Abigondera 'smartphones' ni mbarwa: Ingo zitunze telefone mu Rwanda zageze kuri 85% - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ikoranabuhanga rigenda ritera mbere mu Rwanda ku buryo hari benshi baheruka ku muryango wa banki babitsamo bagiye gufunguza konti ubundi serivisi zose zisigaye zigakorerwa kuri telefone igendanwa.

Minisiteri y'Ikoranabuhanga na Inovasiyo itangaza ko ku bufatanye na Leta ya Koreya y'Epfo hashyizweho ibikorwaremezo byafashije kugeza internet yo mu bwoko bwa 4G mu gihugu ku rugero rwa 97%, bivuze ko abaturage bagera kuri 97% baba ahantu hari internet.

Ibi byorohereza abavandimwe n'imiryango iri mu mahanga gusabana mu biganiro ariko bisa nk'aho bari kumwe imbonankubone, abakora ubucuruzi bwo ku ikoranabuhanga, inama n'ibindi bikihuta kubera internet inyaruka yakwirakwijwe hirya no hino mu gihugu.

Mu bushakashatsi Ikigo cy'Igihgu cy'Ibarurishamibare cyakoze ku buryo umurimo uhagaze mu Rwanda, harebwe abatunze telefone n'ubumenyi bafite ku gukoresha ikoranabuhanga.

Imibare yagaragaje ko ingo zo mu Rwanda 85% zirimo nibura umuntu umwe utunze telefone hatitawe ku bwoko, ingo ziyobowe n'abagabo zikagira ubwiganze kuko muri zo 88,5% zirimo telefone mu gihe iziyobowe n'abagore zifite telefone ari 75,9%. Ingo ziri mu Rwanda zirenga miliyoni 3,3.

Ni mu gihe imibare yaherukaga y'ibyavuye mu ibarura rusange rya 2022, yagaragaje ko 78,1% by'ingo zose ari zo zari zirimo nibura umuntu ufite telefone ngendanwa.

Bugaragaza ko ingo zitunze smartphone mu gihugu hose ari 36%. Abantu ku giti cyabo bafite kuva ku myaka 10 kuzamura batunze smartphone ni 20,6%, imibare izamukaho gato iyo urebeye ku bantu bafite imyaka 16 kuzamura bemerewe kujya ku isoko ry'umurimo kuko bagera kuri 24,8%.

Muri rusange abafite telefone ngendanwa ni bo bafite amahirwe yo kubona akazi kuko 61,6% bazifite bafite akazi mu gihe abatazitunze bagafite ari 41,1%.

NISR igaragaza ko Abanyarwanda 53,2% bafite kuva ku myaka 10 kuzamura ari bo batunze telefone ngendanwa hatitawe ku bwoko bwazo, mu gihe abo muri icyo kigero batunze smartphone ari 20,6%.

Imibare igaragaza ko abatunze smartphone biganje mu bice by'imijyi aho bagera kuri 77,1% mu gihe abatuye mu byaro bazitunze ku rugero rwa 45,6%.

Ni mu gihe hashize iminsi hatangijwe hagunda igamije gufasha abantu b'amikoro anyuranye gutunga smartphone zigurwa amafaranga ibihumbi 20 Frw, umuguzi agahabwa gigabytes 30 za internet, agahamagara kandi akohereza ubutumwa bugufi ku mirongo yose ukwezi yishyuye amafaranga 1000 frw.

Ku bijyanye n'ubumenyi mu by'ikoranabuhanga basanze 68,9% bafite ubumenyi mu gukoresha serivisi bakoresheje code zihuta zimenyerewe nka 'USSD Code' cyangwa gukanda akanyenyeri bashaka serivisi zo ku ikoranabuhanga cyangwa gushaka amakuru.

Abagera kuri 27,8% bakoresha porogaramu za mudasobwa, 63,7% bakoresha serivisi zo kwikira no kohereza amafaranga kuri telefone ku mirongo yose, 31,8% bakoresha imbuga nkoranyambaga, 28,8% bashaka serivisi banyuze ku mbuga nk'uru uri gusomaho inkuru, abagera kuri 22,3% bashobora gukoresha serivisi za Irembo, 9,8% bakoresha imbuga zikorerwaho ubucuruzi mu gihe 13,1% bakoresha imbuga zifashishwa mu kwiga hakoreshejwe iya kure.

Abarenga 68,5% bazi gukoresha neza bumwe mu buryo bw'ikoranabuhanga bubafasha gukoresha serivisi no gushaka amakuru, aho abagabo ari 73,2% na ho abagore bakaba 64,3%.

Ibyavuye mu ibarura rusange rya 2022 bigaragaza ko abantu bafite imyaka 10 kuzamura bafite telefoni zigendanwa barenga 4.631.510.

Abanyarwanda bagenda barushaho gukangukira gutunga telefone zigezweho zibafasha gusaba serivisi biboroheye



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/abigondera-smart-phones-ni-mbarwa-ingo-zitunze-telefone-mu-rwanda-zageze-kuri

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)