Imyuga imwe igira ibiciro umuntu yishyura kuri serivisi ahawe, kikiyongera hagendewe ku bunini cyangwa ubwinshi buzakorwa.
Nk'urugero mu bunganira abandi mu mategeko umuntu yishyura amafaranga atari munsi ya 500 Frw kugira ngo umunyamategeko amwunganire mu kirego cye.
Ku benjeniyeri bo muri Amerika binjiza abarirwa kuri 51$ ku isaha, mu mwaka bakinjiza hagati ya 82.509$ ku bagitangira umwuga na 153.735$ ku bawumazemo igihe.
Umuyobozi Mukuru w'Urugaga Nyarwanda rw'Abenjeniyeri mu Rwanda- IER, Eng. Gentil Kangaho, yagaragaje ko kuba nta biciro byagenewe serivisi bakora bituma habaho bamwe bunama ku bakilia ariko birimo kwigwaho muri iki gihe.
Ati 'Nshobora gufata akazi ko kukubakira ubu ngubu nkaguca amafaranga runaka hakaza undi akaguca amafaranga make cyane cyangwa menshi cyane ariko icyo turimo gukora, turimo gukorana na RPPA. Ni ukuvuga ngo twashyizeho umuhanga urimo kutwigira no mu bindi bihugu duturanye ese ikiguzi kuri serivisi enjeniyeri atanga mu ngeri runaka, bisaba angahe, bisaba iki?'
'Nibabizana tuzongera twicare twese muri izo nzego zose kugira ngo twemeranye tuvuge tuti ibi birafatika kuko no mu bindi bihugu ni ko babikora.'
Muri rusange imibare y'uru rugaga igaragaza ko uru rwego rubarizwamo abenjeniyeri b'umwuga basaga ibihumbi 3.500 mu gihe abagore muri bo ari 10% gusa.