Abayoboye Rayon Sports basenyeye umugozi umwe... - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Kuri uyu wa Gatatu itariki 30 Ukwakira 2024 mu Kiganiro Rayon Time gitambuka kuri Radio Isango Star ni bwo abanyamakuru bayo ari bo Roben Ngabo na Wasili bagaragaje ko Rayon Sports igiye kugaruka mu isura nshya kuko abayobozi bose bayiyoboye bicaye hamwe bakarebera hamwe ibibazo ikipe ifite biyemeza kuyiba hafi.

Amakuiru yavuye kuri Radiyo Rwanda ahamya ko mu minsi ishize abayoboye Rayon Sports bari hafi mu mujyi wa Kigali bateraniye hamwe mu nama yamaze amasaha arenze 8 ariko atageze ku 10, aho yatangiye saa munani z'ijoro kugeza saa mbiri za mu gitondo.

Aba bagabo bayoboye Rayon Sports bari kwivuga ibigwi mu gihe iyi kipe iri kwitegura gucakirana na Kiyovu Sports, bakababazwa cyane nuko Rayon Sports iheruka gukura intsinzi imbere ya Kiyovu ubwo yayoborwaga na Sadate Munyakazi.

Inkuru nziza mu bufatanye bw'ibikomerezwa byayoboye Rayon Sports ni uko bemeje ko amatsinda yabaga muri Rayon Sports akurikije ubushobozi bwa bamwe mu bayikurikiranira hafi bitagikwiye, ahubwo gufasha ikipe bigomba kujya bikorerwa hamwe.

Abanyamakuru bakora ikiganiro Rayon Time bagize amatsiko yo kumenya icyatumye abagabo bayoboye Rayon Sports bahurira hamwe nuko bivuga imyato, bavuga ko n'amakimbirane yumvikanaga hagati yabo ubwo umwe yabaga ayoboye atazongera kumvikana ukundi ahubwo bazashyira hamwe mu gukemura ikibazo cy'ubukene kivugwa muri Rayon Sports.

Mu bayobozi baganiriye na Rayon Time buri wese yakubitaga agatoki ku kandi avuga ko Rayon Sports igiye kugaruka mu isura nshya kandi nta bibazo by'amafaranga bizongera kumvikana kubera ubufatanye.

Paul Muvunyi nawe wayoboye Rayon Sports yagize ati: 'Turi kumwe kuko turi aba Rayon, turi kumwe kuko dufite umugambi wo kubaka Rayon Sports, ya yindi abantu bari bazi itwara igikombe. Murabizi ukuntu twazamukaga imisozi tukamanuka iyindi ibyishimo ari byose, turi kumwe rero ngo tugarure ibyo byishimo.

Muvunyi yabajijwe ku bibazo byavugwaga ko yagiranaga na Munyakazi Sadate ubwo Sadate yari ayoboye Rayon Sports, ku buryo abakunzi ba Rayon Sports bari baracitsemo ibice hakabaho aba Muvunyi n'aba Sadate, abazwa niba ibyo bintu bikiriho ndetse n'uko bongeye kwicarana ku ntebe imwe baganira ku iterambere rya Rayon Sports.

Ati: 'Nta ba Muvunyi, nta ba Sadate, hari aba Rayon. Ubu ni bwo butumwa buhari ubundi tukongera tugatsinda kuko iyo tubyina Murera nta ba kanaka baba barimo, twese tuba turi aba Rayon, ni byo dukumbuye turagira ngo twese twongere turirimbe Murera".

Munyakazi Sadate nawe wayoboye Rayon Sports akayivamo nta nkuru, yavuze ko agiye gufatanya na bagenzi be mu kubaka Rayon Sports ikomeye cyane ndetse bakanatanga amafaranga yo gufasha abakinnyi.

Yagize ati: 'Rayon Sports ni ya yindi tumenyereye, ni ya yindi yasohotse ikazenguruka Africa iri kumwe na Perezida Muvunyi, ikazenguruka Africa yose uhereye mu bihugu by'abaturanyi, ugakomereza mu Majyepfo ya Africa ikajya mu Majyaruguru ya Africa, ni ya Rayon Sports ikubita.

Numvise umuntu umwe wavuze ngo babwire aba Rayon y'uko ahari kubera umukino wo ku wa Gatandatu. Nyakubahwa Perezida Muvunyi uyu muntu sitwamuha ubutumwa ngo ahubwo atwitegure. Twitegure nk'aba Rayon Twitegure nk'abanyabikombe kugira ngo bakwereke ibikombe uko bitegurwa n'uko bitwarwa."

