ziba zininjiza umusoro wa Leta.'
Mukangabo Beatha ushinzwe ubwikorezi muri RURA yabwiye RBA ko mu gihe imodoka z'imyanya irindwi zemererwaga gutwara abantu mu Mujyi wa Kigali, bahawe uruhushya rw'amezi abiri ndetse ngo nyuma y'uko arangiye ntiyigeze yongerwa.
Yavuze ko abafite ibyangombwa bakora mu mihanda yo mu Ntara, barimo abajya i Rubavu, Bugesera n'ahandi ariko na bo basabwa gukora bafite ibyangombwa byuzuye.
Ati 'Usanga umuntu afite imodoka y'imyanya irindwi nta bwishingizi bwo gutwara abagenzi afite, nta hantu yanditse mu bucuruzi, nta hantu yishyura imisoro. Igihari ni uko hari ba bantu batabifitiye uruhushya hari n'abandi bafite izindi mpushya. Amabwiriza avuga ko izo modoka zitwara abagenzi bajya mu ntara.'
Muri rusange Umujyi wa Kigali ubarizwamo ibyerekezo cyangwa imihanda 79 inyuramo imodoka zitwara abagenzi mu buryo bwa rusange.
Kuva hagurwa bisi 200 zitwara abagenzi mu Mujyi wa Kigali, ikibazo cy'imirongo cyahise gikemuka, ariko haracyashakwa uko imodoka yajya ihaguruka idategereje iminota myinshi muri gare ahubwo igafata abagenzi ku byapa.
Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/abatwara-abagenzi-batabifitiye-ibyangombwa-baburiwe