Abiga muri kaminuza babangamiwe n'ababaca intege iyo basanze bakora imirimo iciriritse - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ibi byagarutsweho na bamwe mu rubyiruko rwiga muri Kaminuza y'u Rwanda, ishami rya Huye, ku wa 16 Ukwakira 2024, mu bukangurambaga bwateguriwe abanyeshuri bo muri za Kaminuza n'amashuri makuru yo mu Rwanda.

Ndihokubwayo Jean de Dieu wiga muri Kaminuza y'u Rwanda, ishami rya Huye, yabwiye IGIHE ko urubyiruko rumaze kuzamura imyumvire ku bijyanye n'umurimo, aho benshi bamaze kumenya ko umurimo wose ufite icyo winjiriza umuntu nta kuwukerensa.

Yavuze ko hakiri n'abantu hanze aha batarumva ko umuntu wize yewe na kaminuza, yakora umurimo wose mu gihe umuhemba, ibyo abona ko bica intege.

Ati 'Iyo myumvire hanze irahari, abaturage babona umuntu wiga cyangwe usoje kaminuza aje asaba akazi k'ikiyede, ugasanga bari kumushungera no kumuvuga nabi. Bakwiye kutwumva ko natwe turi abantu basanzwe mu gushaka imibereho, bareke kuduca intege, ahubwo badutere imbaraga kuko byadufasha."

Yakomeje anenga bamwe mu rubyiruko narwo rugifite imyumvire yo bumva ko batahera hasi, bakumva bahera ku bishoro binini nk'iby'ababyeyi babo kandi bataratangiriye rimwe.

Ati 'Ibi ni ukwibeshya kuko ushobora guhera kuri bike, ibihumbi icumi cyangwa bingahe, ukaba wazamuka ukagera kure."

Niyigena Patrick, Umukozi wa Minisiteri y'Urubyiruko n'Iterambere ry'Ubuhanzi, ushinzwe iterambere rya ba rwiyemezamirimo b'urubyiruko, yasabye urubyiruko kurenga imbogamizi zose bagatumbira icyo bashaka, maze abatumva ibyo barimo bakazigira ku byo babona bagezeho.

Ati 'Iyi ni imbogamizi tuzi ituma ubushomeri bwiyongera. Umuntu wiga kaminuza aba agomba guhindura ibitekerezo, ntagire ipfunwe ryo kuba yacuruza inyanya cyangwa yaba umuhinzi, ntatinye kuba yashinga iseta ryo kudoda inkweto, kuko kubikora warize ahubwo ni byo byiza kurushaho.''

Niyigena yavuze ko bifuza ko urubyiruko rutumva ko ruri kwiga ngo ruzabone akazi ka Leta gusa, ahubwo ko buri wese akwiye kwiyumva nk'umukozi n'umukoresha we ubwe, agatekereza icyo yakwikorera kimuha akazi, kikagaha n'abandi benshi.

Uyu muyobozi kandi asaba urubyiruko rwiga muri Kaminuza n'amashuri makuru guharanira kumenya amakuru ajyanye n'amahirwe abakikije mu gihugu, kugira ngo bayabyaze umusaruro biteza imbere, kuko byagaragaye ko hari amakuru batabyaza umusaruro, kuko akenshi baba bahugiye mu masomo.

Mu kurandura iki kibazo cyo kutamenya amakuru, Umushinga Hanga Akazi ku nkunga ya USAID, ku bufatanye na Minisiteri y'Abakozi ba Leta n'umurimo, Minisiteri y'Urubyiruko n'Iterambere ry'Ubuhanzi na Minisiteri y'Ubucuruzi n'Inganda, bari gusangiza ubutumwa urubyiruko rwiga muri za Kaminuza n'amashuri makuru, babibutsa kudategereza gushaka akazi gusa, ahubwo bakita no kugahanga, bagana ibigo by'imari n'ikigega cy'ingwate cya BDF, kugira ngo babone igishoro.

Kuri ubu, imibare igaragaza ko abakozi bakorera Leta batarenze 5%, ibyumvikanisha ko Leta idateze kuba kuba umukoresha waca ubushomeri mu gihugu, igisubizo gihari ari ukwihangira umurimo.

Biteganyijwe ko ubu bukangurambaga buzagera muri kaminuza n'amashuri makuru menshi mu Rwanda, kugira abayigamo bahindure uburyo bumvaga isoko ry'umurimo.

Urubyiruko rwasabwa kudatekereza akazi ka Leta, ahubwo bagatangira gutekereza icyo bakora bakiri ku ntebe y'ishuri
Umuyobozi wungirije w'umushinga Hanga Akazi, Antoine Manzi, yasabye urubyiruko by'umwihariko abiga muri kaminuza n'amashuri, gushabuka bakanabyaza umusaruro amahirwe abakikije
Niyigena Patrick, Umukozi wa Minisiteri y'Urubyiruko n'Iterambere ry'Ubuhanzi(MoYA), ushinzwe iterambere rya ba rwiyemezamirimo b'urubyiruko, asaba urubyiruko kutagira akazi na kamwe bakerensa
Ndihokubwayo Jean de Dieu wiga muri Kaminuza y'u Rwanda ishami rya Huye, yavuze ko hari n'abantu bagica intege urubyiruko rwize rutekereje guhanga umurimo uciririte cyangwa se ugiye gukora akazi gaciriritse.
Umuyobozi muri BDF, Muhumuza Eddy, yasabye urubyiruko kwirinda amakuru babwiwe n'abandi ku mikorere ya BDF, ahubwo ko bakwiye guhaguruka bakegera amashami yabo bakabaza amahirwe ahari.



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/abiga-muri-kaminuza-babangamiwe-n-ababaca-intege-iyo-basanze-bakora-imirimo

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)