Umuvugizi wa Rayon Sports Robben Ngabo yahise yunganira Munyakazi Sadate amubwira ko Mvukiyehe Juvenal wayoboye Kiyovu Sports ariwe wateguje abasaza ba Rayon Sports ko azabatsinda cyane ko n'abasaza ba Kiyovu Sports nabo bari kongera kwishyira hamwe.

Sadate yakomeje agira ati 'Kiyovu baratuzi ntabwo tuje kuyibabaza nk'uko twayibabaje igomba kumanuka mu cyiciro cya kabiri, Kiyovu tuzayibabaza gahoro tumaranye igihe kandi turiteguye."

Munyakazi Sadate yabajijwe ku buryo Rayon Sports iri kwitegura umukino wa Kiyovu idahagaze neza muri iyi minsi, anabazwa uburyo bazashyiraho mu gufasha iyi kipe kubona amafaranga. 

Ati: 'Ibyo ni byo byaturanze kuva kera nta Rayon Sports itagira ka Prime ku bakinnyi, ka prime kuri Stade kakabatera imbaraga zidasanzwe n'ibyishimo bijebuje. Njye na Perezida Muvunyi rwose twabitekerejeho kandi neza. 

Abasore badushimishe, dukore natwe ku makofi tubashimishe uko bikwiriye. Ibyo ni ibyanjye na Perezida Muvunyi ariko n'aba Rayon muri rusange hirya no hino dukore mu mifuka yacu dukande akanyenyeri dushimishe abasore bacu. Abayobozi n'abafana baze dufatanye uko utureba hano tuzaba duhari."


Perezida Rwagacondo yavuze ko Rayon Sports ayizi ihangana na Kiyovu Sports anateguza aba Rayon gutsinda Kiyovu. 

Perezida Rwagacondo nawe yagize ati 'Ndagira ngo nkubwire ko Kiyovu twahanganye kuva Kera, biranshimishije ko uwo mupira uzaba mpari kandi nkaba ndi mu baperezida bari gutegura gutsinda Kiyovu, ndagira ngo mbamenyeshe nko tuzayitsinda."

Perezida Rwagacondo yabajijwe niba yiteguye gutanga inkunga yaba amafaranga, ibitekerezo kugira ngo ikipe ikomeze kumera neza nuko agira ati 'Nk'uko twateguye imikino yabanje nkeka ko ari ko turi gutegura Kiyovu, ikizasabwa ngo dutsinde Kiyovu tuzagitanga kandi tuzayirangiza."

Rwagacondo yibukijwe ko Mvukiyehe Juvenal yavuze ko ukwishyira hamwe kw'abasaza ba Rayon Sports ntacyo bizakangaho Kiyovu cyane ko n'aba Kiyovu nabo bari kwishyira hamwe.

Rwagacondo yakomeje agira ati 'Juvenal yayoboye Kiyovu ntagihari cyane, gusa naramwumvaga, ndagira ngo amenye ko abo yita Abasaza harimo n'abakuri bato. 

Tuzabatsinda tuzabatsinda, kuko ibisubizo biri mu barayon kandi ni ibisubizo birambye. Icya kabiri ni ugushira hamwe ngo tugire umushinga muremure tumaze iminsi dukoraho kandi twabihurijeho twese".

Abasaza bayoboye Rayon Sports bongeye kwishyira hamwe bubaka Rayon Sports iryana biyemeza gutangirira kuri Kiyovu Sports bakubita. 

Kuri uyu wa Gatandatu ni bwo Kiyovu Sports izakina na Rayon Sports mu mukino w'umunsi wa munani wa shampiyona y'u Rwanda. 

Rayon Sports ni ikipe inyotewe no gutsinda umukino wa Kiyovu Sport cyane ko imyaka igiye kuba ine Rayon Sports itazi gutsinda Kiyovu Sport uko bisa. 
 

Munyakazi Sadate ni umwe mu bagabo bayoboye Rayon Sports bahagurukiye kuyigarura ku murongo 

Rayon Sports yahigiye guhera kuri Kiyovu Sports itsinda cyane ko idaheruka kuyitsinda



Source : https://inyarwanda.com/inkuru/148171/abayoboye-rayon-sports-basenyeye-umugozi-umwe-biyemeza-gutangiriza-akanyafu-kuri-kiyovu-148171.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)